Digiqole ad

Radio & Weasel muri USA gusubiranamo indirimbo ‘Plenty plenty’ na Snoop Dogg

 Radio & Weasel muri USA gusubiranamo indirimbo ‘Plenty plenty’ na Snoop Dogg

Moses Nakintije Ssekibogo( Radio) na Douglas Mayanja (Weasel) bagize itsinda rya Goodlyf, barimo gusubiranamo na Snoop Dogg umunyamerika wakunzwe cyane mu njyana ya HipHop indirimbo yabo bise ‘Plenty plenty’.

Radio & Weasel barimo gusubiranamo indirimbo yabo na Snoop Dogg

Inkuru dukesha urubuga rwa BETAfrica, ivuga ko iyo ndirimbo abo bahanzi bakoreye muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2016, ubu igiye gusubirirwamo i Hollywood.

Ni nyuma y’aho Snoop Dogg aboneye indirimbo zabo zitandukanye bagiye bakorana n’abahanzi barimo Wizkid, Vannesa Mdee, Beanie Man n’abandi batandukanye.

Radio yavuze ko ari ibintu bidasanzwe kuba bagiye gukorana n’umuhanzi bakuze bareba ndetse wanagize uruhare mu kubakundisha gukora umuziki.

Kuri iyo ndirimbo barimo gusubiranamo yagize ati “Iyo ndirimbo ivuga ku rukundo. Kuvuga ibikurimo ni byiza kuko binahindura ubuzima bwawe”.

Uretse kuba iri tsinda rimaze kwamamara cyane mu karere, ryagiye ryegukana ibihembo bikomeye mu muziki ku rwego rwa Afurika.

Bimwe muri ibyo bihembo harimo kuba  barahawe igihembo cya Beat Award muri 2013 nk’itsinda ryitwaye neza, no muri 2014 bahabwa igihembo cya MTV Africa Music Awards ku ndirimbo bakoranye n’abandi bahanzi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish