Digiqole ad

Knowless yabonye kompanyi bazakorana umwaka

 Knowless yabonye kompanyi bazakorana umwaka

Knowless n’umuyobozi wa Itel mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gashyantare umuhanzikazi Knowless Butera yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire y’igihe cy’umwaka yagiranye na kompanyi ya Itel icuruza amatelefone.

Knowless yasinyanye amasezerano y’umwaka na Itel

Mu kiganiro n’abanyamakuru, uhagarariye iyi kompanyi yavuze ko impamvu bifashishije Knowless ari uko ari umwe mu bahanzi bakozeho ubushakashatsi bagasanga afite umubare munini w’abamukurikirana.

Avuga ko mu buryo bw’ubucurizi no kumenyekanisha ibicuruzwa byabo, bikazaborohera kugira ababigana benshi. Akavuga ko bitewe na gahunda bamushakaho icyo gihe cy’umwaka gishobora kuzongerwa.

Ku ruhande rwa Knowless yashimye cyane itangazamakuru mu kazi rikora ko kumenyekanisha ibikorwa by’abahanzi. Ko nta mikoranire myiza agirana naryo ibyo byiza bitamugeraho.

“Ni iby’agaciro gakomeye kuba mbafite. Ibi byose si ubushobozi bwanjye ahubwo n’ibikorwa byanjye bimenyekanishwa n’itangazamakuru noneho bikampa umusaruro nk’uyu”– Knowless

Mu myaka itanu iyi kompanyi imaze igukorera mu Rwanda, Knowless niwe ubaye ambasaderi wayo bwa mbere. Ikaba ivuga ko bitewe n’ibikorwa by’abahanzi bakora izajya igenda ishaka uburyo yakorana nabo.

Si ubwa mbere Knowless abaye ambasaderi wa kompanyi y’itumanaho mu Rwanda. Mu myaka ibiri ishize akaba yari ambasaderi wa MTN.

Knowless n’umuyobozi wa Itel mu Rwanda
Ishimwe Clement (Manager akaba n’umugabo wa Knowless) yari muri icyo gikorwa
Aline Gahongayire, Knowless na Evelyne Umurerwa nibo bafatanyabikorwa ba Itel

Photos@Evode Mugunga/UM– USEKE

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Yoooo disi UMURERWA Everyne batumye mwibuka !!!!

    Naragukunze kera bikomeye nizere yuko ukuri mwiza nka mbere.
    Ni nza mu Rwanda nzagushaka rwose tuganire.
    Knowless courage higa akamiya niko ka mbere.

  • Everyne Umurerwa aracyari umunyamakuru? nanjye naramukundaga. Aline Gahongayire mukunda muri Film aba yigize umunyamibabaro ariko uzi kwihanga keretse niba ari murumuna we yenda nkaba nibeshye.

  • ariko uyu mugore ngo mama Or impeta yazishyizehe badi?wasanga na papa Or ntazo yambaye, mbyanga kubi munyihanganire, ubundu courage

  • @ddd,twebwe abategereje ukugaruka kwa Yesu(abadiventisti),ntitwambara impeta!! Twemera ko impeta iba kumutima apana kuntoki!! Uyambaye ntawe ubiguhora ariko utanayambaye twe turabyemera! Bityo rero turekere abana bakurikize imyizerere yabo kandi bavukiyemo!!

Comments are closed.

en_USEnglish