Digiqole ad

Senderi ntazongera kuvugisha Abanyamakuru batamaze imyaka 3 mu mwuga

 Senderi ntazongera kuvugisha Abanyamakuru batamaze imyaka 3 mu mwuga

Ubu nibwo butumwa Senderi yikomye abanyamakuru bataramara imyaka itatu mu mwuga

Kubera gutunguzwa ibibazo n’Abanyamakuru badafite ibibaranga ID, Senderi yashyizeho ihame ryo kutazongera gutanga ikiganiro ku munyamakuru atazi ko afite uburambe bw’myaka itatu muri uyu mwuga.

Ubu nibwo butumwa Senderi yikomye abanyamakuru bataramara imyaka itatu mu mwuga

Ibi abitangaje nyuma y’aho ahuriye n’uwiyise umunyamakuru mu rugo rw’inshuti z’aho yari yasuye agahita amubaza icyamuzanye n’ikimugenza.

Muri icyo kiganiro bagiranye, Senderi avuga ko yagerageje kumubaza aho akora ndetse niba afite ikimuranga. Uwo musore abibuze nibwo Senderi ngo yahise amubwira ko yamureka akigendera.

Kuva ubwo, Senderi yashyizeho ihame ryo kujya atangazwaho amakuru n’umunyamakuru azi mu myaka itatu akora ako kazi. Undi wese akaba atazongera kugirana nawe ikiganiro ku bikorwa bye.

Amahame Senderi yashyizeho ku muntu ushaka kugirana ikiganiro nawe

  • Ntiwemerewe kumbaza kuri Phone byibura utamaze imyaka nibura itatu ukora uwo mwuga kandi uri Radiyo cyangwa TV izwi.
  • Ntiwemerwe kunsanga mu nzira nigendera utanteguje cyangwa utanyeretse ikarita yakazi .
  • Niba utaramara iyo myaka mvuze nsaba wanditse nkuhe amahugurwa yo kuganira nanjye menye uburyo ndibukuganirizemo bujyanye no gitangira apana kunsanga munzira ngo hagarara.
  • Ntara Radio cyangwa TV nzongera guha amakuru kandi idacuranga ibihangano byanjye kuko muri iyi si ubufatanye nicyo cyambere. Ndakomeza gushimira abanyamakuru bamfasha ku ncurangira ibihangano nkaba nkiriho.

Senderi yakomeje avuga ko ibi biri mu rwego rwo kujya atanga ibiganiro yatekerejeho ndetse yanategujwe aho kubitunguzwa rimwe na rimwe bigatuma avuga ibishobora kumwungiriza izina.

https://www.youtube.com/watch?v=fJBy31oQrKY

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ahubwo nabumwuga ntazongerekubavugisha tube tumuruhutseho gato.

  • Njye namugira inama yo guceceka kabisa ntazanongere kubavugisha. Kuva yambara amahembe sinifuza no kongera kumubona cyangwa kumwumva n’aho avuga.

  • Ubundi se icyo gisa ko cyari kimaze kurambirana nakavuyo kacyo
    Ahubwo igihe kirageze ngo ajye ashaka abanyamakuru ababure nubundi twari turambiwe akavuyo kicyo gisasa mucyibwirire ngo”Isi nikonsa ujye wonka vuba kuko sinyoko.”

Comments are closed.

en_USEnglish