“Nta gicucu, ikigoryi, umusazi, uhembwa miliyoni ku kwezi”- Senderi

Senderi International Hit umuhanzi ukora injyana ya Afrobeat, akaba n’umwe mu bahanzi bakunze kurangwa n’udushya twinshi, aratangaza ko ibyo akora abizi, ahubwo abamwita umusazi, ikigoryi, igicucu batazi ibyo baba barimo kuko nta muntu umeze utyo uhembwa miliyoni ku kwezi kumwe. Senderi ubusanzwe amenyereweho kugira urwenya rwinshi, bityo abenshi mu bakurikirana muzika nyarwanda bakaba banemeza ko […]Irambuye

Alpha yatangaje abahanzi agiye kubera umuyobozi (Manager)

Umuhanzi Alpha Rwirangira wamenyekanye cyane kubera irushanwa rya Tusker Project Fame Session 3 ndetse na All Stars Session 5 wegukanye aya marushanwa ayavana muri Kenya  ubu yaba agiye gufata itsinda rishya muri muzika ryitwa ‘Iwacu’ akaribera  ‘Manager’. Alpha umaze hafi ibyumweru bibiri mu biruhuko mu Rwanda yabwiye Umuseke ko impamvu yahisemo gufata iri tsinda ngo arifashe kuyobora […]Irambuye

I Kabarondo, Jay Polly yagize icyo abwira abafana kuri Tough

Tuyishime Joshua umuraperi uzwi muri muzika nka Jay Polly, mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star IV i Kabarondo, yakuye urujijo mu bakunzi ba muzika ndetse n’abakunzi ba Tough Gang muri rusange ku bivugwa muri iryo tsinda akomokamo. Yatangaje ko nta mwiryane urimo nkuko byakomeje kugenda bivugwa. Ni nyuma y’aho abantu benshi bakurikirana muzika nyarwanda […]Irambuye

Uko igitaramo cya PGGSS IV cyagenze i Kabarondo

Ibitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kane cyabereye mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa gatandatu. Ikintu cyagaragaye muri icyo gitaramo ni ugutungurana kw’abahanzi bamwe na bamwe wasangaga bakunzwe cyane kurusha abari baziko bafite amazina akomeye. Aho wavuga nka Bruce Melodie umwe mu bahanzi bakiriwe n’abakunzi ba muzika […]Irambuye

“Kwitinya, amajoro…nizo mbogamizi z’abahanzikazi”- Ikiganiro na Queen Cha

Afite imyaka 23, ari kwiga muri Kaminuza, ni umunyamuzika umaze kumenyekana mu gihugu n’ubwo ataragera aho yifuza. Yvonne Mugemana uzwi cyane nka Queen Cha yaganiriye birambuye n’Umuseke, uwubwira imbogamizi abanyarwandakazi bafite mu kwinjira mu muziki, ibiyobyabwenge mu bahanzi, politiki n’umuziki n’ibindi…. Amaze imyaka ibiri gusa atangiye gukora umuziki, yahise amenyekana kubera indirimbo nka “Umwe rukumbi”, […]Irambuye

Abahanzi ni imari abashoramari batazi. Kuki ntawubyitayeho?

Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira ntawibazaga ko u Rwanda ari igihugu kizongera kwidagadura, uyu munsi byarahindutse, abanyarwanda kubabona bishimye bidagadura ntiwamenya ko hari icyababayeho gikomeye, ni imbaraga z’impinduka. Ishoramari ntirirafungura amaso ngo zibyaze umusaruro iyi mpinduka yo guha ibyishimo abanyarwanda basigaye bagaragariza inyota. Ubuhanzi na muzika ni kimwe mu bifasha abanyarwanda benshi kwidagadura, kwishima, kuruha no […]Irambuye

Gisa ashobora kujya muri Kina Music nyuma y’igeragezwa

Gisa Cy’Inganzo umuhanzi ukora injyana ya R&B, ashobora kwerekeza muri Label ya Kina Music nyuma yo kubanza hagasuzumwa imyitwarire ye. Kina Music itunganya muzika ikayoborwa na Ishimwe Clement, ikoreramo abahanzi Tom Close, Dream Boys, Knowless, Christopher na Dyna ukora indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’. Gisa wagiye avugwaho ko adakunze kumvikana n’abamuyobora muri muzika ‘Managers’ ndetse n’aba producers […]Irambuye

Mani Martin aranenga abantu bagaya abahanzi nyarwanda

Maniraruta Martin uzwi muri muzika nka Mani Martin, aranenga abantu batabona akazi abahanzi nyarwanda bakoze nyuma y’amateka u Rwanda rwanyuzemo muri 1994, ahubwo bagahagurukira kubajora no kunenga icyo bakoze cyose. Itsinda rya Urban Boys  riherutse kujya mu gihugu cya Nigeria rigakorana indirimbo n’umuhanzi wo muri icyo gihugu witwa ‘Iyanya’, indirimbo bise ‘Tayali’, indirimbo iri tsinda […]Irambuye

en_USEnglish