Gisa ashobora kujya muri Kina Music nyuma y’igeragezwa
Gisa Cy’Inganzo umuhanzi ukora injyana ya R&B, ashobora kwerekeza muri Label ya Kina Music nyuma yo kubanza hagasuzumwa imyitwarire ye.
Kina Music itunganya muzika ikayoborwa na Ishimwe Clement, ikoreramo abahanzi Tom Close, Dream Boys, Knowless, Christopher na Dyna ukora indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’.
Gisa wagiye avugwaho ko adakunze kumvikana n’abamuyobora muri muzika ‘Managers’ ndetse n’aba producers bakoranye na we, ubu ngo yaba afite amahirwe yo kwinjira muri Kina Music.
Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music ari nawe mu Producer uhakorera yabwiye Umuseke ko mu gihe Gisa Cy’Inganzo bigaragaye ko ibyo avugwaho n’abantu ari ukumuharabika nta kabuza agomba kugirana amasezerano na Kina Music.
Clement ati “Gisa ni umuhanzi w’umuhanga, nta muntu utashaka gukorana nawe, ariko nanone imyitwarire ye igenda ikemangwa na bamwe bakoranye nawe. Turi kubisuzuma mu gihe dusanze nta kibazo cye nta mpamvu yo kuba tutakorana nawe nka Kina Music”.
Clement yemeje kansi ko hari indirimbo ya mbere arimo kumukorera mu buryo bwo gukorana by’ibanze. Hakazarebwa niba Gisa yaba umwe mu bahanzi bakorera muri iyi nzu itunganya muzika.
Ubusanzwe Gisa Cy’inganzo yakoreraga muzika ye mu ma studios atandukanye arimo, Unlimitted, Future Recors na Touch Records.
Zimwe mu ndirimbo uyu muhanzi yamenyekanyemo hari, Isubireho, Samantha, Umwana wanzwe, Rumbiya, Ndamurembuza, Je T’aime, n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi.
Muri muzika y’umwuga inzu zitunganya muzika zishaka abahanzi b’abahanga bakagirana amasezerano nabo. Bimwe mu biba bikubiye muri aya masezerano harimo kubakorera indirimbo nta kiguzi, kuzimenyekanisha ndetse no kubategurira ibitaramo, inyungu zibonetse kuri uwo muhanzi zikagarukira n’iyi nzu akoreramo bitewe n’amasezerano baba baragiranye.
Usibye ibi, umuhanzi ufite inzu itunganya muzika y’umwuga akoreramo biramufasha cyane kuzamuka kuko aba akora afatanya n’abandi bahanzi b’abahanga bakorera muri izo nzu.
Mu Rwanda gutunganyiriza muzika mu mazu ari kubigira umwuga ni ibintu biri kuzamuka mu myaka micye ishize, ubu humvikana bene izi nzu zirimo; Kina Music, Super Level, Unlimited Record, Touch Records, Future Records, Bridge Records n’izindi.
Indirimbo zihurirwaho n’abahanzi bo muri Lebel imwe nk’iyi usanga zimenyekana cyane kubera ubufatanye mu kuzimenyekanisha.
Bishobora kuba inyungu nini kuri Gisa Cy’inganzo umuhanzi uri kuzamuka muri muzika kandi uvugwaho ubuhanga, gukorana mu nzu imwe n’abahanzi nka Tom Close, Knowless, na bagenzi babo.
Umva imwe mu ndirimbo yise ‘Je t’aime’.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=DYHy1VrhY4c” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com