I Kabarondo, Jay Polly yagize icyo abwira abafana kuri Tough Gang
Tuyishime Joshua umuraperi uzwi muri muzika nka Jay Polly, mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star IV i Kabarondo, yakuye urujijo mu bakunzi ba muzika ndetse n’abakunzi ba Tough Gang muri rusange ku bivugwa muri iryo tsinda akomokamo. Yatangaje ko nta mwiryane urimo nkuko byakomeje kugenda bivugwa.
Ni nyuma y’aho abantu benshi bakurikirana muzika nyarwanda ndetse n’amakuru y’abahanzi, bakemengaga ko iri tsinda ryatandukanye kuko buri umwe asigaye akora muzika ku giti cye.
Jay Polly yagize ati “Kuba ndi Jay Polly mubona aha, ndabikesha itsinda nkomokamo kandi mukunda rya Tough Gang, ibyo mwakomeje kumva bivugwa byose n’ibinyoma.
Ntabwo twigeze dutandukana, ahubwo buri wese akora muzika ku giti cye ariko n’ibintu twese tuziranyeho ntabwo ari umwiryane dufite hagati yacu. Kuko Green P, Fireman na Bulldogg nizo nshuti zanjye za mbere mfite”.
Nyuma yo gutangaza ibi Jay Polly yeretswe n’abari baje kureba icyo gitaramo i Kabarondo ko bamushyigikiye cyane.
Fireman uri mu bagize Tough Gang yabwiye Umuseke ko ibyo Jay Polly yatangaje ari ukuri, ko buri muhanzi arimo gukora ku giti cye ariko bakagira aho bahurira bakaganira ku cyabateza imbere bose.
Ikindi Fireman yemeza ni uko bashyigikiye Jay Polly muri iri rushanwa kandi ko ari Jay ugomba kuryegukana nkuko abigaragaza irushanwa arimo.
Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com