“Kwitinya, amajoro…nizo mbogamizi z’abahanzikazi”- Ikiganiro na Queen Cha
Afite imyaka 23, ari kwiga muri Kaminuza, ni umunyamuzika umaze kumenyekana mu gihugu n’ubwo ataragera aho yifuza. Yvonne Mugemana uzwi cyane nka Queen Cha yaganiriye birambuye n’Umuseke, uwubwira imbogamizi abanyarwandakazi bafite mu kwinjira mu muziki, ibiyobyabwenge mu bahanzi, politiki n’umuziki n’ibindi….
Amaze imyaka ibiri gusa atangiye gukora umuziki, yahise amenyekana kubera indirimbo nka “Umwe rukumbi”, “Windekura”, “Isiri” “Njye ndagukunda” n’izindi.
Kuki wagiye muri muzika?
Nagiye muri muzika kuko numvaga nyikunze kuva nkiri umwana, kandi nza gusanga ari n’impano yanjye.
Iyo mpano uyivana he?
Kuririmba mbikura mu muryango nkomokamo, yaba Papa yaba na Mama, hari n’abavandimwe benshi b’abahanzi ariko badakora muzika ndimo gukora ubu, bamwe bakora muzika y’indirimbo zihimbaza Imana.
Abakobwa muracyari bacye cyane muri muzika ubona ari ukubera iki?
Impamvu njye mbona ni ukwitinya ku bakobwa benshi ndetse banafite impano, akumva atajya imbere y’abantu ngo abaririmbire agaragaze impano ye.
Ninde muhanzikazi w’icyitegererezo kuri wowe?
Ni Cecile Kayirebwa
Ibiyobyabwenge bikunda kuvugwa mu banyamuzika, kuki abanyamuziki babivugwaho cyane?
Uko mbyumva nk’umuhanzikazi, kugirango ukore muzika ntabwo bisaba kuba wakoresha ibiyobyabwenge, kuba hari ababikoresha ku ruhande rwajye ni ibintu bibiri bitandukanye, kuko nsanga kuba hari ababinywa ari abahanzi mbifata nk’aho niyo baba batari muri muzika babinywa.
Ariko abantu bakwiye kureka kugira isura mbi ku bahanzi bose muri rusange ko ari abasinzi cyangwa bakoresha ibiyobyabwenge, ahubwo uwo babibonanye akaba ariwe ubyitwa aho kubyitirira twese.
Ese ubona muzika hari aho ihurira na Politike?
Aho mbona umuziki uhurira na Politike, ni uko abahanzi ari indorerwamo ya rubanda, icyo bakoze benshi mu baturage usanga babyigana, kandi ibihangano by’abahanzi nibyo bakoreshwa kenshi iyo hari igikorwa igihugu gitegura.
Business ya muzika ubona urubyiruko rw’abakobwa rwayijyamo?
Yego, kuko muzika ni business ishobora guhindura ubuzima bwawe mu gihe uyikoze neza ndetse ufite n’abajyanama beza bakuba hafi.
Imbogamizi abahanzikazi bahura nazo muri muzika ni izihe?
Ikibazo mbona kibangamira abahanzikazi, ni amajoro hakorwa indirimbo cyangwa se bagiye mu bitaramo, ibi bigira ingaruka ku myitwarire n’uko abantu bamwe bakubona. Bitewe kandi n’uko nta n’uburyo bwo kuva aho bari abenshi baba bafite.
Umukobwa w’imyaka 18 ufite impano yo kuririmba wamugira iyihe nama y’uko yakwinjira mu muziki?
Ntabwo byapfa kumworohera mu gihe aje muri muzika nta ‘manager’ afite, kuko burya hari ubundi bwenge bwinshi bisaba kugirango umunye uburyo ugomba kuvuga mu ruhame, rero inama namugira ni ukuza muri muzika afite umuzamufasha kumenyekanisha ibihangano bye.
Ni iki kigufasha gukora ibyo ukora ubu?
Ikintu cya mbere gituma nkora muzika nuko nyikunda, ndetse hakaba n’abamfasha muri bamwe mu bahanzi bagenzi bajye, navuga nka Riderman na Safi.
Ese muzika ikumariye iki?
Icyo muzika imariye ni uko inshimisha, ikindi aho ngeze hanyereka ko ejo n’ejo bundi izambeshaho.
Mu buzima ugamije kugera kuki?
Icyo ngamije ni uko ngomba kuzakabya inzozi zanjye, nkagira uruhare runini mu gutanga ubutumwa ku banyarwanda.
Uramutse uhuye na Perezida Kagame wamusaba iki?
Nabanza nkamushimira cyane kuko ni umwe mu bantu mfata nk’icyitegererezo, ikindi namugisha inama y’uko nakwitwara mu buzima ku buryo nanjye nabera abandi ikitegererezo.
Ubundi ni inde ukubera icyitegerezo mu buzima?
Kugeza ubu umuntu ndeberaho uko ngomba kubaho mu buzima ni Papa na Mama. Nibo bantu rero njya nifuza kuzagira ubuzima nk’ubwabo.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Papa na Mama bitwa bande?Bakora iki kandi babarizwa he?
Comments are closed.