Uko igitaramo cya PGGSS IV cyagenze i Kabarondo
Ibitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kane cyabereye mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa gatandatu. Ikintu cyagaragaye muri icyo gitaramo ni ugutungurana kw’abahanzi bamwe na bamwe wasangaga bakunzwe cyane kurusha abari baziko bafite amazina akomeye.
Aho wavuga nka Bruce Melodie umwe mu bahanzi bakiriwe n’abakunzi ba muzika mu Ntara y’Iburasirazuba bamwereka ko bamwishimiye, mu gihe bwari ubwa mbere ajya gutaramira muri ako gace, naho abahanzi nka Senderi bari bazi ko bahafite abakunzi bakaza gutungurwa nuko abantu batamwishimiye nkuko we yabicyekaga.
Mbere yo kujya kuri stage aba bahanzi bose uko ari 10 barabanza bagatombora uko bari bukurikirane.
- Teta Diana
- Bruce Melodie
- Jay Polly
- Dream Boys
- Amag The Black
- Senderi International Hit
- Christopher
- Jules Sentore
- Active
- Young Grace
Ibi bitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV, biteganyijwe ko bizakomereza I Ngoma ku itariki ya 27 Gicurasi 2014.
Photos/ Muzogeye Plaisir
Joel Rutaganda& R.Roger Marc