Digiqole ad

Alpha yatangaje abahanzi agiye kubera umuyobozi (Manager)

Umuhanzi Alpha Rwirangira wamenyekanye cyane kubera irushanwa rya Tusker Project Fame Session 3 ndetse na All Stars Session 5 wegukanye aya marushanwa ayavana muri Kenya  ubu yaba agiye gufata itsinda rishya muri muzika ryitwa ‘Iwacu’ akaribera  ‘Manager’.

Alpha Rwirangira agiye kuba 'manager' w'itsinda ryitwa "Iwacu" ritarameneyekana
Alpha Rwirangira agiye kuba ‘manager’ w’itsinda rya muzika ryitwa “Iwacu” ritarameneyekana

Alpha umaze hafi ibyumweru bibiri mu biruhuko mu Rwanda yabwiye Umuseke ko impamvu yahisemo gufata iri tsinda ngo arifashe kuyobora muzika yabo ari impamvu zo guteza imbere umuziki.

Alpha avuga ko nubwo agiye gufasha aba bahanzi bo mu itsinda ritaramenyekana ryitwa “Iwacu”, nawe ngo ntabwo aretse muzika.

Ati “Kuba ngiye kuyobora aba basore muri muzika ni ibyifuzo byo gukomeza guteza imbere umuziki mu Rwanda mfite, mu Rwanda hagomba kuvuka n’andi matsinda menshi y’abahanzi bakagira impinduka nziza nabo bazana.”

Kuba ‘Manager’  w’abahanzi kandi nawe akiri umuhanzi ngo ntabwo bizamusubiza inyuma mu muziki akora, avuga ko bazajya bakorana nawe kenshi nubwo we azaba yitwa ‘manager’ wabo ariko kandi nawe ari umunyamuzika mugenzi wabo.

Alpha muri iki gihe cy’ibiruhuko afite mu Rwanda, yabwiye Umuseke ko afite inzinduko muri Africa y’Epfo na Nigeria aho yagiye atumirwa n’abakunda ibihangano bye kubataramira.

Itsinda rya “Iwacu” agiye gufata ntabwo riramenyekana ndetse ntiriratangira muzika ku mugaragaro. Alpha yavuze ko rigizwe n’abasore batatu azatangaza ubwo bazaba bagiye kumurika indirimbo yabo ya mbere. Iri tsinda kimwe na Alpha Rwirangira bazajya bakorera muri syudio ya Future Records.

Alpha Rwirangira akaba ariko ari umunyeshuri muri Leta z’unze ubumwe za Amerika mu ishuri rya muzika i Kentucky.

Photo/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Joel  RUTAGANDA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish