Nta mwuga udakiza kereka ukozwe nabi. Umuziki hambere ntacyo wamariraga abawukora ndetse mu mitwe y’abanyarwanda bamwe kuwishoramo ku mwana byari nko guta umuco. Ibigaragara none ni uko umuziki ubu ari umwuga, bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda usibye kuba ubatunze bamwe banavanyemo ubushobozi bwo kwigurira ubutaka abandi barubaka. King James nta myaka 10 amaze amenyekanye […]Irambuye
Gisa Cy’Inganzo umuhanzi ukora injyana ya R&B, ashobora kwerekeza muri Label ya Kina Music nyuma yo kuba harasuzumwe imyitwarire ye bagasanga nta kibazo yakorana n’iyo studio. Amasezerano mato uyu muhanzi ashobora kugirana n’iyo nzu itunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda, ngo ntabwo yajya hasi y’imyaka ibiri. Mu gihe bakomeza gukorana neza ayo masezerano akaba yakongerwa. Ishimwe Clement […]Irambuye
Kasirye Martin umunyamakuru, umuhanzi, akaba n’umushyushyarugamba uzwi cyane ku izina rya Mc Tino, ngo kuba ari umwe mu ba Mcs bakunzwe cyane mu Rwanda ntacyo bibangamira ubuhanzi bwe. Tino ni umuhanzi uririmba mu itsinda rya TBB ribarizwamo abandi bahanzi nka Bob na Benjamin, akaba n’umwe mu bashyushya rugamba “Mcs” bakunze kugaragara mu bitaramo bikomeye ndetse no […]Irambuye
Rwamwiza Bonheur uzwi cyane muri muzika nka Jules Sentore, umwe mu bahanzi batowe 10 bakitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4. Ku nshuro ye ya mbere aryitabiriye arashima ananenga bamwe mu bakunzi b’abahanzi. Jules niwe muhanzi wakoraga indirimbo ziri mu njyana gakondo muri iri rushanwa, yaje kwegukana umwanya wa karindwi ndetse na miliyoni […]Irambuye
Dukunde Gretta umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda bakorana na Producer Washington wo mu gihugu cy’u Bugande, ngo asanga muzika nyarwanda kugirango ibe yarenga imbibi igere kure ari uko hagati y’abahanzi nyarwanda hagaragara gushyira hamwe. Uko gushyira hamwe uyu muhanzikazi atangaza, ngo byaba ari uko baba bafite ihuriro bose bisangamo, bityo bakajya banaritangiramo ibitekerezo by’uko muzika nyarwanda […]Irambuye
Hakizimana Amani umuraperi uzwi muri muzika nka Amag The Black, ku nshuro ye ya mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 ngo ntabwo yigeze atekereza ku mwanya runaka ahubwo icyo yarebaga ni umubare w’amafaranga yari kuvana mu irushanwa ngo amufashe guteza imbere muzika ye. Ku mugoroba wo ku itariki ya 30 Kanama 2014 […]Irambuye
Ku wa 30 Kanama 2014 nibwo umuraperi Jay Polly yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kane ryari ribaye, bikaba ku nshuro ye ya gatatu aryitabira. Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boys avuga ko atari ubundi buhanga bundi yabarushije ahubwo ari amahirwe yagize. Dream Boys ibarizwamo TMC na Platini, […]Irambuye
Itahiwacu Bruce ni umuhanzi ukunzwe mu njyana ya R&B mu Rwanda, azwi muri muzika nka Bruce Melodie. Ngo mu myaka ibiri amaze akora muzika arishimira cyane ibyo imaze kumugezaho. Ni nyuma y’aho uyu muhanzi mu mwaka wa 2013 ahawe igihembo cy’umuhanzi ukunzwe cyane kurusha abandi mu njyana ya R&B mu irushanwa rya Salax Awards. Naho […]Irambuye
Primus Guma Guma Super Star ni rimwe mu marushanwa ahuza abahanzi 10 bakunzwe cyane mu Rwanda. Ku nshuro ya kane iri rushanwa ribaye hagiye kumenyekana umuhanzi uzaryeguka. Ni nyuma y’aho ku nshuro ya mbere ritangira kuba ryegukwanywe na Tom Close, naho ku nshuro ya kabiri ryegukanwa na King James, ubwo riheruka ku nshuro ya gatatu […]Irambuye