Digiqole ad

“Mu myaka ibiri menyekanye ndishimira ibyo maze kugeraho”- Bruce Melodie

Itahiwacu Bruce ni umuhanzi ukunzwe mu njyana ya R&B mu Rwanda, azwi muri muzika nka Bruce Melodie. Ngo mu myaka ibiri amaze akora muzika arishimira cyane ibyo imaze kumugezaho.

Bruce Melodie ubwo yari amaze kwegukana miliyoni 7 yashyikirijwe igihembo na Tom Close wegukanye PGGSS I
Bruce Melodie ubwo yari amaze kwegukana miliyoni 7 yashyikirijwe igihembo na Tom Close wegukanye PGGSS I

Ni nyuma y’aho uyu muhanzi mu mwaka wa 2013 ahawe igihembo cy’umuhanzi ukunzwe cyane kurusha abandi mu njyana ya R&B mu irushanwa rya Salax Awards.

Naho mu mwaka wa 2014 aza kugaragara mu bahanzi 10 bakunzwe mu Rwanda bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kane ryari ribaye.

Muri abo bahanzi, Bruce Melodie yaje kwegukana umwanya wa gatatu ahabwa miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda (7.000.000 frw) ndetse n’ibikoresho byose byo gucurangisha “Full band”.

Mu kiganiro na Umuseke, Bruce Melodie yagize ibyo atangariza abakunzi be ndetse n’abakunzi ba muzika muri rusage.

Yagize ati “Ntabwo ari ukwirata pee!! Gusa mvugishije ukuri ndi umwe mu bahanzi bazamukanye amahirwe kandi ngomba gukoresha neza mu gihe nkiyafite.

Kuko hari benshi bantanze muri muzika ariko ubu badafite ikintu bakwerekana ko bavanye muri muzika. Mu gihe njye ubu mfite ibikoresho nzajya nkoresha nagize igitaramo cyangwa se nkanabikodesha.

Icyo nabwira abahanzi bagenzi banjye, ni uko isaha yawe iyo igeze urumuri rurakwakira uko byagenda kose, upfa kudacika intege”.

Bruce Melodie yazamukiye ku ndirimbo nka ,Tubivemo, Inkovu, Nyerekana, Uzandabure. Nyuma aza gukora izindi ndirimbo zatumye akundwa kurushaho zirimo, Ndumiwe, Indorerwamo, Incwi ft Jamali (Uganda) na Halloo ft Fille (Uganda).

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish