Digiqole ad

“Jay Polly kuba yaregukanye PGGSS 4 si uko ari igitangaza cyane”- Platini

Ku wa 30 Kanama 2014 nibwo umuraperi Jay Polly yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kane ryari ribaye, bikaba ku nshuro ye ya gatatu aryitabira. Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boys avuga ko atari ubundi buhanga bundi yabarushije ahubwo ari amahirwe yagize.

Nemeye Platini umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Dream Boys
Nemeye Platini umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Dream Boys

Dream Boys ibarizwamo TMC na Platini, Jay Polly na Bruce Melodie nibo bahanzi bagombaga kuvamo umuhanzi umwe ugomba kwegukana iri rushanwa. Itsinda rya Dream Boys ni ku nshuro ya kane ryitabira iri rushanwa.

Mu kiganiro na Isango Star Nemeye Platini yatangaje ko kuba Jay Polly yaregukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star atari ukuvuga ko ari igitangaza cyane.

Yagize ati “Yego Jay Polly yegukanye igikombe, ariko ntabwo wavuga ko ari igitangaza kurusha abandi bahanzi bose. Ahubwo ni amahirwe yagize niko njye numva nabivuga kuko sinavuga ko yaturushije performances”.

Abajijwe niba nka Dream Boys bashobora kutazagaruka mu irushanwa nk’uko bamwe mu bahanzi bagiye babihagarika, yavuze ko byaterwa n’umurongo irushanwa rifite rizagenderaho dore ko rigenda rigira imihindukire mu mitegurire yaryo buri mwaka.

Ati “Sinavuga ko tutazagarukamo, ahubwo byaterwa na gahunda irushanwa rifite cyangwa se na gahunda natwe nka Dream Boys dufite. Habaye hari izindi gahunda tugomba gukora ubwo byadusaba kubitekerezaho”.

Biteganyijwe ko Dream Boys, Jay Polly na Urban Boys berekeza mu gihugu cy’u Bubiligi mu cyumweru gitaha mu bitaramo bahafite.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • iryo ni ishari afite Jay ni uwa mbere mu Rwanda!!

  • nibashake abakemura mpaka bazima bazi i by’umuziki bareke kugendra kumaranga-mutima arinjye muri bosee ntanuwarukwiye icyo gikombe n’abaswa mu majwi, n’abaswa muri live perfomance, nta kintu nakimwe nabonye bakora kizimaigisubizo ugushaka abakemurampaka babizobereyemo, ndets abahiganwa bakagira ba mentors  naho ubundi ntakigenda

  • Jay njye nabobonye yarabarushije bigaragara no kubafana uburyo agiyemo bari bameze.

  • dream boys bajye bemera kuko jay polly yarakoze cyane knd yaberetse imbaraga za hip hop mu rwanda knd jay poll arakora nshuti sibyoyiga2

Comments are closed.

en_USEnglish