Digiqole ad

Khalifan arabarizwa muri Crew Home Boys itsinda rishya ryashinzwe na Bulldogg

Nizeyimana Odo umuraperi uzwi nka Khalfan ni umwe mu bahanzi bari mu itsinda rya Crew Home Boys ryashinzwe na Bulldogg umwe mu baraperi bakomeye cyane mu Rwanda.

Khalfan hano yari kumwe na Bulldogg muri PGGSS3
Khalfan hano yari kumwe na Bulldogg muri PGGSS3

Uyu muraperi yahuye na Bulldogg bwa mbere muri studio yitwaga ‘Ingenzi’ ahagana muri 2012, nyuma gato Bulldogg aza no kumufata amujyana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 3 aho yamufashaga gususurutsa abantu.

Khalfan amaze kugira indirimbo z’amajwi ‘Audio’ zisaga indwi, ndetse n’izindi zifite amashusho ‘Videos ‘ ebyiri. Ni n’umwe mu bahanzi bamaze kugirana amasezerana na Infinity imwe mu nzu zifasha abahanzi nyarwanda mu guteza imbere ibihangano byabo. Akaba ari kumwe ndetse  na Bulldogg, Active, n’undi muhanzi witwa Manzi.

Yatangiye muzika ahagana mu 2009, ahera ku ndirimbo yise ‘Kubaho nabi’ ayikorera muri studio yitwaga ‘Ingenzi studio’. Nyuma gato mu mwaka wa  2012 yakoranye indirimbo yise ‘Uvutse ninde’ na Bulldogg, Fireman n’umuhanzikazi uzwi nka Bridhu.

Mu minsi ishize uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Nabo sibo’ ndetse banashyira amashusho y’indirimbo bahuriyemo nk’itsinda bise Crew Home Boys bise ‘Urutonde ntakuka’.

Khalfan yavutse mu 1992 avukira mu Mujyi wa Kigali ahitwa ku Kimironko. Ni umwana wa gatandatu mu muryango w’abana umunani. Yarangije amashuri yisumbuye mu 2011, uretse kuba ari umuhanzi akora akazi k’ibijyanye n’amashanyarazi ‘electricite’.

Abajijwe ku bantu yaba ashimira bamufasha mu bikorwa bya muzika yagize ati “Bulldogg niwe muhanzi nshimira ku bwo urukundo yereka abahanzi bakiri bato nta kiguzi”.

Avuga kandi ko yakundaga umuraperi w’umunyamerika witwaga 2Pac. Uretse kuba nawe akora HipHop n’abakunzi bakomeje kugenda bamubwira ko basa uretse kuba baririmba kimwe.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish