Digiqole ad

Bashyingura ba nyirasenge ba Massamba, Gakondo group yahamirije

Kuri uyu wa kabiri bwo basezeraga bwa nyuma  abakecuru Mukabaryinyonza Cansilda na Umulinga Mariya, bakaba ba   nyirasenge ba Masamba Intore, bitabye Imana mu masaha 42, itsinda rya Gakondo Group ryaririmbye rirahamiriza, ibintu bitamenyerewe cyane mu mihango yo gushyignura mu Rwanda.

Jules Sentore, Ngarukiye Daniel na Masamba Intore bari mu bahamiriza
Jules Sentore, Ngarukiye Daniel na Masamba Intore bari mu bahamiriza

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Nzeri 2014 nibwo uwo muhango wabaye, ubera ku irimbi rya Rusororo ahagana ku i saa cyenda z’igicamunsi.

Guherekeza abitabye Imana ubundi mu Rwanda n’ahandi henshi bikorwa mu marira n’agahinda, Jules Sentore umwe mu bagize Gakondo Group avuga ko nubwo bababaye ko ababyeyi babo batashye ariko kubabyinira bwa nyuma babaherekeza byari bikwiye.

Yabwiye Umuseke ati “Mu buzima iminsi mikuru ni ibiri, iyo umuntu avutse n’iyo avuyemo umwuka. Nubwo gushyingura aba atari ibihe byoroshye, ariko ni na byiza ko ushaka igihumuriza babandi bafite imitima yoroshye baba barira.”

Sentore, avuga ko bo  nka Gakondo Group uretse kuba guhamiriza ari umuco wabo, ibi babikoze mu buryo bwo gukomeza abari babaye cyane kandi ngo babigezeho kuko abenshi agahinda kahise kagabanuka.

Nyuma yo guherekeza abo babyeyi, Masamba Intore yatambukije ubutumwa ku rubuga rwe rwa Facebook ati “Ndabashimiye mwese mwadutabaye ndetse mukaza no mu mihango yo gusabira Misa no gushyingura i Rusororo ababyeyi bacu ‘Maria Umulinga na Cansilda Mukabaryinyonza’. Muragahorana uwo mutima wuzuye ubumuntu n’ubupfura”.

Uyu mubyeyi nawe yageze aho arabyina kubera ko agahinda kasaga naho kagabanutse
Agahinda kagabanutse koko bamwe nabo barataraka

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Bareke kumbeshya ubwo se nihe umuntu abyina ababaye ahubwo abyina yishimye kdi ahaze noneho kubyinira hejuru y’uwapfuye ko mbona mu mategeko y’i Rwanda bahana bihanukiriye uwishinyaguye bababo turbagira dute?ndumva ntawe byashimisha bamubyiniye yapfushije si no gucurangira abahetsi ahubwo ni turabaklize

  • iBI SIBYO RWOSE. uBU RERO NABO NGO BAKOZE AGASHYA, APUUU!!!. IBI NTIBIBAHO NTANAMAJYAMBERE MBONAHO.

  • ibyo bintu kwisi nzima bibaye bwambere mu rwanda , sinzi rero ngo nakataraza muzakazna mwa bahungu mwe.

  • ntimubacire urubanza kuko ni ababyeyi babo ntabwo babanze, ikindi kurira ntabwo byabagarura, ikindi nanone ntiwakwifuza ko umuntu apfa uko yaba angana kose, ariko kdi ushyingura ababyeyi be uwi myaka 78 nuwa 72 ntiwatera induru ngo urire nku washyinguye Patrick kanyamibwa wa 32. Ngira ngo nabyo.babitekerejeho basanga ba nyirasenge bagiye hari aho bari bagejeje ntiwavuga ngo bagiye kare

  • Gakondo Group ikwiye gushimirwa,nshigaje icumi ngo nkwize 75,nimpfa nyuma yaho nzambyinirwe,abamperekeje bashima Imana yatumye ndamba, bibutse abo nsize ko ntabatereranye,bereke abantu bose ko nyuma yo guhiga no guhigura umuntu atashye Ijabiro yaba ajyanye ubwuzu n’ibyishimo ndetse n’abo asize bakanezerwa…Gakondo itangije gahunda nziza kubasaza n’abakecuru bacu!

  • Mbega abantu, uyu mucyo mwadukanye ntusanzwe ese Masamba yaba yarabyinye mu rupfu rwa SE? Ariko abubu ndabareba nkabagaya rwose ibyo mwadukanye ntaho byabaye kw’Isi yarurema!!!! Buriya wasanga Masamba ataraheruka no kubasura cyangwa se bakaba barapfuye hejuru y’uko barwaye batagira n’uwabavuza, nta mutuel bagiraga ntacyo yabamariraga ariko akaba yaragiye kubyinira kumva zabo!!!!!
    Ariko ugasanga amafaranga yo kubashyingura atagira ingano!!!! kandi abana basize bakaba barabuze uko biga ntawubarebesha n’irihumye.

    • No kwica umuco bisigaye bikorwa nabitwa ko baririmba umuco c? bari babuze c ibindi bijyanye nibihe barimo kandi byahumuriza abantu? kubyina c niko guhumuriza abantu gusa? ntimugakabye !!!!!! nabemeraga ariko mutangiye kubivanga.

  • BABAHANE IBYO BABYITA GUSHINYAGURIRA UWAPFUYE KANDI BIHAMYWA N’AMATEGEKO.Ntibakigire aba star ngo bakore ibiakorwa ngo ni udushya. iyo umuntu wawe yapfuye ujya mu kiriyo

  • Murimo muravanga ibintu, ntabwo nari mpari ngo numve indirimbo zaririmbwe nizabyinwe , ariko ubundi iyo umuntu apfuye , hari abahanzi baba abo mu muryango cyangwa bo uyindi miryango, bashobora kuririmba indirimbo zagahinda ndtse zishobora no kuriza abaje mu kiriyo, izo bamwibukiraho niba yararirimbaga cyangwa yrigeze ahimbirwa indirimbo, naho ibyo kubyina umudiho w’indirimbo zibitaramo bishimisha abantu sibyo…ibyo n’amakosa kubwange babikoze k’umubyeyi wanjye sinababarira, haba harimo imyuka mibi iganisha kwishima kandi abantu babaye, waruziko hari nabavuga ngo ikiriyo kizaramgira ryari(Igihe cy’icyunamo cyabazize jenoside) ngo twigire muri boite, naba nuko …ntabwo ahantu hose aruku byina ngo nuko muri Ntore, gasopo, murimo murica umuco wacu mwiza..kandi mujye mwegera bakuru mbere yo kwigira inararibonye mu mafuti..ndarakaye!!!!!!

    • Ibyuvuga ni ukuri, na bible iravuga ngo muririrane n’abarira mwishimane n’abashimye none bo bishimye abandi bababaye ngo ni uko ari itorero ni agahoma munwa

  • Buri muntu afite uko abyumva, ariko kubyina wapfushije jye nta kiza mbibonamo. Si umuco byo turabyumvikanaho. Iki kigomba kuba igihe cyo kuba hafi umuryango wapfushije, gutekereza muri nyakwigendera ariko bigakorwa mu mutuzo (recueillement). Naho kuvuga ko kubyina/guhamiriza bifasha abababaye, twibuke ko kubabara ari kimwe mu bintu umuntu ahura nabyo mu buzima byanze bikunze, kubirinda abantu ntibishoboka, ndetse iyo umuntu ababaye akanabigaragaza ( ku buryo bwe) biramufasha. Muri make:ni uburenganzira bwabo kuba babikoze batyo ariko uwambaza jye sinabishyigikira rwose. Nizere ko abakunda kwigana batari buhite babisamira hejuru ngo “bigezweho kuko Gakondo yabikoze” gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish