Lil G agiye gutangiza studio ye yise ‘High Level Records’
Karangwa Lionel umuhanzi wamenyakanye cyane muri muzika akiri muto azwi ku izina rya Lil G,ngo yaba agiye gushyira ahagaragara studio ye itunganya muzika izitwa ‘High Lavel Records’.
Iyo studio ikaba izamutwara akayabo ka miliyoni 30.000.000frw, gusa ngo akaba atari aye yose kuko yabifashijwemo n’umuryango we. Lil G yirinze kugira imibare atangaza kuri buri ruhande ayo rwaba rwaratanze muri iki gikorwa cyo gushing studio.
Nk’uko yabitangarije Umuseke, Lil G yasobanuye ku rugendo rwe kuva yatangira muzika n’uburyo kugira studio aribyo bintu yahoraga yifuza.
Yagize ati “Natangiye gufata ku mafaranga ya muzika mu mwaka wa 2007, icyo gihe nitabiriye igitaramo cyari cyateguwe na Contact FM kiswe ‘Street Ball’, icyo gihe bampaye amafaranga ibihumbi mirongo itanu 50.000frw.
Nyuma y’aho rero nza gukomeza kugenda nkora ibitaramo bitandukanye byagendaga bimpa amafaranga. Ayo yose rero ntago nayapfushaga ubusa kuko nta nubwo nanishyuraga inzu kuko mba mu rugo.
Zimwe mu nzozi nari mfite zari izo kugira studio yanjye ku giti cyanjye, kuko abahanzi nabob amaze kuba benshi bagomba kujya babona studios nazo zibahagije bitari ugukora indirimbo ukazayibona nyuma y’umwaka kubera kubura ahandi uyikorera”.
Akomeza avuga ko kuba iyo studio yaramuhenze ari uburyo ibikoresho bizaba biyirimo bihenze ndetse ko abahanzi bamwe na bamwe bashobora kuzatungurwa babibonye.
Lil G yakoze indirimbo ye ya mbere ku itariki ya 2 Gashyantare mu 2007, ayita ‘In da Club’. Kugeza ubu amaze kugira indirimbo zisaga 30 uretse izo yagiye akorana n’abandi bahanzi.
Kuva yatangira muzika amafaranga menshi yafashe mu ntoki ze ni miliyoni 5.000.000frw. yavutse ku itariki ya 20 Werurwe 1994.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
NIBYIZA CYANE ABAFANABE TURAMUSYHIGIKIYE ,NONESE?NIKI AZAFASHA ANDEGRAUND?
arikirigita agaseka!!!!
Comments are closed.