Gakondo Group yasubukuye ibitaramo byayo

Nyuma y’amezi agera kuri atandatu itsinda rya Gakondo Group rihagaritse ibitaramo ryakoraga, kuri ubu ibyo bitaramo byamaze gutangazwa ko byasubukuwe. Abahanzi barimo Massamba Intore aro nawe washinze iryo tsinda, Jules Sentore nawe uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5, Ngarukiye Daniel na Teta Diana, ni bamwe mu bahanzi bagize iryo tsinda. Ahanini usanga […]Irambuye

“Minisiteri ntizigera ifasha abahanzi ba nyamwigendaho”- Min.Uwacu

Julienne Uwacu, Minisitiri w’Umuco na Siporo yavuze ko gukorera mu kajagari no kuba ba nyamwigendaho biri mu bituma Abahanzi nyarwanda batabona ubufasha buva muri minisiteri ya siporo n’umuco. Minisitiri Uwacu avuga ko kuba abahanzi nyarwanda batajya bafatanya ngo bakorere hamwe nkuko Leta y’u Rwanda ibishishikariza abanyarwanda, ibi ngo ni inzitizi ku iterambere ryabo. Ubuhanzi bumaze kuba uruganda […]Irambuye

We Are One Summer Beach Party Festival igiye kubera ku

We Are One Summer Beach Party Festival ni kimwe mu bitaramo bikomeye bitaganyijwe kuba mu mwaka wa 2015 gihuza abantu baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse no ku isi. Ku nshuro ya gatatu biteganyijwe ko icyo gitaramo kizabera ku Gisenyi ku Kivu Serena Hotel Beach. Ni nyuma y’aho iki gitaramo cyatangiye kuba mu […]Irambuye

Senderi na Temarigwe mu ntambara y’amagambo

Temarigwe Abdallah azwiho cyane kurya ibiryo byinshi ndetse ku ndyo zitandukanye, yasabye ko Senderi yarekera gukomeza kuvuga ko ariwe muntu ukomeye cyane mu bijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda. Ibi rero byatumye Senderi avuga ko uwo Temarigwe ari umuryi gusa nta kindi kintu yashobora gukora ngo kimuteze imbere uretse gutekereza icyo ari burye mu gihe we azwi […]Irambuye

Bruce Melodie na Dj Bob ntibavuga rumwe ku guhagarika indirimbo

Nyuma yuko hashize igihe hashakishwa icyatuma ibihangano by’abahanzi nyarwanda bitajya bigurishwa mu buryo butaziguye ari nabyo byatumye bamwe mu ba Djs bishyira hamwe ngo bashake uwo muti ku ndirimbo z’abahanzi, Bruce Melodie asanga nta burenganzira bafite ku guhagarika ibihangano bye mu gihe nabo ntacyo baha umuhanzi ku mafaranga baba babonye. Dj Bob umuyobozi wa United […]Irambuye

PGGSS5 isigaje ibitaramo bine nyirayo akamenyekana

Ku nshuro ya gatanu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribaye, hasigaye ibitaramo bigera kuri bine uzaryegukana akamenyekana. Ni nyuma y’aho abahanzi bose uko 10 barangije ikiciro cya mbere cy’iri rushanwa cy’ibitaramo bya Semi Live. Imiterere y’iri rushanwa muri rusange, byari biteganyijwe ko rigomba kugira ibitaramo 16 birimo bitanu bya Full Live na 11 […]Irambuye

Icyo Knowless avuga ku mubare muto w’Abahanzikazi bo mu Rwanda

Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe muri muzika nyarwanda, ngo asanga impamvu mu Rwanda hari umubare muto cyane w’abahanzikazi ari ukubera ko bamwe bacibwa intege bakabivamo. Ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa ‘Peke yangu’ yakoreye muri Tanzania, Knowless yatangarije Umuseke ko kutita ku bantu baguca intege ariyo ntwaro ya mbere ikugeza […]Irambuye

‘Inkombo Dance Style’ imbyino nshya ya Jules Sentore

Ku nshuro ya kabiri yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, Jules Sentore umwe mu bahanzi bari muri iryo rushanwa yazanye imbyino nshya yise ‘Inkombo Dance Style’ avanga n’umuhamirizo asanzwe amenyereweho. Mu gitaramo cya mbere cya full live giheruka kubera i Ngoma ho mu Ntara y’Iburasirazuba, nibwo Jules yagaragaje iyo mbyino atari asanzwe akoresha […]Irambuye

Lion’s G Producer mushya wa Infinity

Mu minsi ishize nibwo studio ya Infinity isanzwe ikorera indirimbo abahanzi bari mu itsinda rya Active na Bulldogg iherutse kwirukana aba producers barimo Fazzo na Holy Beat. Kuri ubu babonye umu producer mushya ariwe Lion’s G. Imwe mu mpamvu yagiye ivugwa ku kwirukanwa kw’abo ba producers, ngo ni uburyo bw’imikorere yabo itari hwitse. Irimo kuba […]Irambuye

en_USEnglish