“Urukundo nyakuri ntiruvuga kuryamana”- Danny Nanone

Nyuma yo kubura amahirwe yo kugaragara mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5, umuhanzi Danny Nanone ahangayikishijwe n’abantu bakundana bagamije kuryamana. Nk’uko abibiririmba mu ndirimbo ye nshya  yise ‘’Imbere n’inyuma” yakoranye na Bruce Melodie umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya R&B, yumvikanisha ko urukundo nyakuri atari urwo kuryamana gusa. Aganira na Umuseke, […]Irambuye

Icyo bamwe mu bahanzi bavuga ku ifatwa rya Gen K.Karake

Mu gihe abanyarwanda bakomeje ibikorwa byo kwamagana imyanzuro yafashwe n’igihugu cy’Ubwongereza yo gufata Lt Gen Karenzi Karake, bamwe mu bahanzi nyarwanda bavuga ko ari agasuzuguro gakomeye ku gihugu cy’u Rwanda kagamije kuyobya uburari bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Lt Gen  Karenzi Karake yafatiwe mu gihugu cy’Ubwongereza kuwa gatandatu ushize ari mu butumwa bw’akazi. Abahanzi mu […]Irambuye

Gutera ubwoba murumuna we ngo nibyo byatumye Stromae asubika ibitaramo

Paul Van Haver ukoresha izina y’ubuhanzi rya Stromae umuhanzi w’Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda, biravugwa ko impamvu y’isubikwa kw’ibitaramo yari afite muri Afruka ndetse no mu Rwanda ari uburyo murumuna we yatewemo ubwoba n’inyeshyamba zo muri Congo. Impamvu zisubikwa ry’ibitaramo bya Stromae harimo n’icyagombaga kubera i Kigali zikomeje kwiyongera. Indi mpamvu yagaragajwe ni ukwibasirwa k’umuvandimwe […]Irambuye

“Gutera imbere muri muzika nta bufasha biragoye”- Social Mula

Mugwaneza Lambert umwe mu bahanzi bazamutse mu gihe gito agahita amenyekana mu njyana ya Afrobeat ku izina rya Social Mula, avuga ko gutera imbere muri muzika nta bufasha ufite ari ikibazo kitoroshye. Ugereranyije n’abandi bahanzi bakora injyana ya Afrobeat mu Rwanda barimo Senderi International Hit na Mico The Best, uyu muhanzi niwe ukiri muto kuri […]Irambuye

G.Umutare yibaza impamvu muzika nyarwanda itamenyekana mu Karere

Umutare Gaby umwe mu bahanzi barimo kugenda barushaho gukundwa cyane mu njyana ya Afrobeat na R&B mu Rwanda, ngo ntazi impamvu muzika nyarwanda idafata mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba kandi hari abahanzi benshi bashoboye. Avuga ko mu Rwanda hari abahanzi benshi bakora injyana zitandukanye kandi b’abahanga. Ariko hibazwa ikibura ngo bamenyekane mu bindi bihugu nkuko abahanzi […]Irambuye

Mu gitaramo cya Chameleon hazatangwa imodoka

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Joseph Mayanja wamenyekanye ku izina rya Dr Jose Chameleon, mu bitaramo ateganya gukorera mu Rwanda hazatangwa imodoka mu muntu uzaba yaguze i ticket yo kwinjira nyuma ya tombora izabanza kuba. Imodoka iri mu bwoko bwa Hyundai niyo izatangwa mu bitaramo bigera kuri bibiri Chameleon agiye kuza gukorera mu […]Irambuye

Mc Tino yagarutse ku banyamakuru bakaba n’abahanzi

Umunyamakuru, umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba (Mc) Kasirye Martin uzwi nka Mc Tino, ngo kuba uri umuhanzi ukaba n’umunyamakuru ntibivuze ko ugomba gukora ibyo ushaka witwaje ko indirimbo zawe zigomba gukinwa igihe ubishakiye. Ibi ni bimwe benshi mu bahanzi bo mu Rwanda bamaze igihe bavuga ko bamwe mu bahanzi banakora umwuga w’itangazamakuru nta kibagora mu kumenyakisha ibihangano […]Irambuye

en_USEnglish