Digiqole ad

Nababajwe n’umushiha nakiranywe muri Rwanda Shima Imana 2015

 Nababajwe n’umushiha nakiranywe muri Rwanda Shima Imana 2015

Sinivuga amazina ariko ndagaya ukuntu nakiriwe muri Rwanda Shima Imana 2015 yabaye ku Cyumweru taliki ya 09, Kanama 2015.

Mu by’ukuri nari maze igihe nkumbuye kujya ahantu nshobora kumvira ijambo ry’Imana n’indirimbo ziyihimbaza niyo mpamvu ejo nahisemo kujya kuri Stade Amahoro i Remera kumva ibihavugirwa kugira ngo nishime kandi nshyikirane n’Imana.

Narakugendeye ninjirira muri MINISPOC mu gice gisakaye. Umwe mu bari bayoboye abantu wari hasi aho binjirira mubwira ko ndi mushya nifuza kumva icyo Yesu avuga kandi ko ntasanzwe nkorera aho kuri MINISPOC, ko ntashoboye kwihanganira izuba ryamenaga imbwa agahanga ryari aho yanyerekaga kwicara maze arandeka.

Nk’umuntu ujijutse usanzwe uzi iby’ibirori nagiye kwiyicarira inyuma ngo ntabangamira abanyacyubahiro bari bategerejwe aho.

Ubundi uko mbizi umukozi w’Imana akwiye kurangwa n’umutima w’ubugwaneza, urukundo no kwiyoroshya, wamugeraho ukabona ko ugeze ku muntu utandukanye n’abandi.

Maze kwica nyuma gato haje umugore n’umugabo bansanga aho nari nicaye.  Bati: “ Ngwino tukwereke aho wicara!”

Narahagurutse  n’umutima mwiza mbagezeho bati: “Ubundi winjiye aha ute?”

Wabonaga barakaye wagira ngo ni umugore n’umugabo bavuye mu  rugo rwabo batonganye!

Narumiwe ndaceceka nanga kugira ibisobanuro muha kuko numvaga nta mpamvu y’ikibazo nka kiriya.

Ntababeshye sindigera mbona abantu bavuga nabi kuriya ahantu hateraniye abantu b’Imana.

Umugabo abonye ko bintangaje yambwiye impamvu yababaye atyo ampishurira ko ngo yarababajwe n’amafaranga bamwatse akodesha hariya nari nicaye bityo ngo yari yateganyije ko hari bwicare abo ashaka gusa.

Maze kubona uburyo nakiriwe mu buryo nka buriya natangiye kwibaza icyanzanye hariya nicyo banjijije.

Ku mutima nti: “ Mbonye ko iyo Mana mwaje gushima ari inyamushiha nkamwe kandi ririya zuba sindijyaho.”

Nahise nigira muri SPORTSVIEW HOTEL iri hafi aho kwicezereza ibyo gushaka Yesu birangira bityo, sinjye wahera!

Ndakibaza n’ubu impamvu Yesu iyo agiye gutanga akazi kubo njya numva bavuga ko ari abakozi be atoranya abanyamushiha kandi we ari umugwaneza?

Yaba se ariwe utaramenya gukoresha amapiganwa ngo agire abakozi beza bashoboye customer care!

Rwose ubutaha abashinzwe kwakira abashyitsi mu birori byo guhimbaza Imana n’umwana wayo Yesu bajye biyibagiza ibibazo byabo bwite bakire intama z’Imana n’umutima mwiza kuko ziba zifite inyota y’amagambo y’ubuzima aturuka mu ijuru.

Murakoze!

UM– USEKE.RW

55 Comments

  • Icyo wari uje gushaka muri Zion ntukizi. Kuko iyo ukimenya ntiwari kureba aho bakwicaje kuko Satani yakoresheje abo bantu ngute umurongo nawe uramwemerera.
    Uwiteka akwiteho,Umwuka Wera agusange akwigishe.

    • Ese burya ni ZIon Temple yari yateguye icyo giterane? Nawe wari ubonye aho ujya!!! Uwiteka niwe wenyine uzi abakiranutsi. Kandi abantu ubamenyera ku mbuto zabo.

      • Yohana 13:35

  • Urasetse pe. Mbese ubwo wowe uvuze gutya usanzwe uzi Imana koko. Aha dutuye ni mu isi.Ntituragera aho satani atageza imyambi. Ubu se ko wahise ujya mu kabyiniro wowe wamurushije iki? Imana ikunda abantu bicisha bugufi. Ntabandi bantu se wabonaga bari bicaye kuzuba. Ubwo se bo si abantu, ko bemeye kuryicaraho se.

    Ntago nashyigikira abakubwiye nabi kuko nabyo si indangagaciro za gikiristo.Ariko nawe ujye wiwcisha bugufi da.

  • Abantu tuzarindagira kugeza ryari? Kugeza ubu ntabwo urasobanukirwa nuko aya madini y’inzaduka ari amashyirahamwe y’abatekamutwe bagamije gucuza abantu utwabo bitwaje ko twahungabanyijwe n’amateka mabi igihugu cyacu cyaciyemo?

  • yewe wowe rwose Imana ikubabarire, ntasoni urihandagaza ukavuga ngo Imana ni inyamushiha, ariko ubwo ntugira no gutinya uguhaye uwo mwuka ubumeka? ndumiwe pe, wa muntu we urababaje pe,hanyuma se kujya kwicezereza wumva hari uwo uhima? hahh njye rwose abantu baransetsa,hariho abagirango gusanga Imana ni favour baba bayigiriye, muribeshya cyane,kuko Imana ni byose ifite byose ntikeneye umwana w umuntu ngo ayitere kwishima,Imana ikubuze imbere yayo ntana kimwe ihungabanaho,ahubwo mu kugushaka imbere yayo ni favour iba ikugiriye ngo nawe iguhe umunezero munezeranwe kuko ifite urenze kandi iziko ntahandi wawukura atari kuri yo, ni imfura iratwibuka tutari tubikwiye,kuko iyo iba inyamushiha nkuko ubivuze ntawaba asigaye muri iyi si kuko twese turi abo kurimbuka kubw ububi bwacu budashira tubuhoramo buri munsi.ntuzigere na rimwe ushirika isoni gutyo ngo wite Imana amazina urumva? uyu mwami ni uwo kubahwa ,aguhaye umwuka uhumeka,aguhaye byose ufite akurwanirira intambara z urudaca, yaremye isi na univers n ibirimo byose,ubwo koko nta soni wumva kwihanukira ugatuka Imana? we umenyeko atari mugenzi wawe mujye mumenya kubaha,ubwo yaba inyamushiha iba itaragutsinze aho wabitekerereje mu mutima? ariko dore irakomeje irakurinda ubonye n umwanya wo kubyandika erega,ubisubiramo n amatama yombi,lol umenyeko ari wowe ubabaye ushaka Imana siyo ibabaye igushaka,kugushaka kwayo ni ukugirango ikugirire favour si uko hari icyo igukeneyeho.kuba warakiriwe nabi ndabyuma nanjye byambayeho i mahanga ariko ndashinyiriza kuko nari naje gushaka Imana atari abanyakiriye nabi nari naje gushaka,kandi nicaye aho neretswe ndisengera mbwira Data ko ibyo bankoreye bimbabaje ,musaba kunkuramo ako gahinda ngo nisengere ntuje kandi yarabikoze ndangiza amateraniro nishimye,ariko mfata umwanzuro wo kutazahasubira nkashaka ahandi kuko nsinifuza kujya gushima Data ngo mpure n abanteza umushiha kandi Data ari umunyamuneza.niko byagenze nshaka ahandi aho nzajya nisengera mumahoro,ariko sinari gucika murusengero ngo umwanya muhe ikindi kuko nziko nkeneye Imana mu buzima kandi ibyiza mfite byose n imico myiza naba mfite yose ari ukubera Data wo mu ijuru,namujya kure naba umutindi wo kubabarirwa kuko nta buzima buri hanze y Uwiteka,niwe buzima gusa.
    ubuzima nsimvuga ibifatika nubwo nabyo ariwe ubitanga ariko ni bonus( inyongera) njye ubuzima mvuga ni mu maso h Imana ,kuko uwahabonye iteka agendera mu nzira iboneye,abana neza n Imana n abantu,iki kintu kiruta kure kugira ubutunzi bufatika,kuko iyo utarabona mu maso h Imana uba urangaye ntakiri muri wowe,ariko iyo ufite Imana uba wuzuye pe,ibi bintu njye ndi umuhamya wabyo kuko mbibayemo ni umunezero udasanzwe iyo uri kumwe n Imana nka papa n umwana.

    • Thank you. !!

    • Maze ikibabaje ni uko bavuga ibigondamye imihoro ikarakara ubwo se ayo magambo yose uyavugiye ko bamenye amayeri yanyu!Ntukarakazwe nuko wagiye kwiba ugasanga bakumenye ahubwo bizagutere guhinduka nshuti!

  • Bavandimwe nanjye sinhyigikiye umuntu uhangara Imana, ariko icyo nanjye nabwira Rugira nuko Imana ikeneye abantu kuko iyo itadukenera ntiba yarambaye umubiri igaca bugufi kugira ngo idupfire, burya muri kamere zacu zakimuntu ntabwo habamo gushaka Imana ahubwo Imana niyo ihora idushakisha naho rero uwo muvandimwe waciwe intege nuko abwiwe nabi nabyo si igitangaza kandi ababarire abo bamubwiye nabi gusa abiyita aba Kristo bamenye ko hari imyitwarire yagombye kubaranga nkaba nibaza ko uwo muvandimwe arinabyo byamutunguye kumva aba Kristo bamubwira nabi Uwiteka atugirire neza adukize kamere burya ni nayo itugoye.

  • yes what u say is true

  • abagusubije bos ebashobora kuba babarizwa ahantu nkaho wagiye , gusa icyo nzicyo hariya muri stade nahandi henshi hahurira abanyacyubahiro , hari abantu baba bireze, bifoye uboshye umuheto , bigaragza cyane kandi basuzugura uwo batazi, rimwe na rimwe nuwo batazi neza bakamuhutaza ngo barakora za protocol, security se cyangwa ibindi ntazi, ibyo birahaba kenshi muri stade, aho usanga umuntu w’umushizi wisoni ahangara umugabo wumusaza ngo nahaguruke , cyangwa umukecuru akamushushubikana avuga ngo uwo mwanya suwe, nyamara yashoboraga kumuganairiza neza akamwereka ahandi yicara kandi ntihabe intonganya, ihangane n’uburere bubi uwo wakwakiriye yakuranye, ariko nawe niba wariwaje kumv aijambao ry’imana koko warikuhaguma, ntabwo igisubizo cyari kujya muri sportview hotel, imana ibafashe

  • Ibyo wabonye muri ayo madini bigjhe isomo. Idini ryukuri leta yu Rwanda

    • hahahah!sha uri kibwa koko!

  • Yewe Mukobwa, niba ushaka gukizwa koko, jya wihanganira ibigeragezo kandi biri uburyo bwinshi: Gusa Imana yo ni nziza, ntabwo izagutenguha.Komera icyo si ikigeragezo kitakwihanganirwa.

  • @ Rugira, nawe Imana nturayimenya neza. Usome Luka 15:1-7 uramenya ko Imana ishaka abantu bose hafi yayo nta numwe ubuze.

  • Ariko Bantu b’Imana Zion yabatwaye iki?Ko iki gitera cyateguwe na comite ya PEACE PLAN ubwo koko murishyiramo Itorero ry’Imana kuki?Ikindi wowe umubwira ngo yari yabuze ahandi ajya hari aho basi wamurangiye kuko ndumva ntacyo umumariye,Ubundi haricyo bita kwigomeka,kwigomeka ku Mana,kwigomeka ku murimo w’Imana,kwigomeka ku bakozi b’Imana,kwigomeka kw’itorero ry’Imana ,Yesu icyamuzanye nukudusubiza mumuryango w’abana b’Imana ntavangura,twese twari ibyigomeke ,ariko I Golgotha ku musaraba Yesu yarabirangije ,umwenda warukingirije ahera ucikamo kabiri aduhuza na Data wa twese .Nawe rero uri umukozi w’Imana gusa buri hantu hagomba kubamo gahunda,buri birori biba bifite uko byateguwe,ndatekereza ko naho sport view wagiye kubyina utinjiriye Ubuntu?hari uko byateganijwe,cyangwa hari ibisabwa kugirango winjire mu kabyiniro?sibyo?wagize neza gutera intambwe ukaza ariko ndagusabira ibintu 2
    1)Menya ko ntaho wimiriwe,nawe waba bshop,pst,apotre,gusa n’igihe
    2)Ubutaha nawe uzajye muri bariye bicaza ukososore iryo kosa wanda hatazagira undi bishyikira.
    Murakoze Imana ibahe umgisha

    • Itorero ry’Imana nabakozi baryo(nako b’imana)bashinzwe guhutaza no gukomeretsa abandi! Idini y’ukuri ni urukundo,abakozi b’Imana ni abimika urukundo muri bo ndetse bakanarugaragariza mu bikorwa byabo naho abo bo baratubeshya kabisa ariko baribeshya ahubwo.

  • Imyanya y’icyubahiro aho itaba ni mu Bahamya ba Yehova, sha uzicara aho ubonye pe! Abapasiteri baho barahaguruka ukicara da! Gusa nyine basenga Yehova, Yesu bavuga ko atangana na se. Har’ahandi nagiye Uganda gusenga mbona Umupasiteri Arinzwe nka President mba nkuroga

  • Nibwo ukibimenya ko badakora umurimo w’Imana? Watinze ukibimenya. Ababingwa biboneye business idasoreshwa kandi bakoresha izina ry’Imana bari muri soit animais. Nkanjye ubu Rwandamura yatumye nzinukwa kujya mu rusengero kubera amagambo ye atubaha Imana.

  • @ Nizeyimana,

    Wanditse iyi nkuru ugaya Yesu, ariko nagirango nkusubize neza nkoresheje amagambo Yesu yivugiye kuko numvise we usa numwemera:

    Yaravuze ngo nugera mubirori, ujye ugenda wicare inyuma kuko utazi uwo bageneye aho imbere nk’umunyacyubahiro, niba ukwiye icyubahiro bazahagukura bakujyanye imbere. Ngo ibyo bizatuma udakorwa n’isoni.

    Rero, washatse kwikunda bituma wigenera umwanya kandi har’abandi banyacyubahiro bahagenewe.

    Nta kosa rwose ryabayeho

  • Vana imiteto aha, ntawe utanga icyo adafite, iryo vangura bagukoreye riri muri kamere yabo, agasuzuguro niwo mwambaro wabo…kugirango uzabisobanukirwe neza, uzajye hariya kuri Zion temple ku cyumweu maze witegerze uko bicaza abantu, nibwo uzamenya ikipe ikina n’indi !

  • Inzaduka ntiwazibonyes,Gana islam urebe iringanizabantu imbere y’Imana,wari warindagiye.

  • Rwanda , you are tired!

  • njye hari ibyo nibaza nkabura igisubizo pe! abenshi mwanditse hano muragaragaza amarangamutima akomeye mukagaragaza ko iyo mana yanyu nako ayo madini yanyu miyubashye bikomeye ariko wasesengura ibyo mwanditse ugasanga ntaho bitaniye nuwamwimye care! bavandimwe nyirubwite yivugiye ko yari agiye gushaka imana akicara inyuma kure sibbyubahiro yari aje gushaka none ngo nibyubahiro yakoze igerranyaryuburyo yakiwe nisura byamuhaye kumana nkaho mwamufashije icyo gikomere kigacyira murarushaho gutoneka ese iyo mana mirumva muyizanira intama zazimiye cyangwa muri kuzirukana! ese mutaniyehe nabo yezu yavuze ko batinjira mumuryango ahubwo bqkabuza nabashaka kwinjira kwinjira! nshimye abatanze ubujyanama bwiza basaba ko bwakoorwa naho abigira abafana cyane bakarenza mureke iyo mana izadushyira kukarubanda

  • Ese iyo basanga uwo mushiha baushishye Yesu.

    Ibyikigihe ni busness ubuo wagiye wambaye jeans. Iyo ukubitamo coastim na biblia warikwicara ntaugukomye kuko uwo mwanya babazi ko uwurihira igihe cya maturo

  • Yewe ndumiwe koko!ngo Pasteur mu bayehova??nta Pasteur ubayo ni ukuri! naho wowe urangira abantu mu basilamu rwose ngo haba iringaniza ba Shehe na ba hadji se?usibye ko uwashaka gukiranuka atari ho yabishakira kuko bitabayo.Uzizera Yesu akatuza akanwa ke ko ari umwami ndetse akemera ko ari umwana w’Imana azakizwa.

  • ubwo icyo wari ugiye gushaka ko wakibuze kubera kwivumbura wumva wahimye nde wibwirako nuhuma gutyo mukazahurira Mu muriro wibwirako azaguhoza uburibwe ujye ubura gusama ayawe

    • unvuze ngo ntagukiranuka kuba muri islam imana igufashe cyane kuko yesu uvuga birashoka kuba utamuzi ntanarimwe yigyeze acyimanza nkizonunvu cyira islam imanikubabarire waravangiwe pee

  • Mubyukuri urandakaje wamuntu we uratinyuka ngo Imana n’Inyamujinya please muzage mumenya ibyo mukina nabyo abantu nkamwe bible ibita abapfapfa. umwuka uhumeka niyo yaba ari nyoko wawuguhaye wamwubaha nkazwe Imana Yaguhaye ibyo ufite byose.Wihane pe kandi wihane rwose usabe Imana Imbabazi.
    Sinifuje kugutonganya sinshaka kwinjira mubyo wanahuye nabyo ariko ndakugaya cyane kuvuga Imana nabi na Yesu kristo nutihana bizakubera bibi.
    Nongere mbisubiremo NTUZONGERE BIBE UBWAMBERE NUBWANYUMA NTUZONGERE PE kdi WIHANE CYANE.Nizere ko wumvise Urakoze.

    • niba Bibiliya ibita abapfapfa wowe ku bwawe wamwise iki?

  • Gitw

  • Uwakwereka ikigore cy’igishegabo cyitwa mujawamariya christine gishinzwe cyo muri ADEPR, ninigisambanyi kandi gishira isoni. Cyapagaurukije aho nicaye ngo nimpave kihicaze umusambane wacyo nari nababonye basomanira mumodoka, gusa naranze kirantuka ngo ndi umushenzi kimbwira nabi mbese wagiraga ngo kigiye kuntamira bunguri , gusa nanjye ndakibwira ngo niba kibabaye nigihamagare polisi. ariko iyo kirio kwititiza ngo kirimo kuzuzwa umwuka( wa satani) ugira uti umurokore hano kandi ari rusofero yiyoberanyije, kigira gusambana, kikagira umushiha, kikagira gutukana n’agasuzuguro wakireba ukumva uzinutswe ADEPR

  • Naburya ubareba bagiye gusenga,..barazinduka cyane maze bakambika ababo bakambara neza bagirango tubarere aho kukwiyereka Mana,…….
    Uziko ari umukozi wimana azambwire amazina y’ababyeyi ya biriya bisambo 2 byabambanwe na Yezu/Yesu, Pilato yishwe n’iki?…

  • Mbega mbega! pole wa muntu we n’akaga wahuye nako, jye ndagukomeza kuko abana bato barereshwa amata none wahuye n’abaguha amabuye ngo hekenya! Inama nakugira nuko wafata bibiliya ugashirika ubute ugasoma ndizera ko Imana wagiye gushakira kuri Stade izakwihishurira ikakubwira icyo igushakaho nawe ukayibwira icyo uyishakaho bityo mugasabana, naho aba biyita abakozi b’Imana sinemeza ko hari n’umwe yahisemo ahubwo bihaye akazi kayo maze bagakora bakurikije standards z’akazi ko kuri iyi si (ibyubahiro, protocole zipfuye) bose bameze nka Petero washatse kuba umukuru w’intumwa maze Yesu amucisha bugufi ati ushaka kub mukuru azabe umukozi w’abandi. Nyina wa Yohana we yasabye Yesu ko aban be aribo bazicara impande zombi za Yesu mu bwami bwe, Yesu amubwira ko atariwe utanga imyanya! ariko abiyita abakozi b’Imana bo bigize ba Nyiriicyubahiro, Reverand, n’andi matakaragasi nkayo. Abo bazakorwa n’isoni ubwo Yesu azagaruka akababwira ngo nimumve imbere mwa bivume mwe, sinigeze mbamenya, nibwo bazakorwa n’isoni bajugunywe mu mwijima.
    Reka ngire inama abagihuzagurikira mu madini ngo barashaka Imana, muzegere Mzee Mpyisi mugihe akiri ho (ntabwo mbahamagarira kuza mu idini ry’abadiventiste, oya) ahubwo azabereka akaga ko kwizirika ku madini, abereke ko Imana yaduhaye twese Bibiliya kuba umushorera utugeza kuriyo, muve ku mpumyi zo mu mwuka sizo zizabayobora nazo zararindagiye zitazi iyo zijya!
    Umpakanya n’abihamye

    • Ndakwemeye urahishuriwe cyane. Uwumva niyumve iby’uyu muvandimwe avuze , wowe wiyise gasparov ufite Imana ahubwo njye ndabona waba uri numuvugabutumwa. Imana guhe byinshi ubigeze no ku bandi . Bravoooo!!!

    • @gasparov

      Ibyo uvuze byari byiza, ariko ugiye kurangiza uba urabyishe, uzanamo Mzee MPYISI kandi nawe afite amafuti ye avuga bamwe batemera.

  • Mwiriwe neza ,maze gusoma birambuye iyi nkuru na comments mwashyizeho,ariko ndashaka kubwira uyu muvandimwe ko ibyo yakoze bidatangaje kandi mutari mukwiye kumucira urubanza,
    ni intambwe ya mbere yari ateye akomereze aho erega SHITANI nayo iba ubona ugiye kuyicika ikarwana,nonese ducyeka ko twe twayitsindisha IMANA itadufashije?
    komereza aho uyishake kandi izakwiyereka kuko IMANA ikunda abayishakisha n umutima wicishije bugufi kandi udacika intege.
    Courage et bonnne chance

  • abahamya ba Yehova koko nta myanya y’icyubahiro baha abandi bantu nkuko mwabivuzeho usibye iyo bagenera abageze muza bukuru!! naho kubyerekeye Imana bibiliya mwese musoma igaragaza ko hariho ibyitwa imana byinshi haba mw’ijuru no kw’isi. wa muntu we hari ibimenyetso biranga idini ry’ukuri bitari ibi byo kwizunguza ngo barabyinira imana bakanabyiganira kujya mw’ijuru ngo kubyinira Imana nkaho nta bamarayika babikora ifite!! matayo 7:21-23, shyiraho imihati wige bibiliya hanyuma uzambwira niba warabonye idini ry’ukuri.

  • uwo nkomerekeje yihangane kuko uburyarya buba mu madini atandukanye ndetse nibintu bidakwiriye bikorerwamo urugero nkibyo yabonye byagiye bizinura abantu batari bake!!

  • Ngushimiye iryo vugabutumwa bwiza.Uwiteka akwagure.

  • mbereyebyose Imana igushoboze kwihangana gusa natunguwe no kumva wowe uvuga ngo imbwa zamenwe agahanga nizuba ntakinyabupfura kirimo ntamuco ntagakiza imbwa??? yewe ahubwo nawe siwowe gusa uwuriwe Imbere y’Imana ntanakimwe bivuze ikindi ntugacire mugenzi wawe urubana banza wigenzure nawe kukonge nange mbanje kugenzura mbere yuko mvuga ayamagambo kandi wiyubahe muribyose

  • Ndagushimiye kuko utugejejeho ibyakubayeho,ariko ndagira ngo nkubwire ko satani atishimira nagato abantu bafata icyemezo cyo kuyoboka inzira ijya mwijuru ariyo mpamvu arwana inkundura akoresheje uburyo bw’ibigeragezo. ariko Imana yaduhaye ubwenge ngo tubashe kwihitiramo ikizan’ikibi kandi ngo tumutabaze(Imana) aradutabara. none ukoresheje ubwenge bwawe ukanatekereza kubigeragezo bya satani ndakeka ko wasanga wari ukwiye kwicara aho wari wicaye mbere nubwo hari hari izuba ryishi ariko ukabona icyo wari waje gusha bicyo ukaba unesheje satani(shitani) cg sekibi.

  • Nasomye neza Bibiliya nsanga yesu yaraciye bugufi ugereranyije n’abayobozi b’amadini dufite,usomye neza ubona ko umugambi wa yesu (zu) war’ukubwiriza abantu bakamenya ubutumwa bwiza,nta dini niriwe mvuga ariko nawe uzagenzure ubihuze nuwo babeshya ko ari sebuja(yesu) bicara ahadasanzwe,bagenda bidasanzwe,barya bidasanzwe,bavuga bidasanzwe, n’ibindi namwe mundusha kumenya barakomeye cyaneeeee! bafite ishusho yo kwera ariko……………………..! ariko ngo ni abakozi b’Imana da!!!bayikorera iki se?!!! niba se bayikorera batwaka iby’iki?ko umukozi ahembesha uwo akorera ahaaaaaa tubitege amaso! kandi Tube maso! naho wowe ibyo bagukoreye bararengereye!! ubundi iyo byagenze gutyo barajijisha bikabarya ariko ukagumya ukahicara none wowe ndabona bareruye! ariko ugomba kuba wari wambaye nabi! niba ntamyenda ugira uzatire ubutaha ugaruke urebe! bazakwicaza hafi y’aho cashier yicara !!

  • Abanyarwanda baracyafite byinshi byo kwiga mu ijambo ry’Imana. Ntugakorere Imana kubera ko hari uwabigufashijemo. Ntugakorere Imana kubera ko ufite umwanya, ntugakorere Imana kuko … Korera Imana kuko ari itegeko twahawe. Imana yacu ikorana n’umwuka. umwuka si amaranga mutima. aha ndavuga ayawe, cg se ay’ abo bakwakiriye. Korera Imana igihe wumva uri muri mood n’igihe wumva utayirimo. ntabwo wamenya uko umwuka wawe uhagaze. Nukora utya, uzongera wandike indi nkuru itandukanye n’iyi. Murakoze. Imana yacu ni nzima kandi iriho. Ibyo ndabihamya.

  • NASOMYE IBITEKEREZO BITANDUKANYE ARIKO NDUMVA HARI ICYO NABIVUGIAHO:
    1.AGAKIZA NI AKUMUNTU KUGITI CYE N’IMANA YE
    2.ABAVUZE ISLAM UYU MUNSI ABACURUZA KANDI BAFATANWA IBIYOBYABWENGE N’UBURAYA NI BENSHI MURI ISLAM
    2.ISLAM IBYO IRI GUKORA IKORESHEJE BOKO HARAM ,ISIS NABANDI NTAWE UBIYOBEWE KU RI IYI SI,UBWICANYI,GUFATA KUNGUFU NGO NIKO IKOROWANI IVUGA BIRAZWI
    3.MURI CATHOLIQUE IBYO ABAPADIRI BAKORA ABENSHI BARABIZI(MURIBUKA UWAFATANYWE N’UMUGORE WABANDI MUMINSI YASHIZE)
    4.MURI ADEPR NAHO SI SHYASHYA (AMACAKUBIRI)
    5.PROTESTANTS NI IBINDI
    6.ABAPAGANI BO NTIWAKWIRIWA UBAVUGAHO KUKO BAFITE UMUBYEYI WABO UBAKORESHA IBIBI BYOSE.(UBUSAMBANYI,UBUSINZI,UBUJURA,IBIBI BYOSE)

    IBI MBIVUGIYE KUGIRANGO ABARWANYA ITORERO RY’IMANA BAHIMAMBA IBINYOMA BARATA IGIHE,BARAKORERA SATANI KANDI AZABAHA IBIHEMBO KUKO NAWE IYO UMUKOREYE ARAGUHEMB AT THE END.
    MUREKE GUCA IMANZA BURIWESE AZABAZWA IBYE
    ABASHAKA ICYUBAHIRO BABISHAKISHE GUKORERA IMANA NAHO ICYUBAHIRO MURI IYISI NO KURWANIRA INTEBE Z’IMBERE NTACYO BYATUMARIRA.

    NIBAUGIYE AHANTU BAKAVUGA KO BAFITE ABO BAHATEGURIYE UBA UJYA KURWANIRA INTEBE KUKI?

  • ese ubundi kumenya Imana no kuyizera bisaba kujya mumadini? ahantu hose ubutumwa burahari ikibazo gihari ni ukugendera mugushaka kw’Imana, ahubwo nitwemerere kuyoborwa na roho mutagatifu.

  • Nshuti yanjye ntukababazwe n’umutwaro utikoreye, wababajwe n’umutwaro w’ibyaha byawe ko aribyo uzabazwa. Abo banyamushiha uvuga niba koko aribyo wabaretse ko nabo uwo ariwo muzigo wabo. Kandi ubwo wasanga uriho ubata hanze barihannye bakababarirwa wowe ugasigara mu byashize.

    Yesu ati: “Ibyashize ntimukabyibuke ukundi…”. Ariko ukaba urushye, sanga Yesu arakuruhura, va kubantu n’amadini… Imana igufashe.

  • Nshuti y’IMANA inzira igya mwijuiru ngo ingana na gatobore kurushinge .nshatse kuvuga ko nta mudendezo urimo .ndakwingize ngo uwo muntu ntu muchire urubanza. ijambo ry’Imana riravuga ngo mureke amasaka akurane nurukungu.nukuvaga ngwiki ? nukuvugango ntabwo abarimumatorero bose bakijijwe ariko abo sibo bakwiye kugucintege .

  • ariko abana babantu bazareka gushakira imana kubandi ryari koko????

    nonese wumvaga ugiye mwijuru aho abanyabyaha wabasize inyuma ???

    reka nkugire inama yakigabo wowe ubwawe uzajye usenga imana kandi ukiranuke imana uzayibona

    kandi ureke kwivumbura kuko batagufashe neza kandi ntiwumveka abo ubonye bose bafite bible ugirengo nabakozi bimana,

  • ICYO NZI NI UKO ABANTU.
    BANDIKA IZI NKURU RIMWE NA RIMWE BABA BASHAKA KURWANYA ABAKOZI B’IMANA NO KUBAHARABIKA
    ICYAKORA BYANASHOBOKA KO WAHURA N’UMUNTU AKAKUBWIRA NABI ARIKO IBYO NTIBIZAKUBABAZE KUKO MUR– USENGERO SI MWIJURU.NTAN’UR– USENGERO NARUMWE WABURAMO ABANTU BAYIKORERA ARIKO BATARAHINDUTSE NEZA.
    ICYAKORA UGOMBA GUKURA UKAREBA IMANA YONYINE NTUZAGIRE UWO WIGIRAHO.YESU YARAVUZE NGO TUMWIGIREHO WENYINE KUKO ARIWE MUKIRANUTSI.

    ARIKO KANDI NIBA WARANABYANDITSE UGAMIJE G– USEBANYA IMANA NTABWO IRWANYWA (NTAWE UYIRWANYA )CYANGWA NGO IRWANIRIRWE(BAYIRWANIRIRE)
    ABANTU BENSHI BANDIKA BAGAMIJE G– USEBANYA RIMWE NARIMWE BAKAGENDERA KUMAGAMBO BATAHAGARARAHO ARIKO ABANYARWANDA MUBYO IMANA IGOMBA KUDUKIZA NI UTUGAMBO ,AMAZIMWE BITUMA IMANA ITADUHA UMUGISHA .
    IDPRS YAMBERE NI UGUTANDUKANA N’IBYAHA UTUNTU NKUTWO IMANA IKADUHA UMUGISHA.
    MBONA ABANTU BENSHI BANDIKA COMMENT BASHAKA KWEREKANA KO AHO BASENGERA HARUTA AHANDI ARIKO IKIBYEREKANA NI IMBUTO TWERA SI IKINDI MUCIRA ABANTU IMANZA NGO BIGIZE ABAKOZI BIMANA.ABABYIGIZESE BAZABONA ISHYANO NDETSE N’ABABAKURIKIYE BAZABIHOMBERAMO.

  • musome kuri
    http://www.jw.org murahasanga ukuri ko muri bible

  • wari ugiye gutembera, ntabwo wari watumiwe na Roho Mutagatifu. Uwagutumiwe ninawe wakongoreye gutaha. sinshaka kuvuga ko uko bakwakiye bikwiye, ariko wari kuzirikana ko nta narimwe Yezu yigeze yakirwa neza ma sinagoge bikaguha kwihangana ariko ukabona icuakujyanye.

  • hahahaha! Muri zion? Ubwo se wajyaga he? Ubwo se wajyaga muri zion usize v8 iparitse? Nta ngofero ujya yo we ntuzanasubire utazanakubitwa ahubwo. hariya haba icyubahiro mbere y’agakiza ibyo by’umutima mwiza ntuzabizane kdi ntubeshyere YEZU ngo atoranya ate? kuko abenshi bitoranya kubera inzara ntibakakubeshye dore abo noneho ngo batangiye no kutubeshya ngo hari imperuka muri uku kwa cyenda? ni uwiyise apotre gitwaza wabivuze.

  • Bene Data ,

    Ndabashimye cyane kuwazanye iyi nkuru .
    Hari utubazo mfite kandi buruwese ushaka kuba umukristo akwiye kwibaza.
    1.Ese ni ngobwa ko urebera kuri mugenzi wawe ? abakristo n abantu kimwe na abandi baracumura kuko tukiri muri isi , ese mwibuka ibyo Umwami Dawidi yakoze ibaze abamureberagaho muri cyo gihe ayobora uruhande rumwe yarya abana na banyina ndetse akica umugabo umuhora umugore we !
    2.Ese Church ni kimwe na University , aho bitadukanira nuko Universty yaka fees bita schoolfess naho church zo ni churchfees bityo rero kuba uyu mugabo yaricaye mu mwanya wamaze kugurwa nyuma bakamuhagurutsa nibisanzwe ahantu hose cyane habaye ibirori
    3.Ese uzi kumenya icyo ushaka nyamukuru ? umenye ucyo ushaka umenya nuburyo ugishakamo…..icyari kijyanye uyu mugabo hariya nugukurikirana igiterane sikwari ukwicara VIP.
    4.Ese haraho satani ahenzwa ? maze afite nu ububasha bwo kuvugana ni Imana ibuka ibyabaye kuri Yobu……so kuba yari yageze muri stade si ikibazo pe …

    iyi nkuru itwigishe kuba abo turibo mu Mwami wacu Yesu Kristo tureke kuba intaza , reka kureba kuri mugenzi wawe reba Yesu Kristo wenyine kuko niwe uzakujyana mu Ijuru sinjyewe uzakujyanayo, mubyo uzabanzwa njye sindimo ngo narebeye kuri ….hoya uzabanzwa ibyo wakoze .

    Twibuke kujya twihana nka Dawidi nibwo tuzanesha..!

  • nkunze ko ubizi ko Yesu ari umugwaneza,waje ukamukurikiza se ukareka gukurikiza abantu ko buri wese azibarizwa ibye,ntago uzavuga ngo n’abantu batumye udakizwa,rekada nawe azaba arwana n’urwe rubanza,hitamo neza…

Comments are closed.

en_USEnglish