Digiqole ad

Donald Trump ari muri Israel kuganira na Netanyahu na Abbas

 Donald Trump ari muri Israel kuganira na Netanyahu na Abbas

Uhereye ibumoso, ni Perezida wa Israel Reuven Rivlin, Perezida wa U.S. Donald Trump, n’umugorewe Melania Trump, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu n’umugorewe Sara ku kibuga cy’indege mpuzamahanga kitiriwe Ben Gurion i Lod, hafi ya Tel Aviv, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2017 (Photo:REUTERS/Amir Cohen).

Kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida wa USA Donald Trump yageze ku kibuga cy’indege Ben Gourion kiri Tel Aviv muri Israel aho aje mu rugendo azaganiriramo na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamin Netanyahu kandi nyuma akazabonana na Perezida wa Palestine Muhammad Abbas.

Uhereye ibumoso, ni Perezida wa Israel Reuven Rivlin, Perezida wa U.S. Donald Trump, n'umugorewe Melania Trump, Minisitiri w'Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu n'umugorewe Sara ku kibuga cy'indege mpuzamahanga kitiriwe Ben Gurion i Lod, hafi ya Tel Aviv, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2017 (Photo:REUTERS/Amir Cohen).
Uhereye ibumoso, ni Perezida wa Israel Reuven Rivlin, Perezida wa U.S. Donald Trump, n’umugorewe Melania Trump, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu n’umugorewe Sara ku kibuga cy’indege mpuzamahanga kitiriwe Ben Gurion i Lod, hafi ya Tel Aviv, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2017 (Photo:REUTERS/Amir Cohen).

Nirwo ruzinduko rwa mbere akoze kuva yajya k’ubutegetsi muri Ugushyingo 2016 abakurikiranira ibintu hafi bakavuga ko uru rugendo rubaye mu gihe hari bamwe mu bategetsi ba Israel banenze USA ko iherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare na Arabie Saoudite , aya masezerano akaba ateganya ko USA izaha kiriya gihugu miliyoni 110 $.

Abaminisitiri bamwe ba Israel barimo Minisitiri w’ingufu Yuval Steinitz  banenze ko Trump yagiye gusinyana abasezerano n’ubutegetsi bw’i Riyadh muri Arabie Saoudite atabanje kubyemeranywaho na Israel kandi azi ko ibihugu byombi birebana ay’ingwe.

Yuval asanga ariya masezerano agiye gutuma Arabie Saoudite igira ingufu za gisirikare nyinshi bikazasaba Israel nayo kuzongeera kugira ngo ikomeze ibe igihangange mu karere.

Ku rundi ruhande hari abandi bemeza ko uru ruzinduko rwa Trump muri Burasirazuba bwo Hagati rugamije gushyiraho ihuriro rikomeye ry’ibihugu USA izifashisha mu guheza Iran.

Ikinyamakuru Haaretz  kivuga ko Perezida Trump ari muri Burasirazuba bwo Hagati ku mpamvu zitandukanye:

Kuba yarasinye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare na Arabie Saoudite ngo bigamije kuyifasha gutera imbere mu bya gisirikare ku rwego rusumbye urwa Iran ifatwa nk’igihugu gikora intwaro za kirimbuzi kandi cyanga USA na Israel.

Ngo ari muri kariya gace kandi mu rwego rwo kuganira n’ibihugu by’Abarabu ngo bimufashe guca intege umutwe wa Islamic State ugikorera mu bihugu nka Syria, Yemen n’ibindi.

Kuba aje guhura na Netanyahu na Abbas ngo biri mu mugambi we w’igihe kirekire wo kureba niba yakemura ikibazo cy’amakimbirane hagati ya Israel na Palestine.

Umwaka ushize ubwo uwahoze ari umunyamabanga wa Leta muri USA ushinzwe ububanyi n’amahanga John Kerry yavugaga Politiki ya Obama ku kibazo cya Israel na Palestine, yavuze ko umuti umwe kandi urambye ari uko habaho Leta ebyiri zituranye kandi zubahana.

Ngo nibwo Israel yagira amahoro kandi na Palestine nayo bikaba uko. Gusa iki gitekerezo cya Kerry cyarakaje abategetsi b’i Yeruzalemu.

Kugeza ubu rero amahanga aribaza umuti ufatika ubutegetsi bwa Trump buzanye ku kibazo kigiye kumara imyaka ikabakaba 100 cyarananiranye.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish