Digiqole ad

Iminsi iragenda yicuma ngo Promotion ya Konka Group irangire

 Iminsi iragenda yicuma ngo Promotion ya Konka Group irangire

Izi zimwe muri televiziyo nini za Konka ushobora kwigurira muri iyi promotion

Nk’uko bimaze iminsi bivugwa, ubu Konka Group Limited yashyizeho Promotion igera kuri 40% yagenewe abashaka kugura telefone zigezweho n’indi ya 50% ku bashaka kugura za mudasobwa, television nini n’ibindi. Gusa ngo uko abakiriya batinda kuza kwigurira biriya bikoresho niko amahirwe abacika kuko ubu bwasisi( promotion) buri kwegereza iherezo.

Telefone za Konka zigezweho
Telefone za Konka zigezweho

Kubera ko aya ari amahirwe adakunda kuboneka, Konka Group irasaba abakiliya bayo kugira vuba bakaza kwihahira.

Mu bikoresho byiza kandi biramba Konka Group Company Ltd igufitiye, harimo ibikoreshwa mu ngo ndetse n’iby’itumanaho.

Konka ibafitiye za Fridge Guard na TV Guard, imashini zimesa imyenda (z’ibiro 8 n’ibiro 12), ibyuma byo muri saloon byumutsa imisatsi bita Hair Drier, utwuma duteka umuceri bita Rice Cooker, Laptops nziza, za telephone zigezweho (Smart Phones), ibyuma bitanga ubushyuhe cyangwa ubukonje bizwi nka Air Conditions, ibyuma bishyushya amazi yo kunywa cyangwa yo gutekamo icyayi , za cuisinières zijyanye n’igihe, utwuma tw’amazi tuzwi nka Water Dispensers, za Frigo z’ubwoko butandukanye n’ibindi byinshi wabona ugeze ku maduka ya Konka Group.

Akarusho nuko ibi bikoresho byose bifite ikoranabuhanga rituma bidakoresha umuriro myinshi.

Konka Group irashishikariza abandi bataramenya iri gabanuka ry’ibiciro rya bimwe mu bikoresho byayo ko bakwihutira kugera ku maduka yayo nabo bakihahira kuko usibye kuba byaragabanyinijwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 35 Konka Group imaze ikora, biri no mu rwego rwo kugira ngo abakiriya bayo n’Abanyarwanda muri rusange basoze umwaka wa 2015 bishimye nta kibazo cy’ibikoresho bakeneye bafite.

Konka Group kandi ahanini mu Rwanda izwiho kuba igira telefone zo mu bwoko bwa Smart Phones nziza, zigezweho kandi zikomeye.

Izi zikaba ziri mu bikoresho bya Konka byagabanyirijwe ibiciro aho Konka smart phone K3 iri kugura 115,000 Frw, Konka smart phone L823 iri kugura 93,000 Frw, na Konka smart phone V713 iri kugura 610,000 Frw.

KONKA Group mu Rwanda kandi ivuga ko ibiciro byagabanyijweho 40% kuri za televiziyo zo mu bwoko bwa Flat nka Konka SmartLedTV 55inches, SmartLedTV47inches, Smart LedTV 42 inches na SmartLedTV 65 inches.

Abasore n’inkumi bateganya gushinga ingo zabo vuba baragirwa inama yo kugana amaduka ya Konka mu mujyi wa Kigali bakihahira badahenzwe mu rwego rwo gutangira ubuzima bushya bari ‘smart’.

Akarusho kandi ni uko ibikoresho byose uguze muri Konka baguha na garanti y’amezi 14, kandi abaguzi baba bishyize hamwe cyangwa bafite aho bakorera hazwi, KONKA Group Company ikaba yabakopa ibikoresho byose bifuza bakazishyura buhoro buhoro.

Amaduka ya KONKA ushobora kuyasanga mu mujyi wa Kigali rwagati hafi ya Banki ya KCB ku muhanda ugana ku bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUK).

Ushobora kandi no kuyasanga muri T2000 nshya aho bafite amaduka abiri rimwe riri ku marembo ya T 2000 ku muhanda ugana muri gare n’irindi riri ku muhanda ugana kuri Sulfo.

Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri nimero ya telefoni 0788547212 cyangwa ukabasanga mu nyubako ya T2000 aho bafite ibiro bakakwakira vuba.

Izi zimwe muri televiziyo nini za Konka ushobora kwigurira muri iyi promotion
Izi zimwe muri televiziyo nini za Konka ushobora kwigurira muri iyi promotion
Abantu bo mu moko atandukanye bakunda telefoni za Konka. Nawe waza ukigurira
Abantu baba baje kwihahira telefoni za Konka. Nawe waza ugahaha nk’abandi ibiciro bikiri hasi
Ubaye wumva ushaka kugura Konka wagira vuba Promotion itararangira
Ubaye wumva ushaka kugura, Konka smart phone wagira vuba Promotion itararangira

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish