Digiqole ad

Imodoka ziiitwara za Google zatangiye akazi ka Taxi muri Singapore

 Imodoka ziiitwara za Google zatangiye akazi ka Taxi muri Singapore

Izi modoka ziri gukora mu igerageza muri Singapore

Hashize iminsi bivugwa ko Google iri guteganya gukora no kugurisha imidoka zitwara abagenzi nta mushoferi uzitwaye uretse ikoranabuhanga rya camera n’utwuma tumenya ahantu hateje akaga bityo imodoka ntihace. Izi modoka ubu zatangiye gutwara abagenzi muri Singapore.

Izi modoka ziri gukora mu igerageza muri Singapore
Izi modoka ziri gukora mu igerageza muri Singapore

Abaturage bo muri kiriya gihugu ubu baratega imodoka bakoreshe smartphones zabo.

Ikigo gitwara abagenzi kitwa Ubber nicyo cyatsindiye isoko ryo gukoresha ziriya modoka ziswe nuThonomy (Autonomous Vehicles).

Iki kigo kandi cyifashishije ibigo bisanzwe bikora imodoka bikomeye ku Isi nka Ford na Volvo hamwe na Google isanzwe itanga serivise z’ikoranabuhanga na internet bakora izi modoka bamwe bita robots.

Muri Singapore ubu ngo izi modoka zifite uduce zitagomba kurenga mu ngendo zazo mu rwego rw’igerageza gusa ngo n’ahandi ku Isi zizajya zihagera mu minsi iri imbere.

Izi modoka zifite utwuma bita Lidar dukora nk’ibyuma bicunga hirya no hino bita radar, tukaba dushinzwe gucunga imbere n’inyuma no ku ruhande rw’iyi modoka yitwara kugira ngo nihagira ikiba duhe amakuru za camera ziri imbere nazo zihe mudasobwa amakuru nayo itegeke moteri gukora igikwiye bitewe n’ibibazo bihari.

Ubu buryo kandi bufasha izi modoka kubasha gukata, guhagarara no kugenda gahoro hakurikijwe imuri ziyobora ibinyabiziga zizwi ku izina rya ‘Feux Rouges’.

Singapore yatanyijwe gukorerwamo iri gerageza kubera ko ifite imihanda myiza, ibikorwa remezo mu ikoranuhanga kandi ikagira abashoferi bubaha amategeko y’umuhanda kurusha abandi ku Isi.

Ubutegetsi muri iki gihugu bwemeza ko gukoresha ziriya modoka bizafasha mu kuzamura ubukungu.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubwikorezi muri kiriya gihugu Pang Kin Keong yabwiye Daily Mail ko ziriya modoka zizabafasha kuko ubusanzwe nta bashoferi benshi bagira bityo zikazaba kimwe mu bisubizo bya kiriya kibazo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Irikorana buhanga rizatwambura akazi pe ntibyoroshye

Comments are closed.

en_USEnglish