Africa ngo niyo irusha indi migabane abagabo b’ibitsina birebire
TargetMap ivuga ko nyuma yo gukora icyegeranyo ku bagabo bo mu migabane yose y’Isi yasanze abagabo bo muri Africa aribo bagira ibitsina birebire kandi binini kurusha ahandi ku Isi iyo byafashe umurego. Ubuhinde na Koreya y’epfo nibo bagira bito.
Mu kwerekana uko ibihugu mu migabane y’Isi birushanwa kugira abagabo bafite ibitsina birebire, TargetMap yakoresheje amabara aho ibara ry’umutuku ryerekana abagabo bafite ibitsina birebire naho icyatsi kibisi kikerekana abafite bito.
Ibihugu biri mu ibara rya orange bifite abagabo bafite ibitsina birebire mu rugero ruringaniye, ibiri mu muhondo bifite abagabo bafite ibitsina biri hagati na hagati, ibiri mu ibara ry’icyatsi cyerurutse bifite abafite ibitsina bito mu rugero ruringanirye naho ibihugu bifite abafite ibitsina bito cyane biri mu ibara ry’icyatsi kibisi.
Si umwihariko w’abagabo bo muri Africa gusa kuko ngo Abirabura muri rusange bagira ibitsina birebire ugereranije n’abandi ku Isi.
Ibihugu bifite abagabo bafite ibitsina birebire kurusha abandi ku Isi ni Jamaica na Haiti kuko ngo bigira uburebure nibura bwa sentimetero 16( 16cm ).
Ubuhinde na Koreya y’epfo ( kuko ngo ntibigeze bapima abo muri Koreya ya ruguru) bo ngo bagira ibitsina bifite ikigereranyo cy’uburebure bwa sentimetero hagati ya 9 na 10 (9cm-10cm).
Muri Africa no ku Isi muri rusange Ghana, Gabon, na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baza imbere.
Ibihugu biza ku mwanya wa kabiri ni Australia, Mexique, Suwede n’Ubutaliyani bifite abagabo bafite ibitsina bifite byibura sentimetero 14.7 z’uburebure.
Urebye uko amabara abyerekana usanga u Rwanda, u Burundi, Zambia, na Kenya biri mu kiciro cya kabiri cy’abagabo bafite ibitsina bihaguruka bikagira nibura sentimetero 14.7 z’uburebure.
Ibihugu by’Ubufaransa, USA, Ubudage, n’Ubwongereza bifite abagabo bari hagati na hagati na sentimetero hagati ya 12.9 na 14.7.
Abagabo mu Burusiya, Ubuyapani, Indonesia na Brazil bafite ibitsina bifite santimetero ziri hagati ya 10.5 na 12.9.
TargetMap yemeza ko abagore bafite amabere manini kurusha abandi ku Isi ari abo mu Burusiya, Norvege, Finland na Suwede.
Kuva iki cyegeranyo cyasohoka nticyavuzweho rumwe kuko hari abo cyatangaje, abo cyasekeje n’abagifashe nk’agasuzuguro abagabo b’iwabo bakorewe.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
9 Comments
Hari ibindi bihugu tubona mu ibara ry’umukara werurutse batagize icyo bavugaho; sinzi niba abagabo bo muri biriya bihugu nta bitsina bagira cyangwa se niba bagira ibitsina bipima metero 1m gusubiza hejuru? Niba abo bantu ari Abashakashatsi bemewe ku rwego mpuzamahanga kuki nta cyo bavuze ku bagabo bo muri kiriya gice cy’umukara werurutse? kubera izo mpamvu, ubushakashatsi bwabo tubuteye ibyatsi, cyane cyane ku mpamvu z’ingenzi zikurikira: ku isi yose abantu barivanze kuva mu mpera z’ikinyejana cya 19 ubwo ibihugu byinshi byitandukanyaga n’Ubukoloni ibindi bikarandura burundu ibisigisigi by’ironda-bara n’ironda-koko (Ex: La Fin de la Traite Negriere vers les annees 1890). Muri icyo kinyejana kurongorana hagati y’abatuye isi yose nta kunena byavuyemo imbyaro z’abantu bavangitiranije, aho usanga Abafransa barabyaranye n’Abadage, Abarusiya babyarana n’Ababirigi, Abirabura babyarana n’Abazungu, Abashinwa babyarana n’Abanyamerika, abo muri Latino-Amerika babyarana n’abo mu bindi bice by’isi,…. kugeza n’uyu munsi abo bose baracyabyarana. Ikibazo rero cyange ni iki: IMBYARO ZOSE ZAVUTSE KURI ABO BANTU (UBU HASHIZE IMYAKA IRENGA 100) ZO ZAVUYEMO ABAGABO BAFITE IBITSINA BIRESHYA BITE?
Ntabwo ashoboye gusoma inkuru yose ngonyirangije. Gusa hano muri USA biravugwa cyane nabantu batandukanye ko Abanyafrica bagira iginsina kinini, bakoranana imibonano ingufu kandi bakamara umwanya munini babikora kurusha abandi kwisi. Hari naho usanga abazungukazi naba African American bunvise ayo amakuru bariho gushakisha abanyafrica babibakorera. Ikindi gitangiye kuzamuka inaha ni abanyamerica kazi (abazungu nabirabura) ashakisha umunyarwanda wabanyaza ngo number uko bimera kuko bunvise umuco bwabanyarwanda wo kunyaza. Akenshyi ntabwo bababifuzako babana numugore numugabo, ariko ngo akenshyi ubikorewe ntasubirayo.
Simba wowe icyo kibazo wagikemuriye abanyamerikakazi bangahe?
@ Irakoze
Ntawe nakoreye, ntanibyo nteganya, kuko ntagendera muri bene iyo mico. Uwanje arampagije, ariko mugabo kuba ufite uwo mwashakanye cyangwa ufite icuti, ntibukubuza kunva ibivugwa cyangwa se kubona ibibera muri society atuyemo. Kuvugako ubona abakobwa bicuruza cyangwa bakora umwuga wuburaya mu Rwanda ntibivuzeko waba warigeze kujya kugurira izondaya.
Ni spécialité africaine nyene.
Africa rega turi abambere muri byose!!
Naho se abagore bafite igitsina kinini kurusha abandi ni aba hehe?
hahahahahaah,,,,,ariko noneho ngewe narumiwe!!!! noneho yamatsinda YABAPFUBUZI B’IKIGALI NABAKURU BABO NUMVISE NGO BITWA ABAZIBUZI BAJYA BABONA KWAGURA IMIPAKA NGO BARASHAKISHWA NABARUGIGANA BAHU!!!!
Ko mutabishyizeho se ngo twirebere ko koko ari birebire.
Comments are closed.