Bwa mbere mu Rwanda hafunguwe uruganda rukaranga ikawa

Kuri uyu wa Gatanu i Gikondo ku cyicaro cy’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bihingwa ngengabukungu, NAEB, habereye inama yarimo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Geraldine, hamwe n’ibigo by’abikorera bemeranywa ko bagiye gushyiraho uruganda ruzajya rukaranga Ikawa rukanayipfunyika mbere y’uko igurishwa mu Rwanda cyangwa hanze. Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi  yavuze ko uru ruganda ruzongerera agaciro Ikawa, abahinzi bayo […]Irambuye

Mu bihugu bimwe by’Uburayi hakomeje kugaragara ivangura rikorerwa Abayahudi

Kuva aho ibyihebe byiciye abanyamakuru bo muri Charlie Hebdo nyuma umusore w’umusilamu akica Abayahudi hamwe n’abandi bantu yasanze mu iduka ririni riri hafi y’aho Charlie Hebdo yakoreraga, mu  bihugu by’Ubufaransa, Danemarike, habaye ibikorwa by’ubwicanyi no kuvuga amagambo asesereza Abayahudi. Mu minsi ishize umunyamakuru w’Umuyahudi witwa Zvika Klein yashatse kureba uko abatuye Paris bafata Abayahudi maze […]Irambuye

Nyaruguru: Hagiye kubakwa imihanda ireshya na Kilometero 200

Ibi byemejwe na Mayor wa Nyaruguru Habitegeko Francois  ubwo yatangizaga ukwezi kw’imiyoborere mu Karere ka Nyaruguru mu ntangiriro z’iki cyumweru turangiza, yavuze ko ubu mu mu Karere ayoboye bafite gahunda yo kubaka gukora imihanda mishya ifite uburebure bwa Kilometero 200 harimo n’umwe uzashyirwamo Kabulimbo nk’uko Umukuru w’Igihugu yabisezeranyije abatuye Nyaruguru. Ngo hazibandwa ku mihanda y’igitaka […]Irambuye

Safi ngo azashaka umugore muri 2018 ariko ngo ntakundana na

Ibi uyu muhanzi yabibwiye UM– USEKE ubwo baganiraga ku bimaze iminsi bivugwa ko ari mu rukundo n’uwitwa Parfine. Safi ubarizwa muri Urban boys yahakanye iby’urukundo bamuvugaho ko afitanye na Parfine ahubwo atubwira ko afite gahunda yo gushaka umugore muri 2018 ubwo azaba yujuje imyaka 30 y’amavuko. Safi yagize ati: “Birashoboka ko Parfine twakundana ariko ubu […]Irambuye

Ruhango: Guhohoterwa byamuviriyemo gucikiriza amashuri

Bivunge Elias  w’imyaka 27 y’amavuko  atuye mu mudugudu wa Nyarucyamu ya mbere, akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga,  yatangarije UM– USEKE  ko  yakubiswe  imihini  n’uwitwa Bimenyimana Théoneste,  mu karere ka Ruhango  mu isoko ryo ku Ntenyo, bimuviramo ubumuga bwatumye atabasha gukomeza amashuri ya Kaminuza yiteguraga kurangiza. Bivunge  Elias  yari asanzwe  ukora […]Irambuye

Mu gusana Laboratoire iba mu kirere abahanga bahura n’ibibazo byinshi

Muri imwe mu nkuru UM– USEKE wigeze kwandika ivuga ku cyuma kinini cyane kingana n’ibibuga bitatu bya football kiri mu kirere bita International Space Station, twababwiye uko giteye, akazi kacyo ndetse n’amavu n’amavuko yacyo. Kuri iki cyumweru rero umuhanga witwa Bitch Wilmore yakoze akazi gakomeye ubwo yasanaga umwe mu migozi y’amashanyarazi ( gikoresha amashanyarazi aturuka […]Irambuye

Uwahoze ari Umukuru wa Namibia yahawe igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim

Hifikepunye Pohamba yatsindiye iki gihembo kigenewe abayobozi ba Africa bagize uruhare rugaragara mu guteza imbere imiyoborere myiza ishingiye kuri Demokarasi. Iki gihembo kigenwa na  Mohamed Ibrahim umuherwe w’icyamamare ukomoka muri Sudan, gifite agaciro ka miliyoni 5 z’amadolari (ni ukuvuga miliyoni 3,2 mu mafaranga akoreshwa i Burayi). Pohamba yafatanyije n’abandi mu kuvana ku butegetsi ku ngufu […]Irambuye

Buri wese ashobora gukira niba ari umukozi

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abantu benshi  biga amashuri bakarangiza bateze akazi ku bandi ariko nk’uko igitabo ‘Ubukire mu biganza byawe’ cyerekana ko buri wese ashobora gukira aramutse akoze kandi akaba afite intego mu buzima. Buri muntu wese avukana amahirwe y’ubukire kimwe na mugenzi we nk’uko abize ibyerekeye terambere no kwihangira imirimo  babivuga mu gitabo cyitwa […]Irambuye

en_USEnglish