Digiqole ad

Bwa mbere mu Rwanda hafunguwe uruganda rukaranga ikawa

Kuri uyu wa Gatanu i Gikondo ku cyicaro cy’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bihingwa ngengabukungu, NAEB, habereye inama yarimo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Geraldine, hamwe n’ibigo by’abikorera bemeranywa ko bagiye gushyiraho uruganda ruzajya rukaranga Ikawa rukanayipfunyika mbere y’uko igurishwa mu Rwanda cyangwa hanze.

Minisitiri Mukeshimana Geraldine yemeza ko uru ruganda ruzafasha mu kuzamura uburyohe bw'Ikawa y'u Rwanda
Minisitiri Mukeshimana Geraldine yemeza ko uru ruganda ruzafasha mu kuzamura uburyohe bw’Ikawa y’u Rwanda

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi  yavuze ko uru ruganda ruzongerera agaciro Ikawa, abahinzi bayo bakabona agafaranga kisumbuyeho n’ubukungu igihugu bukahazamukira.

Minisitiri Mukeshimana Geraldine yagize ati: “ Abanyarwanda benshi babonaga ikawa bita nescafé ibahenze ariko ikawa izaturuka muri uru ruganda izaba ari nziza kandi iri ku giciro gito.”

Minisitiri Mukeshimana yongeyeho ko uru ruganda ruzafasha ikawa y’u Rwanda kugira agaciro kanini ku ruhando mpuzamahanga kuko izaba ifite ibisabwa byose ngo ikundwe ku masoko mpuzamahanga yabugenewe.

Sir Tom Hunter; Umuyobozi w’Ikigo cyitwa Clinton Hunters Foundation cyagize uruhare mu kubaka uru ruganda, yavuze ko umusaruro utangwa n’ uruganda ugirira kandi uzakomeza kugirira akamaro abahinzi b’Ikawa kuko amafaranga 20 kw’ijana y’inyungu ahabwa abahinzi ngo abafashe mu kurushaho kunoza akazi kabo neza.

Mu gufungura uru ruganda hari amakoperative abiri  y’Abanyarwanda  yakoze imishinga myiza yo gutunganya ikawa yahawe amafaranga miliyoni 10 n’ibihumbi 500 kugira ngo bayifashishe mu kazi kabo.

Mugorewishyaka Jean d’Arc ni umuyobozi wa koperative Shori yo mu Karere ka Muhanga yahawe amafaranga asaga miliyoni enye, yavuze ko yishimiye umusaruro uru ruganda rumaze kubagezaho nk’abahinzi.

Yagize ati: “Mbere uru ruganda rutaraza twarahombaga. Abahinzi bari baraheze mu gihirahiro ariko aho ruziye ubu abaguzi batugurira ku giciro gishimishije.”

Mbere igitumbwe cy’ikawa cyaguraga amafaranga ari hagati ya 50 n’ijana ariko ubu batugurira ku mafaranga 200 n’ubwo muri iyi minsi yagabanutse kubera wenda ubukene abantu bifitiye ariko  dufite icyezere ko buzashira.

Nubwo Mukeshimana yishimira igiciro bahabwa yumva ko cyakongerwa kuko usanga gikunda no guhindagurika bityo abahinzi ntibabyishimire agatanga urugero rw’uko  muri iki gihe  igitumbwe cyavuye kuri 200 kigeze ku mafaranga 170.

Uru ruganda rwafunguwe rwashowemo amadolari y’Amerika miliyoni eshatu,  rufite ubushobozi bwo gukaranga ibiro ibihumbi bitatu by’ikawa ku munsi kandi rukayipfunyika mu dupaki buri munsi.

 

Kugeza ubu uru ruganda rwinjiza amadolari miliyoni 60 z’amadolari y’Amerika  ku mwaka mu gihe ariko ngo bafite gahunda yo kwinjiza hagati ya miliyoni  100  na  150 z’amadolari buri mwaka.

U Rwanda rufitemo imigabane ingana na 25 kw’ijana, Clinton Hunters Foundation ifitemo 37,5 kw’ijana by’imigabane na Banki y’Afurika itsura amajyambere ikagira 37,5 kw’ijana by’imigabane.

Théodomir NTEZIRIZAZA

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • None se kuwa kane bemeje ko hajyaho uruganda, ruhita rujyaho bahita banarufungura??

    Ariko abanyamakuru bacu bafite ikibazo cyo gutara no kwandika inkuru.

    Mwikubite agashyi…

  • none se ni urwa mbere? harya uruganda rwa Maraba nturuyikaranga? uyu munyamakuru ntasoma, ntajya anashakashaka mbere yo kwandika!!

Comments are closed.

en_USEnglish