Buri wese ashobora gukira niba ari umukozi
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abantu benshi biga amashuri bakarangiza bateze akazi ku bandi ariko nk’uko igitabo ‘Ubukire mu biganza byawe’ cyerekana ko buri wese ashobora gukira aramutse akoze kandi akaba afite intego mu buzima.
Buri muntu wese avukana amahirwe y’ubukire kimwe na mugenzi we nk’uko abize ibyerekeye terambere no kwihangira imirimo babivuga mu gitabo cyitwa ‘Ubukire mu biganza byawe’’ .
Aba banditsi bavuze ko icyabateye kwandi igitabo gifite umutwe w’amagambo “Ubukire mu biganza byawe’’ ariko ngo gukira bidasaba kuba ukomoka mu muryabngo ukize gusa ahubwo ngo buri wese yabuharanira akabugeraho abaye azi icyo ashaka kandi afite n’ubushake bwo kukigeraho.
Icyo gitabo ngo kizafasha abantu kumenya uburyo bwo kwihangira imirimo ndetse bakiteza imbere.
Ni igitabo cyanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda kirimo inama zerekena uburyo umuntu yahanga imirimo bityo agaha abandi imirimo, igihugu kikahazamukira.
Impuguke zanditse icyo gitabo zagiye zigaragaza ko umuntu yakwiteza imbere ahereye kuri duke afite kimwe n’ubumenyi afite bityo akaba yakwiteza imbere akaba umukire.
Musonera Manasseh umwe mu banditse iki gitabo yavuze ko nyuma yo guhugura abantu hirya no hino mu ngeri zitandukanye bagenda bahura n’ikibazo cy’uko abenshi bakenera ibitabo birimo ubumenyi nk’ubwo ariko ngo ntibiboneke ndetse n’ibibonetse bikaba biri mu ndimi z’amahanga.
Yagize ati: “Nyuma yo guhura n’ikibazo cy’abantu duhugura badusaba ko twabashakira ibitabo bikubiyemo inyigisho zo kwihangira umurimo byanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda, byatumye tugira umuhati wo kwandika iki gitabo.’’
Icyo gitabo bikaba biteganyijwe ko guhera mu cyumweru gitaha kizaba cyageze ku isoko aho buri wese azaba akibona ku buryo bumworoheye.
HABINEZA Marcel
UM– USEKE.RW