Digiqole ad

Safi ngo azashaka umugore muri 2018 ariko ngo ntakundana na Parfine

Ibi uyu muhanzi yabibwiye UM– USEKE ubwo baganiraga ku bimaze iminsi bivugwa ko ari mu rukundo n’uwitwa Parfine. Safi ubarizwa muri Urban boys yahakanye iby’urukundo bamuvugaho ko afitanye na Parfine ahubwo atubwira ko afite gahunda yo gushaka umugore muri 2018 ubwo azaba yujuje imyaka 30 y’amavuko.

Safi yagize ati: “Birashoboka ko Parfine twakundana ariko ubu ntabwo turi mu rukundo. Amazimwe ntabwo azashira niyo navuga uwo dukundana hari igihe bamwe babihakana , kandi kuba Parfine ari umugore  ufite umugabo bivuze ko tutakundana. Ikindi kandi ngirango mbatangarize ni uko nzakora ubukwe 2018 kuko nshaka kwinjira muri 2020 merewe neza aho nzaba nujuje imyaka 30.

Ibi bije nyuma y’uko havuzwe umubano udasanzwe hagati ya Safi na Parfine kandi uru rukundo ngo ababirebera hafi bavuga ko rushobora kuvamo urukundo rw’umugore n’umugabo.

Uyu Parfine uvugwaho urukundo na Safi  yahakanye iby’uko akundana na Safi. Uyu mugore afite umugabo  n’abana babiri. Ubu ari mu Rwanda mu biruhuko.

Iras Jalas

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • nonese ko avuga ngo azashaka 2018 azi ko azahageza? Ubwo niwe wipangira igihe cyo kubaho azi Imana izamwaka ubuzima ryari? Ubwose hari isezerano yagiranye n urupfu; abure gusenga ngo azahageze ahubwo atangiye guha abantu amasezerano nkaho ariwe upanga

    • Imana niyo ipanga bwana. Ibindi ni amashyengo.

  • Nonese wowe Ismael uramutega iminsi kubera iki? wowe upanga gahunda zawe ahasigaye byose ukabiharira Imana,uburyo uvuga wagirango afitanye ideni n’urupfu? ntukajye utekereza gutyo

Comments are closed.

en_USEnglish