Mu gusana Laboratoire iba mu kirere abahanga bahura n’ibibazo byinshi
Muri imwe mu nkuru UM– USEKE wigeze kwandika ivuga ku cyuma kinini cyane kingana n’ibibuga bitatu bya football kiri mu kirere bita International Space Station, twababwiye uko giteye, akazi kacyo ndetse n’amavu n’amavuko yacyo.
Kuri iki cyumweru rero umuhanga witwa Bitch Wilmore yakoze akazi gakomeye ubwo yasanaga umwe mu migozi y’amashanyarazi ( gikoresha amashanyarazi aturuka mu mirasire y’izuba) wari wahuye n’ikibazo.
Uyu mugabo wari ufatanyije na bagenzi be bari bamaze hafi icyumweru cyose wabashije kwifata ifoto ayohereza kuri Twitter yerekana ubunini by’iki cyuma ndetse n’isanzure ryijimye.
Mugenzi we witwa Virts nawe kuri Twitter yaranditse ati: “# Akazi katujyanye kararangiye. Ubu tumaze gushyiraho intsinga nshyashya 800, antene enye, indorerwamo zifata imirasire y’izuba eshatu, ndetse n’akaboko gashya ka robo.”
Nubwo ibintu byose byari byagenze neza kugeza kuri iki Cyumweru, umwe muri aba bahanga yahuye n’ikibazo cy’uko ikote rye(amakote yabo aba akozwe mu ikoranabuhanga rihambaye) ryahuye n’ikibazo cyo guhura n’ubushyuhe birenze ubwo bamenyereye ariko bagenzi be bamufasha kuyisana cyane cyane ko yari amaze amasaha arindwi ari mu kazi ataruhuka.
Undi nawe yahuye n’ikibazo cyatewe n’igitonyanga cy’amazi cyamuguye ku ngofero ikingira umutwe bituma haba ikibazo cy’imihindagurikire y’ubushyuhe imbere mu byumba byabo.
Ku bw’amahirwe ibi byumba baje kongera kubisubiza ubuhehere bw’umwuka maze ubuzima burakomeza.
Kugira ngo ikote rya wa muhanga risubire mu buryo byasabye imisni itatu bagira hamwe icyo barikorera ngo ridateza akaga abandi bari muri kiriya cyuma bita International Space Station (ISS).
Ba engineers baje gusanga biriya byaratewe n’uruhurirane ry’ubushyuhe n’ubukonje(condensation) kandi ngo ni ubwa mbere ibi byari bibaye nk’uko NASA ibivuga.
Muri 2013, undi muhanga mu byogajuru witwa Luca Parmitano uhagarariye Ubutaliyani muri kiriya cyuma gituwe n’abahanga baturutse mu bihugu byinshi bikomeye ku Isi, yarahanutse kubera ko mu ngofero ye hajemo ‘amazi menshi’ ibyo bita mu gifaransa vapéurs d’eau.
Alex Kanelakos ukuriye itsinda ryiswe Mission Control ryishinzwe kureba ibitagenda neza kuri kiriya cyuma rikabisana yemeza ko ibyabaye mu cyumweru cyashize bidasanzwe ariko ngo babyitwayemo neza.
Mu mwaka wa 2017 , NASA irateganya kuzajyana ibindi byuma by’inyongera muri ISS kugira ngo yagure akazi kayo.
Tubibutse ko ISS ari nka Laboratwari abahanga bo ku Isi bahuriramo bagakora ubushakashatsi ku bintu bitandukanye harimo gusuzuma tumwe mu turemangingo fatizo(cells) tw’ibinyabuzima runaka byishimira kuba ahantu hashyuha cyane kurusha ku Isi cyangwa mu kirere cy’Isi(Atmosphère terrestre).
UM– USEKE.RW
2 Comments
ni hatari kbs.
Ni hatari!! aka ni akazi naho ureke twe twirirwa twipfusha ubusa aho dukora utatubaza nicyo numubyizi dutahanye uko ungana ,ahubwo tugashinja company zidukoresha ko ziduhemba make gusa! urareba uko aryamye ???
Comments are closed.