Digiqole ad

Ibaruwa ifunguye umufana wa Rayon yandikiye ubuyobozi bwayo

 Ibaruwa ifunguye umufana wa Rayon yandikiye ubuyobozi bwayo

Alexis Nizeyimana ni umwe mu bakunzi ba Rayon Sports utarashimishijwe n’ibimaze iminsi biyibaho. Mu ibarurwa ifunguye yageneye ubuyobozi bukuru bwa Rayon Sports hamwe n’abafana bayo yagarutse ku ngamba we abona ko zafatwa kugira ngo Rayon Sports yongere igere imbaraga nk’izo yahoranye kandi biyiheshe ishema haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Mu ibaruwa ye ndende Alexis Nizeyimana asaba abafana bafatanyije n’ubuyobozi bwa Rayon gushyiraho uburyo bwo gutanga umusanzu wa buri kwezi w’ibihumbi bitanu(5000 Rwf) kuburyo byibura babaye ari abafana ibihumbi 5 byazajya batanga umusanzu ungana na miliyoni 300 bityo ikihaza mu bukungu.

Yasabye ubuyobozi bwa Rayon gushyiraho gahunda ihamye yo gucunga umutungo  wa Rayon bityo ntupfu ubusa kandi hagashyirwaho uburyo bwo guhana abazagira uruhare urwo ari ryo ryose mu kuwucunga nabi.

Yashoje asaba ubufatanye mu bafana kandi bakamenya kwihanganira bagenzi babo bafana andi makipe y’amakeba.

Soma ibaruwa ifunguye Alexis Nizeyimana yandikiye ubuyobozi bukuru bwa Rayon Sports:

 

Nyakubahwa Muyobozi,
Mbanje kubasuhuza no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2015. Nyuma yo gukurikira amakuru y’imibereho y’ikipe dukunda haba mu mikino mpuzamahanga yitabiriye ndetse n’iyo ikina hano imbere mu gihugu; nyuma kandi yo kumva ibyatangajwe n’abakinnyi bacu ubwabo ubwo bahagurukaga ku kibuga cy’indege berekeza mu Misiri hanyuma banagera yo ukagira ngo ni nk’abimukira binjira mu gihugu cy’abandi ku buryo butemewe n’amategeko; nyuma kandi nanone y’ibyo tumaze iminsi twumva mu itangazamakuru n’ubwo tutaramenya niba koko ari ukuri, nifuje kubandikira iyi baruwa ifunguye kugira ngo niba nashyomye n’abandi dufatanije gukunda iyi kipe bangarure mu nzira, ariko kandi niba impungenge mfite hari abo tuzisangiye mutwumve. Inama zanjye zikubiye muri iyi baruwa, ariko n’abandi bashobora gutanga izabo, ndetse ushobora gusanga hari n’uwatanga izirenze izanjye.

1. Rayon Sports FC nishyirirweho ubuyobozi bushobora kuyiha umurongo usobanutse aho kubaho mu kajagari
Ntabwo ikipe yagombaga kuba yaragiye mu Misiri nta muntu wo mu buyobozi (administration) wabanje kujya mu Misiri kuyitegurira urugendo no kuyimenyera aho izaba; ibi bigaragaza ko ikipe yacu idakora igana ku bunyamwuga kandi bigira ingaruka ku bakinnyi n’imitekerereze yabo.

Ikindi kandi kujya gukina twabanje guterana amagambo n’inzego zakabaye zidufasha mu rugendo bigaragaza kutaba abanyamwuga nabyo kuko bigera aho bimenyekana hanze kuko kubirangiriza iwacu imbere biba byananiranye.

Naboneraho no kuvuga ko guha abakinnyi amasezerano (kubasaba gutsinda ufite ibyo wabemereye) tutabasha kuzuza nabyo biciye bugufi cyane (cheap) kuko niba watanze isezerano ni byiza ko uba uzi aho ukura ubushobozi bwo kuryuzuza, wabona ntabwo kandi ikiruta ni ukutaritanga. Ntibinumvikana ukuntu ikipe iri mu marushanwa mpuzamahanga itagira “technical staff” yuzuye n’iyo ubuyobozi bwaba bukeka ko ikipe izahita isezererwa kuko yahuye n’ibihangange, uretse ko n’imitekerereze nk’iyo idakwiye ubuyobozi bw’ikipe nka Rayon Sports FC.
Hari abahita batekereza ko ubwo hasabwa ko Perezida wa Rayon Sports FC yakwegura; ndatekereza ko ibyo bitakemura ikibazo cy’ikipe igihe cyose yaba ibaho ikanayoborwa uko iyoborwa ubu ari nako yayobowe mu myaka myinshi yashize.

Ntabwo ikipe nka Rayon Sports FC yakabaye iriho ihanirwa kutishyura umutoza wari ufitanye na yo amasezerano, ubuyobozi bukamusezerera butabanje kureba inkurikizi zabyo, ibi rero ntibibaye iyobowe na Ntampaka Theogène. N’ubwo nawe ntariho nshyigikira uko ayobora hamwe n’abo bafatanije, ariko ikibazo cy’ubuyobozi bwa Rayon Sports FC gikwiye kureberwa muri “structure” n’amategeko kuruta kureba Perezida wayo wenyine.

Aha rero ubuyobozi bw’umuryango hamwe n’akarere ka Nyanza bagena abayobora ikipe, niba bafite igisubizo bagitanga amazi atararenga inkombe niba ahubwo atararenze. Niba kandi bitariho bikunda jyewe ndatanga icyo mbona cyaba igisubizo muri iyi ngingo ikurikira.

2. Rayon Sport nishakirwe ba nyira yo (MEMBRES/ MEMBERS/ SOCIS)
Nyakubahwa Muyobozi, Rayon Sports FC igira abakunzi benshi muri iki gihugu ndetse ni nayo mpamvu mbona abenshi baba bashaka kuyigaragarizamo ku zindi nyungu; ndetse mpamya ko iyo ikipe y’umupira w’amaguru utahaba, umuryango wa Rayon Sports ubwawo utaba ufite izina nk’iryo ufite ubu, uretse ko ubanza utari no kubaho utayishingiyeho.

Nimureke rero mu banyamuryango b’Umuryango wa Rayon Sports twishakemo abantu nibura 5 000 (ibihumbi bitanu) bashobora kubona nibura amafaranga y’u Rwanda 5 000 (ibihumbi bitanu) ku kwezi, ku buryo tuzajya dutangira “saison” nibura dufite amafaranga y’u Rwanda miliyoni magana atatu (300 000 000) atabariwemo ayinjira ku bibuga cyangwa ay’abaterankunga bandi, kandi nizera ko bikozwe imyaka itarenga itatu ikipe yaba imaze kwibeshaho hadakenewe no kongera gutanga iyi misanzu.

Nyakubahwa Muyobozi, iyo dusomye mu mateka y’umupira w’amaguru ni ko amakipe nka “FC Barcelone, Real Madrid, Athletic Bilbao” na “Osasuna” ziyubatse zishingiye ku ba “SOCIS” bazo (aha umuntu umwe bavuga SOCIOS), mu gihe izindi ziba zifite ibigo cyangwa abantu (abaherwe) ba nyirazo, mbese zitwa ikipe za rubanda cyangwa z’abaturage.

Umuryango wa Rayon Sports wakomeza ugakora ibyo usanzwe ukora bijyanye n’amategeko, ariko aba ba “members” ba Rayon Sports FC bakaba ari bo bashyiraho ubuyobozi bw’ikipe bitoyemo ndetse n’ubugenzuzi mu rwego rwo gucunga umutungo w’ ikipe mu buryo bunoze, gusa babe batemerewe kuwugabagabana bitwaje ko batanga umusanzu; hanyuma umuryango ugatanga inama n’ubuyobozi bw’ikirenga ndetse ukanayihagararira mu mategeko.

Ndatekereza ko kandi ibi ntacyo byahungabanya umuryango mu bindi bikorwa byawo kuko abayoboye ikipe baba n’ubundi ari abanyamuryango babazwa n’umuryango uko buzuza inshingano bahawe. Uyu waba ari n’umusanzu umuryango waba utanze mu kuzamura umupira mu gihugu kuko ntekereza ko bigenze neza byafasha benshi.
3. Haveho kwitwaza ibyo abantu bakoreye ikipe mu myaka yashize ngo bashake kuyigiraho ijambo mu buryo butayubaka (haveho nari umugabo muri Rayon Sports FC)
Nyakubahwa Muyobozi, Rayon Sports FC yagize abagabo n’abagore benshi bayitangiye mu bihe biyikomereye, ariko ibyo byiba urwitwazo rwa bamwe rwo gushaka kuyigiraho ijambo kandi mu buryo butayubaka ngo usange hari abavuga ko bayihetse ku mugongo ngo babyitwaze bayitoba, iyi kipe irenze kuba akarima k’umuntu cyangwa itsinda ry’abantu, irenze kuba umuryango no kuba ikipe nk’ayandi; iyi kipe ni ubuzima bw’abayikunda ikanaba ikimenyetso cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, higira abayitoba rero kuko barayisanze kandi twifuza ko bazanayisiga kandi imeze neza aho gusazana n’abayigize iyabo kandi ntacyo bayimariye; ubonye bayigize iyabo ariko ikaba ubukombe kandi itsinda, ibyo ntako byaba bisa.
Niba rero bitari uko higira uwitwaza ko ari umukire cyangwa umunyemari ngo ayigireho ijambo ritubaka kandi iyo mari ye itabuza ikipe kubaho nabi no kugira imyenda y’imishara n’uduhimbazamusyi; ushaka Gukoresha imari ye ngo imuhe ijambo nanayikoreshe ikipe itere imbere aho gusiganirwa gutera imirwi ayinjiye mu bundi buryo atagizemo uruhare dore ko abenshi muri abo baninjira ku kibuga batanishyuye kandi ari bo bifite.
Kuba ikipe isigaye ari umuryango ntibyaborohera ahari kuyigira iyabo bwite ariko nabyo babyemerewe bakayicunga neza ikaba ikipe yiyubashye jyewe simbirwanya, gusa icyo nsaba ninginga ni uko iva mu bihe bibi nk’ibyo tuyibonamo ubu kandi yanabayemo mu myaka hafi icumi yose irangiye.

4. Abafite inyungu zabo bwite muri Rayon Sports FC, nibabanze bayifashe kwiyubaka mbere yo kubanza kwirebaho kandi habeho imicungire inoze y’umutungo
Nyakubahwa Muyobozi, bamwe bashobora kubyita amatiku ariko ndizera ko mwebwe mubirebana ubushishozi, hanyuma nimusanga bidafite ishingiro muzambwira yenda nanjye mpindure imvugo, ariko igihe cyose ntarabona ibinyuranye nabyo ndacyabona ko dufite abantu biyita abakunzi ba Rayon Sports FC mu rwego rwo hejuru ariko bafite izindi nyungu.

Simbona ukuntu ari twe tubasha kwinjiza abafana benshi ku kibuga ariko nyuma ya buri mukino twakiriye ugasanga duhora dutaka ko nta mafaranga ikipe ifite ndetse ko n’ayinjiye ntacyo yamarira ikipe nyamara wabonaga “Stade” yuzuye.

Kudatangaza amafaranga yinjiye ku kibuga n’ahandi ngo hanatangazwe uko yakoreshejwe ku buryo burambuye, hanyuma tugasanga ikipe ifite imyenda (dettes) bituma abatari mu buyobozi twibaza uko umutungo w’ikipe ucungwa.
Atangajwe tugasanga koko bihuye n’imibare buri wese yabonaga, twakwemera ko ntacyo yayimarira hanyuma tukabona tugasabwa kugira icyo dukora; ariko ubwo twabwirwaga ko Minisiteri yishyuza amafaranga angana na miliyoni enye ahwanye na 1/10 cy’ayinjiye ku kibuga twahise twumva ko ubwo hinjiye miliyoni 40, yenda hashobora kuba harabayeho gukabya k’uwatangaje inkuru da, ariko icyo ni ikimenyetso cy’uko imikino twakiriye yinjiza mafaranga ariko ashobora kuba adacungwa mu buryo buteza ikipe imbere.

Umwaka ushize urwego rw’abafana rwafunguye “compte/ account” muri banki ya Kigali, twashyiragaho inkunga yo kunganira ubuyobozi gutanga “primes” ku bakinnyi, icyo gihe FAN CLUB nabarizwagamo yatanze amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi magana abiri na mirongo inani (280 000) mu mikino yo kwishyura gusa; ariko ubu nta mufana uzi ngo ayatanzwe n’abafana yose ni angahe?Ese yakoreshejwe ate? Yakoze ibiki?

Iyi ni nayo mpamvu uzasanga basaba abafana ngo mutange amafaranga hanyuma na bo bakinumira. Ntibyumvikana ukuntu uyu mwaka twabonye abaterankunga noneho akaba ari bwo ikipe ifite ibibazo bikomeye by’amikoro itigeze igira mu gihe yafashwaga n’akarere konyine.

Ubu koko Rayon Sports yabuze abayobozi bayishyiriraho urwego rushinzwe ubucuruzi rukomeye, ngo ariya makarita ahabwa abanyamuryango rube ari rwo ruyakora – kuko n’abayakora barunguka, uretse ko banabikora nabi – ndetse bacuruze n’ibikoresho biyamamaza ariko bakabikora nk’abakozi b’ikipe aho guhora twizamurira abikorera bakoresheje izina ryacu ariko ntibigire icyo bimarira ikipe!

Izina Rayon Sports ni “brand” ikomeye kandi yakunguka, ni ah’ubuyobozi bwonyine kuribyaza inyungu zazamura ikipe ikagera ku rwego rw’amakipe ariho amara icya kabiri cy’ikinyejana.

5. Abayobozi b’ikipe bagabanye kubeshya abanyarwanda ariko by’umwihariko bagabanye kubeshya abakinnyi
Nyakubahwa Muyobozi, ibi murabyumva cyane kundusha kuko mufite urundi rwego muyoboye kandi rubamo abakozi; nimwibaze igihe umukozi yaba yamaze gutakaza ikizere mu ukuri k’umukoresha we!
Abakinnyi ni abakozi, ndetse ni abakozi b’ikipe kuko umushara wabo niwo utuma n’ako kazi kagenda neza cyangwa kagenda nabi no mu rwego rw’imitekerereze.

Iby’umupira murabizi cyane, gukina football bihera mu mutwe kurusha uko biba igikorwa cy’imbaraga z’umubiri; hanyuma rero mutekereze ibintu biba biri mu mutwe w’umukinnyi udaheruka guhembwa ariko ahora abeshywa ko ejo azaba yahembwe bikanajya ku karubanda biciye mu itangazamakuru, hanyuma ejo yabwiwe ntihigere hagera, mbese hagahora ari ejo; tugahindukira tugasaba uwo muntu ngo atekereze uko aza gukora igitego ngo tubone intsinzi, ibi ni ugushakira amata ku kimasa!
Niba bidashoboka ko abakinnyi bahembwa cyangwa bahabwa agahimbazamusyi (prime) ni bo bambere bo kubibwirwa, kandi bakabwirwa ukuri kuko ni abagabo batekereza, bazi ubwenge na bo babyumva, ariko guhora ubabeshya amezi akaba abiri cyangwa atatu natwe biradusebya aho tuba turi rwose, ubu ikimwaro cyaratwishe.
6. Ntabwo abafana ba Rayon Sports FC ari uburo bwinshi butagira umusururu ahubwo se ntabwo ubuyobozi bwashyizeho gahunda yo kubabyaza umusaruro?
Nyakubahwa Muyobozi, birazwi ko ikipe yacu igira abafana benshi ndetse mpamya ko ari yo yaba ifite benshi mu gihugu; abo bafana ntibashobora kuva ku ikipe n’iyo yaba iri mu bihe bibi kuko n’utari kuri stade aho ari aba akurikirana amakuru y’ikipe; nyamara urebye uko ubuyobozi buba bushaka ko batanga umusaruro ntibishoboka.

Nawe se uzabwira abantu ngo nimugure amakarita, hanyuma uyagurisha atangire kutumvikana n’ubuyobozi, uwayiguze na we azayibone hashize imyaka n’imyaniko, nagera ku kibuga bamusabe kwishyura ngo kuko twakiriye ikipe ikomeye kandi ari iyo mu Rwanda bizagarukire he?

Iyo usabye abafana kohereza ubutumwa bugufi mu rwego rwo gufasha ikipe, hanyuma bikarangira utababwiye ngo hinjiye amafaranga aya n’aya, gusa ukavuga ngo ni makeya ukarekera aho nk’aho atagira umubare, ubutaha nubisubira ntawe uzabyitabira!

Uko wumva bohereza ubutumwa ku ma radio cyangwa mu bindi bitangazamakuru ariya ni amafaranga bakoresha kandi ubuyobozi bubabereye imfura bayatangira n’ikipe.

Gusa igikomeye kuruta ibindi ni “accountability”. Nyakubahwa Muyobozi, guhaha amafaranga biravuna byo murabizi, ntabwo bihagije kubwira abafana ngo nimumpe amafaranga, hanyuma ntubabwire ayo baguhaye yose hamwe ari angahe ndetse ngo ubabwire n’icyo wayakoresheje hanyuma ngo ejo uzagaruke ubasabe andi, keretse na bo ari ayo batoragura cyangwa babona ku buryo nk’ubwo uyabasabamo.
Mbona rero abafana bari bakwiye kuza ku kibuga bagafana bishyuye, ariko bazi ko bishyuriye ibyishimo, abagura amakarita bakayagura kandi agahabwa agaciro kayo, hanyuma bashaka no gutanga inkunga bakayitanga babishaka ariko bakazanabwirwa inkunga batanze uko ingana.

Ibi birasaba rero ko habaho ba nyir’ikipe ku buryo n’igihe abafana ntacyo batanze, ikipe idahungabana kandi abo ba nyir’ikipe ni bo bazatuma abafana baza ku kibuga kuko bazubaka ikipe nyine ihuruza abafana.
Naho gusaba umuntu wese mujya mubona ku kibuga ndetse n’ufanira iwe mu rugo ngo azabe ari we utanga amafaranga akenewe, cyane cyane igihe ikipe itari mu bihe byiza ni ukwibeshya.

Impamvu rero nasabye ko habaho “members” ba Rayon Sports FC ni uko mu banyamuryango b’umuryango wa Rayon Sports hari n’abazahitamo ibindi bikorwa by’umuryango bitari umupira w’amaguru, nko gushyigikira Volley ball n’ibindi bikorwa byatangira.
Imishinga yose itegurwa iragendera kuri “brand” ya Rayon Sports nk’ikipe y’umupira w’amaguru ntacyo ishobora kuzageraho niba iyo kipe idahagaze neza, sindi umuhanuzi ariko buri wese azi ko ibijya gushya bishyuha.
7. Abakunzi ba Rayon Sports FC twikuremo ko hari abatwanga mu gihugu
Bavandimwe, buri wese ukunda umupira agira ikipe afana kandi aba yumva ari yo yahora ku isonga, nimureke niduhabwa uburyo busobanutse bwo kubaka ikipe yacu tubukoreshe tutizigamye aho kuzajya dushaka amanota dukura ku gutsindwa kw’ikipe duhanganye, nitwubaka ikipe ikomeye ayo makipe yose tuzayitsindira. Ikindi kandi niba hari n’ikitagenze neza, tujye dutekereza ko twifitiye ubushobozi buhagije twaba dufite amahitamo menshi kurusha igihe tuba dusaba gufashwa kandi natwe iwacu mu buyobozi ntituri shyashya.

Nta munyamakuru utwanga kuko abatangaza batangaza ibyagaragaye cyangwa ibitutumba, nta muyobozi utwanga kuko ari ibyo hari inzira nyinshi zo kuba yacamo akatwumvisha; nimureke twubake ibyacu hanyuma iby’abandi tuzabimenya igihe tuzaba natwe mu ikipe yacu tumeze neza; tudashaka umukinnyi ngo abandi nibongeraho amadorali 10 ngo bamudutware, nta mukinnyi utwigiraho kagarara kuko azi ko tutabasha kuzamura cyangwa kugura undi nka we, nta mukinnyi ujya gukina arakaye kuko arengeje ukwezi atarahembwa, mbese ibyacu byose biri ku murongo.
Nyakubahwa Muyobozi, nsoje mbasaba ko mwakwigana ubushishozi inama zanjye kandi mugakoresha ijambo mufite muri Rayon Sports nk’umuryango hanyuma ikipe y’umupira w’amaguru igatera imbere kuko uwo muryango na wo uriho kubera iryo zina ryubatswe n’iyo kipe.

Ibyakorwa byose bishingiye kuri Rayon Sports biritwaza izina (brand) ryubatswe n’ikipe y’umupira w’amaguru, umuryango rero nuhe uburyo abanyamuryango babishaka kandi babishoboye bazamure iyo “brand” kandi ndatekereza ko n’ubundi bizaba biri mu nyungu z’umuryango.

Nsabaye kandi n’abakunzi ba Rayon Sports FC bose kuyiba hafi n’ubwo muri iyi minsi ifite utubazo ariko yamye ari ibyishimo byacu, kandi ndasaba buri wese usanga hari aho nibeshye ko yankosora mu bwubahane dusanganywe.

Ndabashimiye.

NIZEYIMANA Alexis

UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Ibitekerezo wa mugabo we utanze nibyiza cyane.., jye nari nana bikomojeho muro commentaire mperutse gutanga ku nkuru yaha yavugaga kubyavuye mu mukino twakinnye mu Misiri.

    Rayon sports mbere yabyose ikeneye ibintu bine byihutirwa nkuko nawe wabivuze mu nama watanze ;

    – Ubuyobozi buhamye burimo ababyigiye ndetse banabishoboye.

    – Kugirwa ikipe y’ubucuruzi.

    – Kugira urwego ruyikuriye rwi kirenga ruyobora direction ya Rayon (members)

    – Gushakisha ingengo y’imari ihoraho ya rayon sports ikabasha gutera imbere yubaka stade igezwe ho, kwishyura neza ibyo ikenera, kojyera ubwinshi bwi mikino,…

    Ibi ni bigerwa ho nta kabuza Rayon sports izaba ikigugu.

    Nawe se rimwe ngo iyobowe na Ruhotora, Ruhamyambuga,…. Na bandi nkaboooo aba nta wuba yarize ntibazi administration uko ikorwa nyine bayiyobora nkuyobora abakarani cg ababoyi nti mukabarenganye niko baba babyumva ingaruka rero nizi mubona !!!!

  • Hahahaa sha kuva ryari mwikoma ubuyobozi bwanyu!? Niyo haza abo imana yohereje ntimwabura kubavugiriza induru! Ba Ruhamyambuga mwavugaga ko bakijijwe na amafaranga ya Rayon, bahitamo kuyiteka, abagiyeho bose ni uko mubabwira! Niyo abo bafana ibihumbi bitanu bayifata mwababwira ko bakijijwe ni ikipe yanyu, abantu mushaka abayobozi bakora neza kandi bwa abakorera bushake mwumva muzabukura he?
    Umuntu azatanga igihumbi yirirwe agitukiraho staff idahembwa, ubundi ngo nimukorere!?
    Ngo ikipe yagiye gukina nta staff technique yuzuye? Yuzure bayihembe iki? Bafite ubushobozi se bwo kuyijyana? Ese ubu rayon igira abakozi bahembwa bangahe!?
    Ngo hageho urwego ruyieeberera, uno mwanya se kandi mwibagiwe comite yi imena za Rayon, aho uruaaku ruba rubageze ngo hari abantu bagize Rayon iyabo kandi ari iya abafana? Murabyibagiwe!?

    MUZABANZE MUGABANYE URUSAKU MUMENYE KO KU ISI IBINTU BYOSE BIKORWA NI IFARANGA!

    • uri ikibwa nyine…..

  • Abafana ba Rayo mumeze nka cya kirondwe gisigra ku ruhu inka yarariwe cyreaaa!!!!!
    Rayon nta bayobozi igira ahubwo igira abayikama kandi batayigaburira. Kubera ubuyobozi bwayo nta cyerecyezo buyifitiye bugahora bubeshya abafana ko ikibazo ari FERWAFA n,abandi!!!!
    Igihe cyose ubuyobozi bwa Rayo bugikoresha IKINYOMA n’abafana bakaba batinya kubirwa ukuri Rayon ntizigera itera imbere.
    Ni mudutege amatwi tubabwire ukuri maze ukuri nako kuzababatura.

  • Urakoze gisa, biragaragara ko uri imena nubafana ba Rayon

  • Kibwana bite wiriwe ute

  • iyi baruwa rwose yuzuyemo inama ngirakamaro isuzumannwe ubushishozi!!!

  • Kuki ubuyobozi bw’Umuseke bwemera ko nk’uyu muntu utukana ibitutsi nk’iby’abashumba, inkuru ye ihita. Sinzi niba ari uburangare. Uyu si umuco mwiza uranga ubunyarwanda, iyi nkuru mwari mukwiye kuyikuraho, niba byabacitse simbizi.

    Naho ubundi ibaruwa ya mugenzi wacu nayisomye, ahubwo dukeneye inama yihutirwa yo gukora impinduka igamije kubaka Ikipe yacu.

    Thx

  • Nkunda rayon ariko nkababazwa n’abafana bayo. Rayon yabuze uwayishyira ku murongo nta kindi! Nawe se ikipe izahora yumva ko ngo idashobora gutsindwa ngo buri gihe ni FERWAFA yabite or ni APR yabaguze!! tuzabanze duhindure imyumvire hanyuma ibindi bizaza. Iyo ukomeje kwishyiramo ko bakwanga bakugendaho bituma ntacyo wakora ahubwo niyo baba bakwanga ukaberekako utabyitayeho urakora ukabarusha.

    Gukorera mu kavuyo nibyo bitudindiza! 1. Abafana turibenshi ariko b’urusaku gusa ntakituvaho. 2. Ubuyobozi akenshi bunanizwa n’abafana bahora bumvako uje wese aje kuyirya.Kwirukana abatoza ngo nuko batsinzwe match 1 or 2 ni akavuyo.

  • Niba Rayon ishaka kwiyubaka hari ibintu bibiri igomba gukora

    1. Gufungura amarembo ikaba association, members bagatanga imigabane, umugabane shingiro nibashaka bazawugire 1000, ubundi bitewe n’ubushobozi abantu birekure batange imigabane uko bashaka.

    2. Kuva mubyahise, Hakajyaho staff ya nyobozi itowe n’aba members, ariko hakabaho naba specialist and technians bajyaho binyuze mu ipiganwa ( e.g. Manager, planning and monitoring officer,etc). Ibyo kwitirira ikipe runaka bikavaho. Niba hari umuntu wumva ko koko Rayo ariye azabivuge tuyimurekere twishakire indi.

  • Mubwire aba Rayon ukuri bana. Kuraryana ariko KURABATURA. Niko konyine gushobora kubafasha guhinduka.inzira yo kwihesha agaciro iravuna Rayon. Ntabwo ari highway/Autoroute: habamo kuvunika, gusonza, kubabara, kwitanga no gukomeretswa n’ukuri nk’uku tubabwira aho kumva mugahangana. Niba mushaka ko Rayon igira agaciro igomba kunyura mu nzira yabugenewe, ntimuzagenda ngo muyiterure mu mwanda irimo ngo muyitereke mu Gaciro nta rugendo mukoze mujya mu Gaciro ngo ni uko muri NYAMWINSHI!!!!

  • Mu nama yatanze yibagiwe ko Rayon Sport ishobora kugurishwa. Habonetse Abramovitch wasanga harimo inyungu mu kugura Rayon Sport, ikibi kiri he?Gusa dinzi niba sport yacu igeze aho abashoramari bayibonamo opportunités.Mubitekerezeho kuko ba Murego bapfuye abariho ubu baratekinika.

  • Uyu mugabo afite ibitekerezo bizima kabisa .

  • Ndagushyigikiye ijana kwijana turashaka gutera inkunga ikipe yacu ariko ubuyobozi nibudufashe dutange imisanzu hanyuma banatugaragarize uko yakoreshejwe kuko abafana twese dutanze umusanzu buri kwezi twazahura ubukungu bwayo ubundi tukanagura abakinnyi bashoboye bityo tukagarurira ikipe yacu ishema abo bayobozi badashaka kudufasha bigendere hatorwe abashoboye

  • Kabisa iyiibaruwa nikurikizwa ikipe ishhobora kugaruka kumurongo

  • m

  • Alexis utanze ibitekerezo byiza pe! Biragaragara ko uri umufana nyawe kdi ushobora kuba usobanutse kuko urimo guhanga udushya.
    Njye inamna najyira abafana bagenzi banjye ni izi zikurikira:
    -Birashoboka ko rwose ikipe ishobora kuyoborwa n’umuntu utuyikunda kubera gushaka inyunyu cyangwa se akaba ayikunda ariko hakabaho izindi ngufu zishobora kumubuza gukora neza (ingufu zitagaragara). Aha rero abafana nibo bagomba gufasha umuyobozi gukora mu buburyo bukurikira:
    (1) Abafana bakibumbira mu ma fan club akomeye bakitoramo inyangamugayo zibayobora
    (2) Fan clubs zagira forums kurwego rw’igihugu
    (3) Abafana muri fan clubs zabo bakusanya imisanzu ariko ntibayishyire kuri compte y’ikipe ahubwo bakajya basaba ikipe aho yumva ifite intege nke bayifasha
    (4) Amafaranga yajya ava muri fan clubs ajya immediately mu gikorwa runaka: kugura umukinnyi, kunganira ikipe nk’igihe igiye gusohoka, kwiyemeza guhemba nk’umutoza, gutanga prime mu gihe ikipe yitwara neza, gutegura imikino ya gicuti mpuza mahanga, kugurira ikipe inkweto cg trainings,…
    Ibi byatuma habasha kumenyekana icyo abafana babashije kwinjiza koko. Ikindi byatuma mugihe abayobozi bananiwe,abafana bahita bafata ikipe yabo kuko baba bafite ubushobozi kandi bari organized.

    Naho ubundi iyi kipe ikomeje kuyoborwa gutya yazaca abafana mu myanya y’intoki igahinduka amateka

  • Ariko kuki mwifuza ibitakunda ???
    Mwavuze ibikunda.

    Iyo misanzu nzi neza ko bitakunda nibatangwa nti bimara kabili.

    Dore igisubizo: Rayon sports ikeneye administration ikora kinyamwuga gusa.

    Izo ndiru z’abafana zizashira hasigare izitagira icyo zitwara kuko nti wanezeza plus d’une personne burya !!!!

    Rayon niba itsinda yinjiza cash itubutse itera imbere mu bikorwa nko kwigirira stade, kwishyura ibisabwa,… Izo nduru zizagabanuka. Nuzavuga nta wuzamwitaho,

    Ibijyanye na cash igisubizo ni kimwe rukumbi ; gutegura match nyinshi zishoboka kandi igahira n’amakipe ashitura abafana yaba ayo hanze cg ayaha mu gihugu.

    Ariko ubwo mwibuka yuko match ya rayon binjiza nibuze 30.000.000Frw ???

    Ubwose match 4 buri kwezi n’angahe ???

    Ibyi misanzu ni bikurura rwaserera, icyo umufana asabwa nukuza kuri stade akishyura ticket yo kwi njira nta kindi.

    • Ariko se @ Munyarwanda, utekereza ko igitekerezo cyawe wita ko ari igisubizo rukumbi ahubwo gishoboka?
      Uteguye iyo mikino myinshi uvuga, hanyuma ikipe igatsindwa ibiri izo miliyoni wazongera kuzinjiza ku kibuga? Utekereza se ko ikipe izakina imikino ya gicuti gusa? Ese ubwo nikina mu irushanwa igatsinda umwe yaratsinzwe iya gicuti wibaza se ko izabona na prime mwanya wo guhemba?
      Buri kwezi se wahora ushaka imikino ya gicuti amarushanwa ukayihorera?
      Ndabona uyu mugabo cg umusore Alexis yaduhaye ibitekerezo bifatika, ahubwo ubuyobozi bw’umuryango niba bubona bwafata icyerekezo yaduhaye, bubwire umuseke ubahuze hanyuma ajye mu itsinda ryakwiga uko bijya mu ngiro.
      Buramutse kandi bufite ikindi gisubizo, nacyo bukihutishe ikipe itararindimuka.

      Murakoze

  • IBI NI BYIZA ARIKO NTA MUNTU WO KUBISHYIRA MU BIKORWA. KERETSE HABAYEHO G– USENYA INZEGO ZOSE TUKUBAKA IZINDI CYANGWA HAKABAHO KWIKOSORA KW’INZEGO ZISANZWE ZIRIHO.

    NAHO UBUNDI ARI THEOGENE ARI N’ABANDI BAZAZAHO NIBAZAHO NTACYO BAZAHINDURA PE.

    KUKO INYUNGU Z’ABAYOBOZI ZIRENZE INYUNGU Z’IKIPE

    SO NI BYIZA ARIKO GUSHOBOKA SINZI UKO TWABIKORA. KUKO AMA NAMA YA RAYON ABA NI MENSHI KANDI IBYO BYOSE BIRAVUGWA.

    AHUBWO ICYABA KIZA NUKO ABAFITE AMAFARANGA BOSE BAYAGUMANA YANYUMA IKIPE IKABESHWAHO N’ABANTU BO HASI BAZAZAMUKANA NAYO. KUKO ABAZAMUTSE NIBASHAKA KO IZAMUKA KUKO NIKO KUBURA AYO BAMENYEREYE KUVA KERA.

  • Ndakurahiye ntibizakunda !!!!
    Ibintu byo gutegereza imisanzu ivuye mubafana ntibyashoboka ahubwo biteza rwaserera ngo yariwe.

    Ndavuga ibyo nzi si kuri rayon gusa.
    Igihuje imbaga y’abantu benshi kirimo ifaranga ntikimara kabili uzabigenzure !!!

    Rayon nayikuriye mo papa ari mubantu bayibaye bugufi kuva za 1973 kugeza 1994 yitabye Imana ibyayo mbizi bihagije, yewe uretse ko rayon nyifata nku muvandimwe ubundi imfitiye hafi 13.000.000Frw ariko sinayirega naba nikkoze munda !!!!

    Rero niyishake mo ibisubizo nibyo byana bizima

Comments are closed.

en_USEnglish