Digiqole ad

Kagame arahamagarira abikorera kugira uruhare mu gusubiza ibibazo by’iterambere

 Kagame arahamagarira abikorera kugira uruhare mu gusubiza ibibazo by’iterambere

Perezida Paul Kagame niwe wafunguye ku mugaragaro ibigega bya SP bishobora kubika Litiro miliyoni 22 za Peteroli.

Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro ibigega bibika ibikomoka kuri Peteroli byubatse I Rusororo mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa 11 Kamena, Perezida Paul Kagame yashimiye ‘SP Ltd’ yubatse ibi bigega bifite ubushobozi bwo kubika litilo miliyoni 22, avuga ko Leta y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka kugira ngo ahashorwa imari hakomeze kuba heza, asaba abikorera gukomeza gufatanya na leta gusubiza ibibazo by’iterambere.

Perezida Kagame ageza ijambo kubitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ibigega bya SP.
Perezida Kagame ageza ijambo kubitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ibigega bya SP.

Umukuru w’igihugu yakanguriye abikorera gukomeza gufatanya na Leta mu gushora imari mu gihugu kuko ari byo bizaba umuyoboro wo kugera ku majyambere Abanyarwanda bifuza kugeraho.

Ashimira iyi sosiyete ya SP (Société Pétrolière) yubatse ibi bigega, umukuru w’igihugu yagize ati “Abikorera nibakomeze bafatanye na Leta mu gushora imari mu gusubiza ibibazo by’iterambere dufite.”

Perezida Kagame yavuze ko iki gikorwa ari urugero rwiza rw’ibishobora kugerwaho ku bufatanye bwa Leta n’abikorera.  Ati “Uyu mushinga ni urugero rw’ubufatanye bwiza bw’abikorera, tugomba kubaka ubu bufatanye kugira ngo tugere aho dushaka kugera kandi mu gihe cya vuba.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko ishoramari rizakomeza kwitabwaho kugira ngo rikomeze kubyara umusaruro ufatika kandi uzamura ubukungu bw’igihugu.

Ati “…Leta izakora ibishoboka byose kugira ngo ahashorwa imari mu Rwanda kakomeze kuba heza kurushaho.”

Ibi bigega bije byiyongera ku byari bisanzwe, birimo ibyubatse mu Gatsata bifite ubushobozi bwo guhunika litilo miliyoni 15, byitezweho kuzamura umubare w’amalitilo y’ibikomoka kuri Peterole byabaga biri mu gihugu imbere.

Umukuru w’igihugu yavuze ko uyu mushinga uri muri gahunda u Rwanda rwihaye zo kurushaho gutekereza ibikenewe muri iki gihe bityo ko uzagira uruhare mu gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda barushaho gukataza mu nzira y’amajyambere. Ati “Ntabwo tugomba gusigara inyuma mu iterambere.”

Kagame yavuze ko ibi bigega byuzuye mu Rwanda bizorohereza abakoresha ibikomoka kuri peteroli kuko ubusanzwe peteroli izanwa mu Rwanda igira igihe imara mu nzira.

Umukuru w’igihugu ukunze gushishikariza Abanyarwanda gukora cyane kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza, yavuze ko umushinga wa kubika peteroli uzakomeza kwaguka kugira ngo hagerwe ku kigero kifuzwa kandi vuba.

Ibi bigega bya sosiyete ‘SP Ltd’ isanzwe icuruza ibikomoka kuri peteroli, byubatswe mu gihe cy’amezi atatu.

Perezida Kagame yavuze ko iki ari igikorwa cyo kwishimira kuko ibi bigega bigiye gukoreshwa mu gihe igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gikomeje kumanuka.

Ibigega by'ibikomoka kuri Peteroli biri i Rusororo bifite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 22
Ibigega by’ibikomoka kuri Peteroli biri i Rusororo bifite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 22
Perezida wa repubulika yatashye ku mugaragaro ibigega byubatswe na SP Ltd
Perezida wa repubulika yatashye ku mugaragaro ibigega byubatswe na SP Ltd
Perezida Kagame yashyize umukono ugaragaza ko yatashye ibi bigega
Perezida Kagame yashyize umukono ugaragaza ko yatashye ibi bigega

Amafoto/Urugwiro

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Leta se uruhare rwayo nuruhe, ubu kuki mubitubwira muri 2016? Muzakomeze mujye kuduhahira cyangwa mugarure abanyemari nka Ayabatwa n’abandi kimwe nuko ba Mironko, Rwigara,Kabuga,Emujeko,Usengimana Richard,Seburikoko,Sieva batangaga akazi.les grands hommes d’affaires harya tukigira ubu nibande bakorera he bakora iki? abanaywranda n’abakozi mubareke bakore ariko mureke kubarinda n’imbunda mu mugongo mu Rwanda no hanze kuko ntamuntu ushobora gukorera murizo conditions.

  • SP, MTN Rwanda, ISCO, NPD, REAL, INYANGE Ltd, …byose harya ntibiri muri Crystal Venture?! Bariya nibo bakozi abandi bagakurikira! Bravo mucuruzi ubakuriye bose!

    • Harya ushaka gucuruza ariko udashaka gukorana nuwo mucuruzi mukuru wabigenza gute?

    • Iyo utazi ibintu ujye uceceka ni bwo burere! Kandi nabwo niba uburere ntabwo ugerageze wirere kuko haracyari igihe.

      • Wakwihereyeho ugaceceka ko ubanza ari wowe utazi ibyo Cyimeza avuga. Cyeretse ahubwo niba uvuga uti “iyo uz ikintu jya uceceka nibwo burere”. terrorist.

  • Ntabwo ibigega nk’ibi byakubakwa mu mezi atatu niyo yaba ari muri China ntibyakunda. Kereka niba umunyamakuru yibeshye aho yanditse ati”Ibi bigega bya sosiyete ‘SP Ltd’ isanzwe icuruza ibikomoka kuri peteroli, byubatswe mu gihe cy’amezi atatu.” Kwanza njye nahacaga hasizwa nko mu myaka itatu ishize.

  • Congratulations RPF. Dukomere gushima icyerekezo wwahaye ubucuruzi. Kubumbira hamwe ubucuruzi bwose mu gihugu no gufata amasoko yose binyujijwe muri CRYSTAL Venture na compagnies ziyishamikiyeho bituma duha umujyi na economy muri rusange icyerekezo. Natwe Abaturage tuzakomeza kubatera inkunga tibinyujije mu “gaciro”, “ishema ryacu found” n’ indi misanzu itandukanye. Abashumba bakangurirwe kwibeshaho atari uguhora basaba ko babameneramo kuko ubushozi mu baturage bugende bukendera.

Comments are closed.

en_USEnglish