Digiqole ad

Nigeria: Undi wigeze gutoza ‘Super Eagles’ yitabye Imana

 Nigeria: Undi wigeze gutoza ‘Super Eagles’ yitabye Imana

Shuaibu yitabye Imana nyuma y’iminsi itatu mugenzi we nawe wigeze gutoza Super Eagles apfuye

Nyuma y’iminsi itatu Stephen Keshi wigeze gutoza Super Eagles yitabye Imana, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Shuaibu Amodu nawe watoje iyi kipe y’igihugu cya Nigeria yitabye Imana ku myaka 58 azize uburwayi butunguranye.

Shuaibu yitabye Imana nyuma y'iminsi itatu mugenzi we nawe wigeze gutoza Super Eagles apfuye
Shuaibu yitabye Imana nyuma y’iminsi itatu mugenzi we nawe wigeze gutoza Super Eagles apfuye

Uyu mutoza watoje ikipe y’igihugu cya Nigeria apfuye hadashize icyumweru mugenzi we Stephen Keshi watozaga  ‘Super Eagles’ nawe yitabye Imana.

Shuaibu Amodu watoje iyi kipe inshuro enye zitandukanye, yapfiriye iwe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa Benin uherereye mu majyepfo ya Nigeria ari naho Keshi yaguye. Uyu mutoza Shuaibu yafashwe ababara mu gatuza.

Uyu mutoza waraye yitabye Imana, afite umwihariko wo kuba yarafashije ikipe ye kujya mu gikombe cy’isi inshuro ebyiri.

Amodu w’imyaka 58 yari amaze iminsi ari ‘Directeur Technique’ mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria (NFF).

Umuyobozi Mukuru wa NFF, Amaju Pinnick yavuze ko urupfu rwa Shuaibu ari amayobera kuko yitabye Imana nyuma y’igihe gito Keshi nawe yitabye Imana mu buryo butunguranye.

Ati “ ni ibintu bitumvukana kuri benshi, twari tukivuga ku rupfu rwa Keshi, none na Amodu aragiye. Ntacyo navuga.”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Nigeria ryatangaje ko uyu mugabo asigiye amateka igihugu cye kuko yagize akamaro kanini mu kwagura izina rya Super Eagles.

Muri Gashyantare, nyakwigendera Shuaibu yasabwe gutoza ikipe y’igihugu abitera utwatsi kubera ikibazo cy’ubuzima.

Shuaibu yari asanzwe arwara indwara y’umuvuduko w’amaraso uri hejuru (Hypertension) ari nacyo yahereyeho yanga ibyo kongera gutoza Super Eagles.

Uyu mutoza atabarutse mu gihe muri iki gihugu benshi bari bakomeje kwibaza ku rupfu rwa Stephen Keshi nawe witabye Imana mu ijoro ryo kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

Stephen Keshi yapfuye afite imyaka 54 mu gihe mugenzi we yitabye Imana ku myaka 58.

Keshi yapfuye bitunguranye cyane
Keshi yapfuye bitunguranye cyane

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish