Digiqole ad

APR FC yatsinze Pepiniere FC, ikomeza gusatira Rayon Sports ya mbere

 APR FC yatsinze Pepiniere FC, ikomeza gusatira Rayon Sports ya mbere

APR FC ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 17 Rayon imbere n’amanota 22

APR FC yaraye itsinze Pepiniere FC ibitero bibiri ku busa, wari umukino w’ikirarane wakabaye warakinwe ku munsi wa gatandatu wa Shampiyona. Byatumye APR isatira cyane Rayon Sports ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ‘Azam Rwanda Premier League’.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali wongeye kugarurira icyizere abakunzi ba APR FC kuko batsinze Pepiniere FC ibitego 2-0 banayirusha cyane.

Ibitego bibiri bya APR byombi byabonetse mu gice cya mbere. Icya mbere cyatsinzwe na rutahizamu ukiri muto Nshuti Innocent ku munota wa gatandatu, naho icya kabiri gitsindwa na myugariro Rugwiro Herve ku munota wa 33.

Aya manota atatu yatumye APR irushaho gusatira mukeba Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 22 mu mikino umunani. Ubu, APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 20.

Uko urutonde rw'agateganyo ruhagaze.
Uko urutonde rw’agateganyo ruhagaze.

Ku rundi ruhande ariko, Pepiniere FC y’umutoza Kayiranga Baptiste ikomeje kujya ahabi kuko ubu iri ku mwanya wa wa nyuma n’inota rimwe mu mikino umunani.

Imikino y’umunsi wa cyenda wa Shampiyona ‘Azam Rwanda Premier League’ irakomeza mu mpera z’iki cyumweru.

Umukino ubanziriza iyindi, ukaba ari uwo Mukura VS iri ku mwanya wa 11 yakiramo Rayon Sports ya mbere ku rutonde rw’agateganyo kuri Stade Huye.

Kuwa agatandatu

AS Kigali izakira Kirehe Fc (Stade de Kigali)
Espoir FC yakire Pepiniere FC (Rusizi)
Police FC yakire Etincelles (Kicukiro)
Gicumbi FC yakire Bugesera FC (Mumena)

Ku cyumweru

SC Kiyovu izakira APR FC (Stade de Kigali)

Musanze FC yakire Marines FC (Nyakinama)

Sunrise FC yakire Amagaju FC (Nyagatare)

en_USEnglish