Digiqole ad

Doing Business: U Rwanda ruriga uko ibyangombwa byo kubaka biboneka mu gihe gito

 Doing Business: U Rwanda ruriga uko ibyangombwa byo kubaka biboneka mu gihe gito

Merard Mpabwanamaguru ushinzwe igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali

*Mu Rwanda ngo kubaka ntibyaba bishoboka ukurikije amafaranga uwubaka acibwa,

*Iminsi kubona ibyangombwa byo kubaka bitwara ni myinshi cyane,

*Ibyo bibazo byatumye u Rwanda ruva ku myanya wa 37 rugwa ku wa 158 muri Doing Business 2017 mu bujyanye n’imyubakire.

U Rwanda ruzwiho kugira umuvuduko mu iterambere no korohereza ishoramari, ariko rwavuye ku mwanya wa 37 rugwa ku wa 158 mu bijyanye no korohereza abashoramari kubona ibyangombwa byo kubaka, iki kibazo cyicariwe n’inzobere zisashaka ko kubona ibyangombwa byo kubaka byakoroha kurushaho haba mu minsi bifata no mu kiguzi bitwara.

Merard Mpabwanamaguru ushinzwe igishushanyombonera cy'Umujyi wa Kigali
Merard Mpabwanamaguru ushinzwe igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali

Muri Doing Business Assessment 2017 ya Banki y’Isi, yasohotse tariki 25 Ukwakira 2016, bigaragara ko u Rwanda muri rusange rwavuye ku mwanya wa 62 rugera ku wa 56 ku Isi rukaba ku mwanya wa kabiri muri Africa inyuma y’Ibirwa bya Maurices bifite umwanya wa 49 ariko bikaba byarasubiye inyuma ugereranyije na 2016 aho byari ku mwanya wa 32 ku Isi.

Marard Mpabwanamaguru, Umukozi mu Mujyi wa Kigali ushinzwe Igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali, Kugenzura Iterambere n’ibijyanye n’Amavugurura mu koroshya ishoramari (Doing Business Reforms), avuga ko kuba Banki y’Isi yarahinduye uko yatangaga amanota biri mu byatumye u Rwanda rusubira inyuma cyane.

Yavuze ko Banki y’Isi yasanze inzira yo kubona ibyangombwa byo kubaka mu Rwanda ari ndende kandi ikaba ihenze. Zimwe mu nyigo nk’iyo gupima ubwoko bw’ubutaka bugiye gushyirwaho ibikorwa niba bijyanye, (Geotechnical Study) yishyurwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 9 n’uwubaka, akayaha inzobere.

Indi raporo ihenda cyane ni iyitwa Awaits Inspection, ikorwa n’inzobere zireba ko ibikorwa bitazangiza ibidukikije yo itangwaho agera ku Frw 570 000, ikaba itangwa muri RDB, uyitanze agasubizwa mu minsi 30.

Kuri Banki y’Isi ngo ugereranyije amafaranga ushaka kubaka asabwa gutanga muri izo nyigo n’umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP), usanga kubaka mu Rwanda ngo ari ibintu bidashoboka.

Inzobere mu by’ubwubatsi no guhanga inyubako (Architectors) nk’abafatanyabikorwa b’Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwubatsi, bahuye baganira kuri izo nzitizi zihari kugira ngo ziveho ku buryo muri Doing Business Assessment itaha u Rwanda rwazaba mu bihugu bya mbere byorohereza abashoramari.

Muri rusange ngo kuva igihe umuntu yandika asaba ibyangombwa byo kubaka kugeza ku munsi wa nyuma wo kubona uruhushya rwo gutaha inyubako bitwara iminsi 136 bityo ngo aba bahanga mu bwubatsi bariga uko byatwara nibura iminsi 30.

Merard Mpabwanamaguru agira ati “Muri gahunda yo kuvugurura ni uko ibyangombwa bigendanye n’uruhushya rwo kubaka byashyirwa hamwe bikaba byagabanya iminsi n’amafaranga umuntu akaza ari gusaba uruhushya rwo kubaka, kuko byigirwa hamwe bikagendera rimwe, kandi bagatangirwa rimwe.”

Ikigo cy’Igihugu cy’imyubakire cyatangije gahunda yitwa BPMIS (Building Permit Management Information System) izajya yifashishwa mu koroshya ibyangombwa byo kubaka, irimo kugeragezwa mu turere twa Musanze na Rubavu, ariko ngo izanozwa ku buryo izakoreshwa mu gihugu hose, ubu iri gushyirwa mu Gifaransa n’Ikinyarwanda kuko yari mu Cyongereza gusa.

Inzobere mu by’ubwubatsi zagaragaje ko hakiri imbogamizi mu biteganywa n’amategeko agenda imyubakire mu Rwanda, ku buryo impinduka zose zazakorwa harebwa no kuvugurura amategeko kubera ko ari yo agena iminsi ikurikizwa mu gutanga ibyangombwa by kubaka.

Indi mpungenge ikomeye ndetse inatuma u Rwanda rubona amanota make, ni uko hari igihe raporo yitwa Awaits Inspection itinda gutangwa muri RDB biturutse ku burangare bw’uwubaka n’uwo yayihaye ngo ayimukorere igihe adafitemo ubumenyi, abakora Raporo ya Doing Business bakaba iyo minsi kandi itaraturutse ku batanga serivisi.

Bagomba no kwiga uburyo imishinga isabirwa ibyangombwa yatandukanywa igashyirwa mu byiciro, iminsi yo kuyisuzuma ikajya iba myinshi cyangwa mike bitewe n’ingano y’inyubako igiye kubakwa cyangwa ingaruka z’igihe kirekire umushinga uyu n’uyu uzagira.

Hifujwe ko habaho inama izahuza abantu bose barebwa n’ibyo kubaka kugira ngo bagire amakuru amwe, kandi nibiba ngombwa habeho guhana cyangwa guca amande uwakerererwanye icyangombwa yasabwaga ngo ahabwe uruhushya rwo gukomeza imirimo iyi n’iyi ijyanye n’umushinga w’ubwubatsi arimo.

UM– USEKE.RW  

1 Comment

  • mbega ngo birantangaza! ibyo bakora byose akarengane ntikazabura ushaka kubimenya azabaze Janvier waKicukiro nabambari be, bakwima icyangombwa wabaza maire ntagusubize bose ngo hakenewe phisical plan nyamara wajya kureba ugasanga ubutaka bwawe burakoreshwa nabifite cgwa birekuye niba ari byo bamena amabuye mu kwawe n’amatafari gusa amategeko adakoze neza yo mu bwubatsi yahaye barusahurira mu nduru kutwicira igihugu.ukeka ko mbeshya azasimbukire mu mudugu wa Kabeza akagali ka Cyimo umurege wa Masaka arebe amazu ahubakwa abaze nabahubaka nababuze ibyangombwa abandi bubaka muzumirwa

Comments are closed.

en_USEnglish