Uganda: Impunzi z’Abanyasudani y’Epfo zagobotswe n’Ubufaransa

Amabasade y’Abafaransa yatangaje  ko 80% by’impunzi zageze muri Uganda mu myaka itanu ishize abagera ku bihumbi 310 ari abo muri DR Congo, abandi ibihumbi 90 bakaba abo muri Sudani y’epfo, kandi ngo harimo abo muri Somalia, u Rwanda u Burundi na Eritrea. Nk’uko Ambasade y’Ubufaransa i Kampala ibitangaza, ngo imvururu zishyamiranyije perezida wa Sudani y’Amajyepfo […]Irambuye

Kenya: Barashima Imana nyuma yo kubana uruhinja bibwe

Mu gihugu cya Kenya mu gace ka Kisumu, ni ho umugore ukekwaho kwiba umwana w’uruhinja mu bitaro yatawe muri yombi ku munsi w’ejo kuwa kabiri. Uyu mugore yafatanywe umwana w’uruhinja rw’umuhungu yibye hashize ukwezi. Ikinyamakuru Tyo cyanditse iyi nkuru cyari cyatangaje iyibwa ry’umwana mu bitaro by’aho Kisumu, inzego za polisi zihita zitangira iperereza. Umugore witwa […]Irambuye

Algeria: Impanuka y’indege yahitanye abantu 103 biganjemo abasirikare

Iyo ndege yo mu bwoko bwa C-130 Hercules yakoze impanuka kuri uyu wa kabiri mu Burasirazuba bw’igihugu cya Algeria nk’uko amakuru akomeje kugenda abivugaho. Ibinyamakuru nka BBC, La Libre Belgique ndetse na Dailystar byanditse ko indege C-130 Hercules, yagurukiraga mu burasirazuba bw’umujyi wa Constantine yasandaye bitewe “n’ikirere kitari kimeze neza”. Iyi mpanuka yabereye ahitwa Oum […]Irambuye

Intumwa idasanzwe ya Perezida Kikwete yaje kwigira ku Rwanda

Prof. Mark Mwandosya, intumwa idasanzwe ya Perezida Kikwete iri mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda yiga uko u Rwanda ruteza imbere abaturage nk’uko ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania kibivuga ngo uyu mugabo yahagurutse Dar es Salaam kuwa gatandatu. Iki kinyamakuru kivuga ko Perezida Jakaya Kikwete yohereje intumwa ye idasanzwe i Kigali n’ubwo hari hamaze iminsi […]Irambuye

Brig.Gen Joseph Nzabamwita yaburiye FDLR ayisaba gutahuka

Inama y’umutekano yo ku rwego rw’igihugu yasojwe kuri uyu wa mbere ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, abaturage barasabwa gukomeza irondo no gukomeza gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, nyuma y’iyi nama Brig Gen Joseph Nzabamwita, Umuvugizi wa RDF yasabye abaturage kwirinda ibihuha ndetse aburira FDLR kubona isomo yibeshye igatera u Rwanda. Iyi nama yari yitabiriwe […]Irambuye

South Africa: Hari abagore babiri bavuga ko babyawe na Mandela

Onica Mothoa na Mpho Pule barashaka ko bemerwa kubarwa mu bana ba nyakwigendera Nelson Mandela, uherutse kwitaba Imana mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, akaba yarasize umutungo ubarirwa kuri miliyoni 4,1 z’Amadolari. Nk’uko ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo bibyandika, ngo abobagore babiri baravuga ko babyawe na Mandela bityo bakaba bakwemerwa nk’abana be, ndetse ngo hari umunyamategeko ukurikirana […]Irambuye

RDB na ‘Trade Mark East Africa’ bumvikanye ku kuzamura ishoramari

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’Iterambere RDB, Velentine Rugwabiza yizeye ko amasezerano yasinyanye na Sosiyeti igamije guteza imbere ubucuruzi ‘Trade Mark East Africa’ azafasha kongera ibyoherezwa mu mahanga nk’uko yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Gashyantare. Trade Mark East Africa ni umuryango ukorera mu bihugu byo mu karere k’Uburasirazuba washinzwe mu rwego rwo kuzamura ubukungu […]Irambuye

Yataye umugabo n’abana ngo Imana yamweretse ko ari jyewe tuzabana

Bavandimwe ba Umuseke, mfite ikibazo gikomeye nifuza ko mwamfasha mukampa inama kuko jewe ubwanjye gufata umwanzuro w’igisubizo byananiye. Muri make ndi umusore mfite akazi keza mu kigo kimwe hano mu Rwanda, mpembwa neza nkaba nsenga cyane. Ikibazo cyanjye rero giteye gitwa : umwe mu bantu dusengana w’umugore, aherutse kuza ambwira ko ngo Imana yamweretse ko ari […]Irambuye

DRC: Kurya imbwa birafata indi ntera

Leta yafashe icyemezo cyo guhagarika icuruzwa ry’inyama z’imbwa kuva tariki ya 8 Gashyantare, mu mujyi wa Lubumbashi. Iki cyemezo cyafashwe na Minisitiri mu Ntara ushinzwe ibidukikije no kubungabunga icyirere muri Katanga, Audax Sompwe ubwo yakoranaga inama na ba burugumesitiri n’umuyobozi w’umujyi wa Lubumbashi. Minisitiri Sompwe yasabye ba burugumesitiri gufunga amabagiro y’imbwa akorera mu bwihisho no […]Irambuye

Bujumbura : Imvura idasanzwe yahitanye abasaga 60

Amajyaruguru y’Umujyi wa Bujumbura yaraye yibasiwe n’imvura y’ikiza yaguye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 9 Gashyantare, iteza imyuzure ndetse imibare itangwa n’inzego z’ubuyobozi aho mu Burundi ubu iravuga ko abasaga 60 bahasize ubuzima iyo mibare ya none irasimbura abagera kuri 50 bari batangajwe ko bapfuye by’agateganyo. Umunyamakuru wa Radiyo Isanganiro yo muri icyo […]Irambuye

en_USEnglish