Digiqole ad

DRC: Kurya imbwa birafata indi ntera

Leta yafashe icyemezo cyo guhagarika icuruzwa ry’inyama z’imbwa kuva tariki ya 8 Gashyantare, mu mujyi wa Lubumbashi.

Ahenshi muri Congo Kinshasa ngo akaboga k'imbwa karibwa n'abantu bakomeye
Ahenshi muri Congo Kinshasa ngo akaboga k’imbwa karibwa n’abantu bakomeye

Iki cyemezo cyafashwe na Minisitiri mu Ntara ushinzwe ibidukikije no kubungabunga icyirere muri Katanga, Audax Sompwe ubwo yakoranaga inama na ba burugumesitiri n’umuyobozi w’umujyi wa Lubumbashi.

Minisitiri Sompwe yasabye ba burugumesitiri gufunga amabagiro y’imbwa akorera mu bwihisho no guta muri yombi abazongera kubaga iri tungo ririnda urugo n’abazafatwa barirya.

Audax Sompwe avuga ko kurya imbwa bifata indi ntera mu mujyi wa Lubumbashi.

Yagize ati “Muri iyi minsi mu mujyi wa Lubumbashi hari kubagirwa imbwa ku gipimo kitagira ingano.”

Ku bwa Minisitiri Sompwe ngo imbwa ikwiye kurindwa nk’andi matungo yose. Ati “Imbwa ni inshuti magara y’umuntu, ni inyamaswa yifashishwaga mu muhigo.”

N’ubwo aho muri Congo Kinshasa kurya nyakabwana bifata intera yo hejuru, ngo isiku bikoranwa na yo irakemangwa, Minisitiri Sompwe akaba avuga ko iyi suku nke igaragara mu itunganwa ry’akaboga ka nyarubwana yagira ingaruka ku baturage.

RadioOkapi

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • yewe imbwa zirya izindi koko !

    • wasanga ntambwa ikurenze, urumva ukuntu utukana, gutukana ni bibi.

      • wowe se nabwo watukanye nog `wasanga ntambwa ikurenze

        • nibyo. imbwa ziry’izindi.

  • Nyama ni nyama chez les congolais

  • hica umutukiro.naho kuba zitaribwa hose,nimico itandukanye.ubundi se itwaye iki?

    • uziyimukire sha niba utuye mu Rwanda!!!!mu Rwanda barita ngo ntibarya imbwa…..uzigire muri Congo,maze uzirire imbwa uzirangize,izokeje,izitetse nakubwira iki!!!!gusa njye ntayo narya,ndakambura uwambyaye.

  • twagira,sigaho nyamuneka ntugatukane,imbwa ko zirya abagabo,wigeze ubona imbwa yariye indi?

  • aho kurya isenene uzarye imbwa

    • @yes yes……uziyimukire sha niba utuye mu Rwanda!!!!mu Rwanda barita ngo ntibarya imbwa…..uzigire muri Congo,maze uzirire imbwa uzirangize,izokeje,izitetse nakubwira iki!!!!gusa njye ntayo narya,ndakambura uwambyaye.

  • Ku bakunzi b’akanyama k’imbwa…..reka muziyimukire sha niba mutuye mu Rwanda!!!!u Rwanda sicyo gihugu cyonyine !!!! abantu batarya imbwa!!!!barirata gusaaaa ………… muzigire muri Congo, maze si ukuzirya ahubwo muzahige n’imbwebwe………izokeje,izitetse,imbisinababwira iki!!!!ariko ntimuzagaruke mu Rwanda!!!! muzibere abacongomani….. gusa imbwa njye ntayo narya,ndakambura uwambyaye.

  • uri kumubwira ngo gutukana ni bibi ntazabyongere, maze nawe ukamutukira icyo. twitondere ibiva mukanwa kacu.Yesu abagirire neza.

  • yewe yewe abagabo hano..yampaye ibiniki ra!
    byibuze iyo barya inzungu kweri bagatamira imisega !!!

  • Bazarya N’ibitaribwa!

  • aho kurya mugenzi wawe nkuko byeze muri uru rwanda wakemera ukarya imbwa!

    • sha ibyo uvuze nukuripe! ubwo rero tujyeho tunenge abaryimbwa kandi hano iwacu hari abariye abantu, nangwa nabanye congo

Comments are closed.

en_USEnglish