Kenya: Barashima Imana nyuma yo kubana uruhinja bibwe
Mu gihugu cya Kenya mu gace ka Kisumu, ni ho umugore ukekwaho kwiba umwana w’uruhinja mu bitaro yatawe muri yombi ku munsi w’ejo kuwa kabiri. Uyu mugore yafatanywe umwana w’uruhinja rw’umuhungu yibye hashize ukwezi.
Ikinyamakuru Tyo cyanditse iyi nkuru cyari cyatangaje iyibwa ry’umwana mu bitaro by’aho Kisumu, inzego za polisi zihita zitangira iperereza.
Umugore witwa Damaris Achieng yaje gutabwa muri yombi amesa imyenda y’uruhinja iwe mu gace kitwa Sunga.
Achieng yatangarije abashinzwe umutekano ko kwiba umwana w’umuhungu yabitewe n’igitutu yashyirwagwaho n’umugabo we ngo agomba kubyara umuhungu, akaba yaraje gutanga amashilingi 15 000 (Frw 105 000) ku muntu wamufashije kwiba uwo mwana mu bitaro bya Kombewa.
Ababyeyi nyakuru b’umwana wibwe, Luke Odenyo na Evelyne Akinyi bahawe amakuru n’umwe mu bantu b’inshuti zabo utuye mu gace uwo mwana yari yaribiwemo, ababwira ko yabonye umugore ufite umwana kandi atarigeze atwita.
Edwin Wambia watanze amakuru, yigize nk’umukozi ukora mu by’ubuzima abaza uwo mugore niba afite inzitiramubu yahawe, maze undi amuha ibyemezo bitangwa nyuma y’uko umwana avuka, Wambia asanga ntibyuzuye.
Uyu mugore we yavugaga ko yabyariye mu bitari byitwa ‘New Nyanza provincial Hospital’. Mu buhamya bwe, Wambia yagize ati “Nasanze abyangombwa bye bituzuye. Nabonye atetse inshyushyu bituma nibaza impamvu atonsa umwana we.”
Mu byangombwa uwo mugore yerekanaga, nta nakashe y’ibitaro yari iteyemo, n’ubwo we yavugaga ko uwo mwana ari uwo yabyaye.
David Ngetich ukuriye polisi mu gace ka Kisumu, yavuze ko amaperereza bayatangiye bakimenya iby’ibura ry’uwo mwana.
Yongeraho ati “Ubu uyu mugore yemera ko yibye uruhinja tugiye kureba uko tumushyikiriza urukiko.”
Luke Odenyo na Evelyne Akinyi bagaragaje ibyishimo ndetse bararira nyuma yo kubona umwana wabo ari muzima. Uyu Evelyne Akinyi akaba yarahise yonsa uwo mwana mu maso y’abari bahari ngo abereke ko umwana ari uwe.
Uyu mugore akaba yaravuze ko Achieng yamubonye mu bitaro yabyariyemo ubwo umwana we yaburaga.
Yagize ati “Ndashimana Imana kungarurira umwana. Birababaje kubona umugore mugenzi wanjye ankorera ibuntu nk’ibi.”
Umwe mu bavandimwe b’umugore ukekwaho kwiba umwan, Kennedy Ochuka yavuze ko batigeze babona Achieng atwite ariko bazagutangazwa no kumubona agarutse mu rugo azanye umwana nyuma y’ibyumweru bibiri gusa.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Mumubabalire nawe siwe numubabaro
Ntawutababazwa no kwibwa umwana ariko nibabarire uwo mugore yabitewe nirari ryo kugira akana kagahungu, kandi ntiyifuzaga kukagirira nabi. Yarakosheje ariko yababarirwa njye niko mbyumva.
AMEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEN
Comments are closed.