Muhanga: Abakozi b'akarere bagobotse Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya

Abakozi 47 b’Akarere ka Muhanga bahaye Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bacumbikiwe mu murenge wa Mushishiro na Rugendabari imfashanyo y’ibiribwa n’imyenda y’abana bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Mutarama, 2014, ubuyobozi bw’akarere binyuze mu ijwi ry’ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage ngo gahunda igiye gukurikira […]Irambuye

U.K: Elizabeth II aratungwa agatoki ku kibazo cyo gusesagura umutungo

Itsinda ry’abadepite mu Bwongereza ryashyize ku mugaragaro icyegeranyo gikubiyemo kunenga imicungire n’imikoreshereze by’umutungo mu Ngoro y’ibwami muri icyo gihugu, iri tsinda ryasabye Ibwami kugabanya gusesa umutungo no kurushaho kunoza imicungire y’ingengo y’imari bahabwa. Abadepite batunze agatoki Umwamikazi Elisabeth II, bavuga ko ari we ufite mu nshingano ze gukurikirana imitegurire n’imicungire y’imari, bakaba bemeza ko isesagurwa […]Irambuye

Abashoferi b’amasosiyeti yatsindiye gutwara abantu mu mujyi baranengwa

Bamwe mu bakora ingendo mu mujyi wa Kigali bakomeje kwinubira gutinzwa mu nzira n’abashoferi mu gihe bajya ku kazi, bakavuga ko uretse kubasuzugura abashoferi baba banasuzugura igihugu abagenzi bakorera. Nyuma y’igihe kigera ku mezi atanu hatangijwe gahunda nshya mu gutwara abantu mu mujyi wa Kigali, abagenzi baracyahura n’ikibazo cyo gutinzwa mu nzira n’abashoferi. Iyi gahunda […]Irambuye

Nigeria: Boko Haram yahitanye abasaga 80 mu bitero bibiri

Ku cyumweru ni bwo umutwe wa Boko Hram wagabye igitero mu isoko mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ku munsi w’ejo kuwa kabiri byavugaga ko abasaga 52 bapfuye aho kuba 45. Umwe mu bakuru ba polisi muri iki gihugu, Lawan Tanko yabwiye ibi biro ntaramakuru ati “Dufite amakuru ko abantu 52 baguye […]Irambuye

Amadini mashya yigaruriye benshi mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika

Abakristu benshi bavuye muri Kiliziya Gatolika bigira muri Restauration churches, Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko Abakirisitu benshi bateye umugongo Kiliziya Gatolika bajya mu madini yigisha ivanjili bita Eglise Evangélique. Umunyamakuru wa J.A avuga ibi ashingiye ku rugendo yakoreye ku rusengero rwa Evangelical Restauration Church ruri i Remera, mu Karere ka Gasabo, akavuga ko agezeyo yitegereje […]Irambuye

Lt. Mutabazi yisubiyeho ahakana ibyaha

Mu rubanza Lt. Joel Mutabazi aregwamo na bagenzi be 15, rwakomereje mu Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe, kuri uyu wa kabiri tariki 28 Mutarama, benshi mu baregwa bisubiye nyuma y’uko mbere bari bemeye bimwe mu byaha baregwa, Lt. Joel Mutabazi na we yivuguruje ahakana ibyaha yari yemeye mbere ndetse avuga ko atazaburana kuko atizeye […]Irambuye

Imfungwa N.Alexis yazize indwara ntiyazize inkoni – Gen. Rwarakabije

Umuyobozi mukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda, arahakana amakuru avuga ko hari umufungwa wiciwe muri gereza ya Mpanga. Gen Rwarakabije Paul yasubizaga amakuru yatanzwe n’abayobozi ba PS-imberakuri igice cya Ntaganda Bernard, nawe ufungiye muri iyo gereza. Umukuru w’amagereza mu Rwanda ntahakana ko Alexis Nshimiyimana yitabye Imana. Yemeza ko Nshimiyimana yapfuye ariko agashimangira ko atishwe n’uwari ushinzwe […]Irambuye

Somalia: Abayobozi ba al-Shabab bakomeje gupfa urusorongo

Mu mpera z’iki cyumweru gishize, umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa kiyisilamu ukorera muri Somalia uzwi cyane nka al-Shabab yaraye ahitanwe n’igitero cy’indege yo mu bwoko bwa nk’uko itangaza ry’uyu mutwe ryabitangaje. Ahmed Abdulkadir Abdullahi, wari uzwi ku kazina “Iskudhuuq,” yaraye ahiriye mu modoka ubwo igisasu cyari cyirashwe n’indege y’Abanyamerika cyayifataga mu gace ka Lower […]Irambuye

Niyonzima yishimira ko ari nyamweru kandi ngo nta we ukwiye

Niyonzima Isaka umuhungu ufite imyaka 16 ni nyamweru, atuye mu mudugudu wa Cyeru mu kagari ka Mbandazi mu murenge wa Rusororo, atangaza ko kwiyakira byatumye abasha gukurikirana amasomo ye neza ndetse akaza mu myanya ya mbere bigatuma abo bigana bamwisaho kubera ko abasobanurira amasomo. Mu minsi ishize hakunze kumvikana ihohoterwa rikorerwa ba nyamweru mu bihugu […]Irambuye

en_USEnglish