South Africa: Hari abagore babiri bavuga ko babyawe na Mandela
Onica Mothoa na Mpho Pule barashaka ko bemerwa kubarwa mu bana ba nyakwigendera Nelson Mandela, uherutse kwitaba Imana mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, akaba yarasize umutungo ubarirwa kuri miliyoni 4,1 z’Amadolari.
Nk’uko ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo bibyandika, ngo abobagore babiri baravuga ko babyawe na Mandela bityo bakaba bakwemerwa nk’abana be, ndetse ngo hari umunyamategeko ukurikirana iby’icyo kibazo.
Ibinyamakuru The Mail na The Guardian byanditse kuri uyu wa mbere ko abantu bahagarariye Onica Mothoa na Mpho Pule bagiye kuganira n’umunyamategeko Michael Katz, umwe muri babiri bashyizwiho ngo bakemure ibibazo by’irage ku mutungo wa Mandela.
Uyu mugabo Katz na we yatangaje ku cyumweru ko yahuye n’abahagarariye Mothoa na Pule bavuga ko bose babyawe na Mandela, ngo icyo gihe akaba yari akibana n’umugore we wa mbere Evelyn Mase.
Nk’uko ibinyamakuru byavuve haruguru bibyandika, ngo umunyamategeko Katz yatangaje ko abo bagore babiri bifuza kwitwa abana ba Mandela, ngo icyo bagambiriye si ugushaka umutungo.
Umutungo wa Mandela ubarirwa muri miliyoni 4,1 z’Amadolari, ubwo yapfaga mu mpera z’umwaka wa 2013, yasigiye ibye umugore we Graca Machel, abo mu muryango we ndetse n’ishyaka rye African National Congress (ANC).
Katz yabwiye abanyamakuru ko yiteguye kujya kubonana n’abafite ijambo rya nyuma ku mitungo yasizwe na Mandela kugira ngo baganire ku kibazo cy’abo bagore.
Mu kiganiro cyaciye kuri televiziyo M-Net TV, cya Carte Blanche, Mothoa na Pule batangaje ko Mandela akiriho bagerageje kumwegera ngo yemere ko ari abana be. Gusa kubemera ntibyigeze biba, gusa ngo yaba yaragize kubonana n’umwe muri abo bagore.
Umunyamategeko uhagarariye abo bagore babiri, yatangaje mu kiganiro cya Carte Blanche ko biteguye gupima amaraso hakoreshejwe ikoranabuhanga rya ADN ngo barebe ko amaraso ya Mnadela yaba afitanye isano n’aya Mothoa na Pule.
Bombi abo bagore uko ari babiri bakomoka ahantu hanyuranye, umwe muri Hammanskraal, undi muri Bloemfontein, bamaze igihe kinini mu bitangazamakuru bavuga ko byawe na Mandela.
Kumyaka 95, ni bwo Mandela wabaye Perezida wa mbere w’Umwirabura mu gihugu cy’Afurika y’Epfo mu 1994, nyuma yo kumara imyaka 27 muri gereza ahanganye n’ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa Apartheid bwaribuyobowe n’Abazungu.
Al jazeera
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
These women are tolking lies!
Yewe , imitungu izarikora pe….
None se mwambwira. Mandela yagize abagore bangahe mu buzima bwe? Njye nari nzi Winnie na Gracia.
Murakoze
Mbere ya Winnie na Gratia, Mandela yari yararongoye umugore witwa Evelyn. Uwo mudame yaje kujya asengera mu Bahamya ba Yehova, ubwo uko umugabo ahugiye mu bya politiki, umugore ahugiye mu by’Imana. Baje rero kudahuza, urugo rusenyuka rutyo. Abo bagore bashobora kuba ari abana ba Evelyn. Ahubwo muranyibukije: nta gakuru ka ba bahungu ba Fred Rwigema?
hahahaha uranyishe
Mandela yabaye president afite imyaka ingahe????
Murebe hari igihe byaba aribyo gusa ikibazo nuko yabihakanye kandi ari umuntu tuziho ubutwari. yakagombye kuba yarabyemeye.
imitungu izarikora, ubu se ko aribwo bagiye mu itangazamakuru? bamenye ko ribaho ari uko uwo bita se apfuye????
iyi nda izadutura ku gasi!!! iyo Imana idaha abantu igifu n’igitsina ,isi yari kubaho amahoro!!
Apuuuuu, ahubwo Isi nta sens yari kuba ifite. Ibyo Imana yaremye byose bifite impamvu yabyo yo kubaho! Please Imana ntabwo yibeshye mu guha abantu igifu n’igitsina, ndetse n’ibindi byose yabaremanye. Imana ntijya yibeshya!
ariko kuki musinyisha amakara hari amakaramu? bapime amaaraso hanyuma impaka zishire.
Amafaranga ,mana yanjye ni hatari kabisa,ese babagahehe?,ibihebyose Mandera yamaze,none ubuniho bakimenya uwababyaye.
abantu bakunda imanza ,n,amafaranga.
nibagerageze barebe.yenda haricyobashya ,barura.
Comments are closed.