Digiqole ad

Brig.Gen Joseph Nzabamwita yaburiye FDLR ayisaba gutahuka

Inama y’umutekano yo ku rwego rw’igihugu yasojwe kuri uyu wa mbere ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, abaturage barasabwa gukomeza irondo no gukomeza gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, nyuma y’iyi nama Brig Gen Joseph Nzabamwita, Umuvugizi wa RDF yasabye abaturage kwirinda ibihuha ndetse aburira FDLR kubona isomo yibeshye igatera u Rwanda.

Brig.Gen Nzabamwita Joseph
Brig.Gen Nzabamwita Joseph

Iyi nama yari yitabiriwe na Minisiteri zitandukanye yahuje ba Minisitiri, Guverineri b’intara, abayobozi b’uturere n’inzego z’umutekano zirimo ingabo, police n’izindi nzego z’umutekano.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita yasobanuriye abanyamakuru ko iyi nama yishimiye ko umutekano wifashe neza mu gihugu, bashimira cyane abaturage ku ruhare babigizemo kugira ngo umutekano ube umeze neza.

Iyi nama yaganiriye ku ngingo zitandukanye zifata ku mutekano w’abaturage harimo ubuzima, kwihaza mu biribwa, kurwanya ubuzererezi mu rubyiruko, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, izi ngingo zose zifata ku mibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere ry’igihugu n’umutekano wacyo muri rusange.

Inama yafashe imyanzuro igamije gushyira imbaraga mu mikoranire y’inzego zitandukanye,   guhuza ibikorwa mu kwihutisha ishyirwamubikorwa rya gahunda za guverinoma.

Brig Gen Nzabamwita  yavuze ko inama yanzuye ko abayobozi ku nzego z’ibanze kugera ku rwego rw’akagari bagomba kuba hafi y’abaturage umunsi ku munsi, bafatanya, banabagira inama mu bikorwa by’iterambere mu turere bashinzwe.

Inama yasanze imibare y’abitabira ubwisungane mu kwivuza, ‘mutuelle’, igenda igabanuka. Yafashe icyemezo cyo gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, batangira imisanzu yabo ku gihe.

Mu kurwanya ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, Inama yafashe umwanzuro wo gushyira imbaraga mu iterambere ry’urubyiruko harimo kurwigisha, kurushakira imirimo binyuze mu makoperative no kurukangurira kwinjira mu bikorwa by’iterambere.

Abaturage bashimiwe uruhare bakomeje kugira mu mutekano wabo kandi basabwe gukomerezaho bakorana n’abayobozi babo babari hafi n’inzego z’umutekano kugira ngo barwanye icyahungabanya umutekano, banakumira ibyaha bihungabanya umudendezo w’abaturage.

Aha ni ho inama yasabye ko amarondo yarushaho kwitabwaho no gutanga amakuru bigashyirwamo imbaraga.

Inama yasabye abaturage kutita ku bakwirakwiza ibihuha n’abasebya igihugu bagamije gusenya ibyo Abanyarwanda bamaze kwiyubakira. Inama yasabye abaturage kutarangazwa n’ibyo ahubwo bakikomereza ibikorwa byo kwiteza imbere biyubakira igihugu.

Ku bijyanye n’Umutwe wa FDLR w’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bakaba bari mu mashyamba y’igihugu cya Repubulika Iharaniranira Demokarasi ya Congo, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabwiye yabwiye abanyamakuru ko abaturage bafatanije n’inzego z’umutekano bari maso.

Ndetse yongeraho ko biteguye kubaha isomo mu gihe cyose bakwibeshya baje guhungabanya umutekano w’igihugu.

Brig Gen Nzabamwita yagiriye inama FDLR gushyira intwaro hasi bagataha bakanyura Mutobo mu kigo cyibaha inyigisho zibafasha mu gusubira mu buzima busanzwe, bagafatanya n’abandi kubaka aho gusenya.

Yasabye ingabo za Loni ziri muri Congo zizwi ku izina rya MONUSCO gushyira imbaraga ku butumwa zifite bwo kurwanya FDLR kugira ngo aka Karere k’Ibiyaga bigari kagire umutekano, abaturage bakomeze iterambere.

Iyi nama y’umutekano yayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James yari yitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo, uw’Umutekano, uw’Ubuzima, uw’Ubuhinzi n’Ubworozi, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Minisiti Fasil Harerimana, James Musoni, James Kabarebe na PS wa Minaloc ushinzwe imibereho myiza, Dr.Alvera Mukabaramba
Minisiti Fasil Harerimana, James Musoni, James Kabarebe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza, Dr.Alvera Mukabaramba
Ba Guverineri b'Intara n'abakuru b'ingabo na polisi bari bitabiriye inama
Ba Guverineri b’Intara n’abakuru b’ingabo na polisi bari bitabiriye inama
Abayobozi b'uturere na bo bari muri iyi nama
Abayobozi b’uturere na bo bari muri iyi nama

Minadef

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • turashimira uburyo RDF icunga umutekano w’abaturage kandi nuburyo abaturage natwe tubigiramo uruhare biradushimisha ntabwo tuzemerera uwo ariwe wese uzifuza kutwicira cg wifuza guhungabanya umutekano wacu ntabwo tuzamwemerera.

  • None se FDLR ifite gahunda yo kudutera?ko numva binteye ubwoba!none se batubwiye uko bimeze tukitegura ko numva bafite amakuru nkurikije uko yabivuze.

    • dan humura rwose , kuba umuvugizi yavuze kuriya ntakindi namagambo aho mukanwa ka bamwe ariko kuva EX-FAR(baje guhinduka FDLR ) batinzwe burigihe bifuje gutera igihugu ariko n’amagambo kuko nabo barabizi ko nataho barenga ntaminota icumi bamara kubutaka bw’u rwanda kandi buretse ko u rwanda rutemerewe kujya kubutaka bw’ikindi gihugu, ariko MONUSCO uyu mwaka yiha inshingano ko uzarangira FDLR yose yarashyize hasi intwaro, niba rwose hari ibyo wateganyaga kwikorera muminsi irimbere ikomereze gahunda yawe kuko ubu hari FDLR isi yose irayamagana ntaho yajya cyeretse gushyira intwaro hanze bagataha bagafatanya nabandi kubaka igihugu.

      • Dan,
        kera natekerezaga nkawe, nyuma nza gusanga ari ukwibeshya. Njye nkekako hari ikibazo gikomeye kandi twe abaturage tugomba gusobanurirwa neza. FDLR burigihe, nsanga hari ikindi tutazi. naawe ndebera za kimya 1&2, Umuja wetu, nizindi operation zagiye ziba….wowe ubona nta tena irimo??? Ukuri ntikuvugwa kandi niyo bashatse kukuvuga baragucurika.
        FDLR iriho kandi uwo nzabamwita abizi neza kuturusha. Kuvugako ntangufu ifite, ariko ugakomeza guteza ubwega, icyo gihe nawe uba wivuguruje. Sibyo se nshuti?

  • ikibazo cy’ubushomeri kimeze nabi murubyiruko. Nibasubire mw’itegeko ryo guhatira abasaza gukora bakarenza 55 ans.
    Nibareke utagifite ingufu avemo kuri 55 maze abato nabo babone akazi.

    • Mulisa witekereza ityo, ubu hasigaye harangiza abanyeshuli ibihumbi byinshi buri mwaka kandi imyanya y’akzi nimike ugereranije n’abarangiza za kaminuza. niyo bagaha abakiribato gusa bizageza igihe abatagafite batanga igitekerezo ko ufite akazi ajye akora umwaka umwe maze areke n’abatagite bakore. UMUTI NU GUSHAKA UBURYO BWO KWIHANGIRA IMIRIMO.

  • Ngarutse kuri FDLR ndatekereza ibyayo byararangiye uretse gushaka kurangaza abantu,ku isi yose muzambwire umutwe wamaze imyaka 20 mu ishyamba hanyuma ukagira icyo ugeraho. Ahubwo birangira bene iyo mitwe yitwaje intwaro isenyutse burundu kuko bene izo nyeshyamba ziba zishaje mu mutwe,ikindi abazishyigikira bazivaho kuko baba babona ko nta cyo bazageraho ugasanga bameze nka wamusirikari wavumbuwe mu mashyamba ya RDC mu 1999 akiri kuri position atazi igihe intambara ya Kabiri yose yarangiriye. Mureke dukore twiteze imbere,RDF songa mbere.

  • erega aba basore ba FDLR nabo barabizi ko ntaho barenga RDF iruzuye neza ntakibafo, gus niba bifua guhinduka amateka batera muminota nka 10 urugambo RDF ikaba irarusoje , rugahita ruca agahigo ko kuba urugamba rugufi mu mateka y’intambara kwisi ubundi tugasigara twiga mubitaro amateka ya FDLR, gusa ibi sibyo igihugu cy’ u rwanda kifuriza FDLR(abanyarwanda abanyagihugu, bene kanyarwanda) ubuyobozi bw’ikigihugu burifuza ko nabo bataha badakoreshe imbunda bagataha mumahoro bakaza tugakomezanya iterambere.ntawifuza intambara muri ikigihugu nyuma yibyo twanyuzemo

  • fdlr nta ngufu ikwiye guhabwa n’abirirwa bayamamaza cyangwa se bayishyigikiye, abanyarwanda tugomba kumenya ko igihugu cyacu gifite ingabo zihamye kandi zirinze ubusugire bw’igihugu, igihe cyose rero FDLR yakwibeshya ngo irashaka gutera u rwanda yahura n’uruva gusenya umugani w’umunyarwanda!!

    • Bwana Somayire,
      unyibukije kera bagira bati, zigiye kwicwa n’ibigori, zose zirwaye intonyore, …bati abatunzwe n’udutiritiri gusa, ahubwo namwe basiviri mugenda muzihumbahumbe…
      Sha, mumisni izhize sinumvaga museka ngo Congo ntigira ingabo…nyamara M23 ikaba yarabaye amateka??? Urashukana di, sigaho

      • Mahoro we, M23 yabaye amateka nibyo ariko nawe uzi neza impamvu. Si Ingabo za Congo zabikoze. Keretse niba ushaka kumbwira ko abafashije Ingabo za Congo bazafasha FDLR gutera u Rwanda? Ikindi kandi uzi neza umubare w’ Ibihugu byateraniye ku Ngabo z’ u Rwanda ubwo zari muri Congo, harimo za Zimbabwe, Angola, Namibia,…

        • Ndabizi Bosco, kandi ndabizirikana…
          Intambara iragatsindwa siyo kwikoreza

  • Ariko MAHORO ko numva ari FDLR yuzuye sha babwire muzane wenda umujinya wo kubura abanjye nawubamariraho ndibuka mfite imyaka 6 mu ntambara batemagura umuryango wange izo nyana zinbwa ngo nabasirikare zibwira Intera hamwe ngo bage kubatemera bavane amaraso I mbere yinkambi yabo ahubwo aho bigeze aha nawe uwakunyereka abo ushyigikira nubwo uri mu Rwanda bakureberaho urabona igihe wahereye basange niba ubakunze ujye kubafasha .

    • Amani,
      uwakunyereka se wakora iki mutanya?
      Kura uce akanjye, ureke iterabwoba…Iakaremye niyo ikamena!
      Naho ibyo mvuga ni amateka akdni uziko ajya yisubiramo. Ngaho gabanya iterabwoba, wagaragaye. Tanga Amani nkuko nawe wivuza kuyabona

    • Sha ndakugaye,
      Hanyumase shahu usanze ari njye Ninja wabigeza ute? Usanze se arinjye Rwarakabije?!!! Rahira ko utaziga umurizo ukagenda unnyennyegera nka kabwana gato!
      Iyo uza kugira ubwenge uba wumvise icyo nkubwiye…!

  • yemwe erega umuntu atanga icyo afite ntabwo FDLR yatanga amahoro kdi nayo ubwayo ntayo afite.kdi burya satani numurwanyi nubwo ataru muneshi.na FDLR irarwana pee arko ntibazigera banesha.

  • Umutekano ku mbibi zigihugu ni OK.
    ariko hanze aha ibisambo bimeze nabi, waruziko nta modoka ishobora kurenga kamonyi cg shyorongi ipakiye mu masaha ya saa tatu j’ijoro kuzamura,bene ngango badaciye ingufuri ngo bibemo ibintu,ubu abashoferi basigaye ba parika bakagenda hakeye. Abishyorongi bo bafite n’mbunda.ESE POLICE YACU YABA IBIZI ?

Comments are closed.

en_USEnglish