Intumwa idasanzwe ya Perezida Kikwete yaje kwigira ku Rwanda
Prof. Mark Mwandosya, intumwa idasanzwe ya Perezida Kikwete iri mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda yiga uko u Rwanda ruteza imbere abaturage nk’uko ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania kibivuga ngo uyu mugabo yahagurutse Dar es Salaam kuwa gatandatu.
Iki kinyamakuru kivuga ko Perezida Jakaya Kikwete yohereje intumwa ye idasanzwe i Kigali n’ubwo hari hamaze iminsi umubano hagati ya Kigali na Dar es Salaam urimo agatotsi.
Ibiro bya leta muri Tanzania byatangaje ko Prof. Mwandosya, ubusanzwe ni Minisitiri wa leta mu biro bya Perezida, ushinzwe imirimo idasanzwe, ko yavuye mu gihu kuwa gatandatu, akazamara icyumweru mu Rwanda yiga uko leta itegura igenamigambi ikanashyira mu bikorwa gahunda zigamije iterambere ry’abaturage.
Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania byaje kutumva ibintu kimwe, ubwo Perezida Kikwete yihanikiraga agasaba ko u Rwanda rwashyikirana n’umutwe wa FDLR (ufatwa nk’uwiterabwoba) ukaba ukorera mu Burasirazuba bwa DR Congo.
Icyo gitekerezo cyamaganiwe kure, u Rwanda ruvuga ko rutashyikirana n’abantu basize bakoze jenoside mu Rwanda. Ba Perezida Kikwete na Paul Kagame w’u Rwanda bahuriye mu mujyi wa Kampala muri Kanama banaganira kuri icyo kibazo.
The Citizen
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
hahaahhahahah, yampayinka Rwasabahizi Twataramye, ariko burya uzacishe macye kweli buriya muzehe Kagame mpise mukurira ingofero kweli, nukuvuga ngo nyuma yibyaciye mumakuru byose byashaka kuzana agatotsi mu mubano, gusa muzehe akabitwara buhoro, ariko iyo aza kubikomeza ubu iyi ntumwantiyari gutinyuka kuza, gusa burya gusaba uwo wimye nabyo si ikintu kuza rwihishwa, gusa erega u rwanda buriya amahano ya Genocide twanyuzemo yadusigiye isomo rikomeye i. ikintu cyose cyatokoza umubano wabantu kikaba cyavamo intmbara icyo tugihungira kure cyane. Muzehe Paul Kagame tukuri inyuma komeza ubane na buri wese kuko nibyo aba nyarwanda dushaka
Semana, wari ubivuze neza iyaba amagambo yawe ariyo yabaga ingiro..Ikindi ujye wibuka uwo uzaba, hari igihe byaba ari ugashakira amata kukimasa. Njye sinkubeshye kandi sinca ibikuba, amateka aranyerekako uRwanda na Tanzania amaherezo bizajya mumirya.!! Jya utega amatwi abayobozi bacu….Naho iby’uwo mugabo waje kudusura, ntaho bitaniye nurugendo rwa M7, mu Rwanda, mbere gato yitangira ry’intambara ya 90. Amahoro kkumana Nshuti
U Rwanda se ruteza abaturage imbere kandi inzara iri kutwica?Nimurebe inkuru yasohotse ku igihe.com ejobundi ivugako abacuruzi b’ibiribwa mu isoko i Nyabugogo batakibona abaguzi kubera ubukene.Namwe ngo u Rwanda ruduteza imbere.Sigaho mureke gushinyagura
Ngo tz yigira ku Rda???!!!sindi umunyapolitike ariko ibi simbyemeye!wasanga baje kunekera Twagiramungu na Rudasingwa.TZ nayicira umugani uvuga ngo “ndakwanze ntivamo ndagukunda”
hhhh ariko burya imana yatugiriye neza.twese iyo iduha ubwenge bungana ibintubyari kuba bibi.ariko umunyarwanda yabirangije muri aya magambo:ngo utazi ubwenge ashima ubwe.ubu rero aba banyamakuruhabaabo ba citzen cg aba bacu ngo yaje kwigira ku rwanda.ngo kandi ashinzweimirimo idasanzwe muri presidence ya tzd.harya uyu ubu ntaje nyuma yuruzinduko rwa twagiramungu muri tzd?mwaretse kwirirwa mubitangaza ko ikigaragara cyo ari ubutumwa aba azanye nabwo butari bwiza.uwavuze ngo bizajya mu mirya areba kure.nanjye nuko mbibona.harya ko mutavuze ibyo aje kwiga ra?ese yaje wenyine cg yazanye na delegations?muzashyireho amafoto ari aho yaje kwihugura tuzarebe.erega umwuka uhari turawubona.
Uwera Alice, ubukene si umurage w’abanyarwanda, ubukene buvurwa no gukora ntabwo buvurwa no gusabiriza cyangwa kwirirwa utegereje imfashanyo y’amahanga! Uzajye Nyamagabe yari yarabaye iciro ry’umugani urebe ibigori, ingano, ibirayi n’ibindi basigaye beza! Kura amaboko mu mifuko ukore kuko ibyo gukora mu Rwanda birahari, ahubwo habura ubushake bwo kubikora! Nta murimo mubi ubaho keretse kuroga! Courage et bonne chance!
Keretse niba aje kwiga ,uko u Rwanda rucyura neza abanyarwanda bose aho bari mu bindi bihugu biyita impunzi!n’uko dufata neza abanyamahanga mu gihugu cyacu,mugihe bo bababuza amahoro banabirukana kugezaho birukana n’abenegihugu babo!!Birababaje ariko biranasekeje !!!nabo kwiga koko niyo ataba aribyo bimuzanye! naho kuneka byo niba mbikemanga ababishinzwe babyigigiye kd babikurikirana isaha kuyindi nizera ko babitahura bakimwohereza.
Uru ruzinduko rushobora kuba hari ikindi rugamije. Ntabwo nkeka ko Tanzaniya yaba izanywe no kureba uko leta y’u Rwanda itegura igenamigambi ikanashyira mu bikorwa gahunda zigamije iterambere ry’abaturage.
Uyu mugabao niba ari INTUMWA IDASANZWE/”envoyé special” nk’uko uwateguye iyi nkuru abivuga, ntabwo “un envoyé special” ahaguruka mu gihugu cye, ngo ajye mu kindi gihugu, adafite “un message special” ahawe n’umukuru w’igihugu cye ajyaniye Umukuru w’icyo gihugu asuye. Dukwiye guhugukirwa n’ibya Politiki na Diplomasi mbere yo kujya twandika inkuru.
Miseke urakoze cyane,abanyamakuru bacu wagirango nti babanza gusesengura mbere yo kwandika inkuru.biriya wanditse nibyo umunyamakuru yagombye kutugezaho akorersheje ririya sesengura wakoresheje kandi ryumvina.merci
Comments are closed.