Digiqole ad

Bujumbura : Imvura idasanzwe yahitanye abasaga 60

Amajyaruguru y’Umujyi wa Bujumbura yaraye yibasiwe n’imvura y’ikiza yaguye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 9 Gashyantare, iteza imyuzure ndetse imibare itangwa n’inzego z’ubuyobozi aho mu Burundi ubu iravuga ko abasaga 60 bahasize ubuzima iyo mibare ya none irasimbura abagera kuri 50 bari batangajwe ko bapfuye by’agateganyo.

Aha ni mu muhanda umwe mu mujyi wa Bujumbura
Aha ni mu muhanda umwe mu mujyi wa Bujumbura

Umunyamakuru wa Radiyo Isanganiro yo muri icyo gihugu wageze ku cyicaro cya Polisi kuri commune ya Kamenge yavuze ko yabashije kubara imirambo y’abantu 29 y’abantu bazize iyo myuzure, polisi ikaba yari itegereje beneyo kuza kurebamo abantu babo.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru Minisititi Nizigiyimana, ushinzwe umutekano w’igihugu yagize ati “Nta buruhukiro bw’imirambo buhagije dufite, tugiye kure uko twabahamba uno munsi.”

Ku bw’uyu muyobozi kandi ngo abantu benshi baburiwe irengero, inzego zishinzwe umutekano n’abandi batabazi bakaba bakigerageza guhsakisha ababuze.

Leta y’u Burundi irakora ibishoboka byose ngo ifashe abagwiriwe n’ibiza, harimo gutanga amafaranga yo gushyingura imirambo yabonetse, no kuvuza ababa bakomerekeye muri iyi myuzure ikoresheje amafaranga yayo.

Abaturage bagerageza gusukura ahantu hasibwe n'umwuzure
Abaturage bagerageza gusukura ahantu hasibwe n’umwuzure

Mu bantu 29 babaruwe mu bahitanywe n’umwuzure hari higanjemo abana nk’uko Isanganiro ibitangaza ndetse ngo abantu bakuru bari babiri gusa.Amarira yari yose mu batuye Bujumbura, kuko imyuzure hari imiryango yahitanyemo abantu benshi, nko ku witwa Gatunguru wabuze abana bane ndetse na we arakomereka.

N’ubwo imvura hashize amasaha atari make ihise,mu mujyi wa Bujumbura biracyagaragara ko wahuye n’akaga aho imihanda imwe n’imwe icyuzuye amazi, ndetse iyi mvura yanakoze amabi muri Commune Buterere iri mu majyaruguru y’uyu mujyi ndetse iyi mvira yangije ibintu muri Commune Kinama na yo iri mu majyaruguru.

Leta mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko ejo kuwa kabiri no kuwa gatatu ari iminsi y’icyunamo mu rwego rwo guha agaciro abazize iyo myuzure.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Natwe abanyarwanda twifatanyije mu kababaro kandi duhojeje ababuze .Abo twabuze nabo Imana ibakire mu Abayo

  • Yoo pole sana bavandimwe nimwihangane isi tuzayihuriramo nibiruhije gusa ariko Imana irahari ngo idutsindishirize ababuze ababo mukomeze kwihangana

  • Mpore bavandimwe!!! iy’isi ibihe byarahindutse imyuzure, intambara,ibishyitsi n’ibindi bibi byarahanuwe mwihangane rwose.

Comments are closed.

en_USEnglish