Digiqole ad

Umukobwa wa Donald Trump azakora mu Biro bya Perezida adahembwa

 Umukobwa wa Donald Trump azakora mu Biro bya Perezida adahembwa

Ivanka umukobwa wa Perezida Donald Trump

Umukobwa wa Perezida Donald Trump, Ivanka agiye guhabwa umwanya mu Biro bya Perezida ‘White House’, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi.

Ivanka umukobwa wa Perezida Donald Trump

Ivanka ngo azakora mu Biro bya Perezida nk’umukozi udafite umwanya uzwi kandi atanahembwa.

Ubuyobozi bwemeje ibyavugwaga mu itangazamakuru ko uyu mukobwa w’imyaka 35 azaba ashobora kugera ahabitswe inyandiko zihishe amabanga akomeye y’igihugu.

Uyu mukobwa azaba afite akazi ko kureberera se no kumwumvira “eyes and ears” kandi amugire inama nk’uko umunyamategeko we yabitangarije ikinyamakuru kitwa Politico.

Ivanka, asanzwe afite inzu imurika imideli, azaba asanze umugabo we Jared Kushner, usanzwe ari umujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump.

Ububasha umukobwa wa Trump n’umukwe we bamufiteho hari abatangiye kubwibazaho, bibaza niba butazateza amakimbirane ashingiye ku nyungu.

Abandi bibaza imipaka Perezida Donald Trump atagomba kurenga kugira ngo politiki n’ubuyobozi bw’igihugu bitavangwa n’inyungu z’ubucuruzi.

Kuva Trump yagera ku butegetsi muri Mutarama, umukobwa we Ivanka yagaragaye mu nama ze n’abayobozi bakomeye, nk’igihe Trump yahuraga na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau na Chanceliere w’Ubudage, Angela Merkel.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Urugo rwa Trump nirudasenya kiriya gihugu muzangaye. Aba bacuruzi mu minsi ishize barigisaga imisoro none ngo bigize abakorera bushake! !!

  • ARIKO NINDE WANZE IJANA MURINDI KO NZIKO UBUKIRE BW’ISI NTAWUBUGERAHO? URU RUGO NANJYE RUNTEYE UBWOBA, ABA BAZABA BARUKWEGE MU BIBAZO BYINSHI KDI BIZAGERA KURI BENSHI

  • Mbega trumpuuuuu!!!!!!!! ko numva se abubwo WHITE HO– USE ayigize akarima k’ igikoni cyiwe murugo!!! Uwo mukobwa we se ko numfa umukorerabushake mu rugo rwabo “WHITE HO– USE!!!! Ese abagize government y’ America bo ubwo bufasha bagiye guhabwa muturutse mu rugo rwa TRUMP bugakorera mu rugo rwa Trump babwakiriye bate???

  • Mbega trumpuuuuu!!!!!!!! ko numva se abubwo WHITE HO– USE ayigize akarima k’ igikoni cyiwe murugo!!! Uwo mukobwa we se ko numfa abaye umukorerabushake mu rugo rwabo “WHITE HO– USE!!!! Ese abagize government y’ America bo ubwo bufasha bagiye guhabwa muturutse mu rugo rwa TRUMP bugakorera mu rugo rwa Trump babwakiriye bate???

  • kbs Trump ndamunezerwa cyane umuyobozi mwiza nishimira politic ye nziza

Comments are closed.

en_USEnglish