Digiqole ad

Ruhango: ADPR irashaka kubaka urusengero ruhagaze miliyoni 132

Korali Siniyumanganya yo mu itorero ADEPR mu karere ka Ruhango nyuma y’igihe kinini basengera mu ihema, amanyamuryango biyemeje kwishakamo akayabo ka miliyono 132 zo kubaka urusengero rw’amagorofa atatu.

abaririmbyi ba korali
abaririmbyi ba korali Siniyumanganya

Uyu mugambi wo kubaka urusengero rw’amagorofa atatu uje nyuma yo kubona ko aho basengeraga atari heza kandi hatajyanye n’igihe bagezemo.

Ihema basengeragamo imvura iyo iguye babura aho bugama bagahitamo kunyagirwa kugira ngo babwire Imana yabo ibyo bakeneye ko ibakorera.

Musaniwabo Yvonne, umuyobozi w’iyi korali Siniyumanganya yabwiye Umuseke ko iki gitekerezo cyabajemo ubwo bajyaga mu ivugabutumwa mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba. Bahereye ku mafaranga y’urugendo (kugenda no kugaruka) ndetse n’andi bakoresha  yo kubafasha mu rugendo.

Musaniwabo yavuze ko bahamagaranye basuzuma aya mafaranga yose bakoresheje batibagiwe n’ayo bitangaga bageze aho bajya mu ivugabutumwa basanga buri wese yaratanze ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda, aya yose bayakuba n’umubare w’abaririmbyi babo basanga ashobora gukora igikorwa cyo kubaka urusengero kandi bitabavunnye.

Iki gitekerezo cyiza cyo kubaka binyuze mu kwitanga bakigejeje ku bayobozi babo bacyakirana yombi ndetse barabyishimira babemerera kubishyira mu bikorwa kuri iki cyumweru tariki ya  6 Mata 2014 kandi aba aribo bahabwa umwanya wo kukiyobora.

Mu ijambo ry’ibanze bavuze ko batanze ibihumbi 800, ariko uko amasaha yagendaga yicuma byaje kubashimisha bongeraho andi bageza kuri miliyoni imwe, basaba ko n’abaterankunga b’iyi korali biyemeje inkunga ingana na miliyoni, ubwo baba babonye miliyoni ebyeri ako kanya.

Umuyobozi wa korali yavuze ko batazahwema mu gihe cyose uru rusengero rutari rwuzura ku buryo yumva ko mbere y’uko uyu mwaka urangira bazaba bagejeje miliyoni 100 cyane ko  bose babyemera.

Yagize ati “Abaririmbyi bacu hafi ya bose ni abasore n’inkumi abakuze turi kumwe bafite ubushake, kubaka  urusengero rufite agaciro nk’aka ntibizatunanira namba.”

Harerinka Faustin umuyobozi w’itorero ADEPR mu karere ka Ruhango yavuze ko nta bandi baterankunga uru rusengero rugira, kuba korali yabo ifashe iyambere muri iki gikorwa bibahaye imbaraga zo kwihutisha imirimo kandi ko bitazavuna ubuyobozi  muri gahunda yo kwishyuza kubera ko ayo biyemeje bari guhita bayatanga.

Uru rusengero biteganyijwe ko ruzuzura rutwaye miliyoni 132 z’Amanyarwanda, naho korali Siniyumanganya yatangiye mu mwaka wa 1997, ifite abaririmbyi basaga 30 ubu bageze kuri 80.

Mu rwego rwo kugira ngo iki gikorwa cyo kwitanga kigerweho, iyi korali yiyemeje gukoresha ibindi biterane bitatu mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Musaniwabo Yvonne umuobozi wa korali Siniyumanganya
Musaniwabo Yvonne umuyobozi wa korali Siniyumanganya
Ibyishimo byari byinshi nyuma yo kwitanga
Ibyishimo byari byinshi nyuma yo kwitanga
Korali iri kumwe n'abaterankunga bayo
Korali iri kumwe n’abaterankunga bayo
Ayo ni yo mahema basengeragamo
Ayo ni yo mahema basengeragamo

Muhizi Elisée
ububiko.umusekehost.com/Ruhango

0 Comment

  • Nibakomerezeho rwose kandi Imana ikomeze kubafasha muribyo bikorwa biheyemeje ,nkuko izina ryabo riri NTIB.IYUMANGANYE NAGATO MUKUVUGA UBUTUMWA MURIKIGIHE TUGEZEMO

  • Mugira inkuru nziza,ndetse n’amafoto aba ari meza ariko umwanditsi ashyiramo amakosa menshi,mujye mugerageza gukosora.

    • Nanjye Imana nimfasha nzabatwerera.

Comments are closed.

en_USEnglish