Digiqole ad

Muhanga: Urubyiruko rugize ‘Icyizere Group’mu gikorwa cyo gufasha

Kuri uyu wa 10 Mata urubyiruko rwibumbiye mu itsinda ‘Icyizere Group’ rw’i Muhanga rwatanze ubutumwa kuri bagenzi barwo bo mu Rwanda ko mu gihe urubyiruko rwari rurangaje imbere abicaga Abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu 1994, urw’ubu rugomba kuza ku isonga mu kubaka igihugu.

Urubyiruko rugize Icyizerer Group n'umukecuru rwatije amaboko
Urubyiruko rugize Icyizerer Group n’umukecuru rwatije amaboko

Nyuma yo gushyikiriza inkunga, umukecuru Mukamana Mariya w’imyaka 80 wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, uru rubyiruko rwatangaje ko mu gihe nk’iki Abanyarwanda n’isi yose bibuka inzirakarengane zazize ayo mahano ari ngombwa ko narwo rugomba gutanga umusanzu warwo rwifatanya n’abarokotse kandi rurangwa n’ibikorwa byo kubaka igihugu.

Mudacyahwa Bertin uhagarariye uru rubyiruko yagize ati “Amateka mabi twanyuzemo akaba yaranatugeje kuri Jenoside yahitanye abasaga miliyoni hifashishijwe urubyiruko, ni ngombwa ko rero natwe urubyiruko dukwiye gufata iyambere duhindura aya mateka bagenzi bacu bangije.”

Umukecuru Mukamana atuye mu kagari ka Remera mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi yiciwe abana 8.

Nyuma yo kugobokwa n’urubyiruko, yatangaje ko igikorwa nk’iki ntako gisa ku buryo urubyiruko rw’ubu rutanga icyizere cyo gukosora ibyangijwe n’urubyiruko nagenzi babo mu gihe cya Jenoside na mbere yaho.

Yagize ati “Nishimiye kubona ibikorwa byiza nk’ibi bikorwa n’urubyiruko, mu myaka 20 ishize, mu mezi nk’aya benshi mu rubyiruko nibo wasangaga biruka imisozi mu bikorwa by’ubwicanyi n’ubusahuzi, none abubu biragaragara ko bari gukora ikinyuranyo baterera imisozi bamanuka iyindi bahumuriza Abanyarwanda kandi babaremamo  icyizere cy’ejo hazaza, ni ibyo gushimirwa cyane.”

Inkunga uru rubyiruko rwagejeje kuri uyu mucyecuru irimo ibiribwa nk’umuceri, isukari, ifu y’igikoma ndetse n’ibikoresho byo mu rugo bisanzwe nk’amasabune n’amavuta yo kwisiga.

Urubyiruko rwatangaje ko mu bushobozi bwose urubyiruko rw’u Rwanda rufite rukwiye kububyazamo ibyiza ruharanira kugeza iterambere rirambye ku Rwanda kuko arirwo musingi w’ejo hazaza kandi rugaharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.

Uru rubyiruko rwaboneyeho n’umwanya wo kwihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi rubakangurira kudaheranwa n’agahinda.

Icyizrere Group na bamwe mu bana baturanye na mukecuru
Icyizrere Group na bamwe mu bana baturanye na mukecuru
Urubyiruko rwasize runamutahirije udukwi
Urubyiruko rwasize runamutahirije udukwi
Umukecuru n'umuturanyi we Mutembakazi wabafatanyije n'urubyiruko kugira icyo bakorera mukecuru
Umukecuru n’umuturanyi we Mutembakazi wabafatanyije n’urubyiruko kugira icyo bakorera mukecuru

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • twishimiye urwo rugero rwiza urwo rubyiruko rukomeje kutugaragariza. baduha urugero rwiza nababwira nti COURAGE IBYO MUKORA NI BWIZA

  • igikorwa cyiza cy’urukundo ntabwo mwantumiye ariko nibyo mwakoze ndabashimye sawa Imana ibongerere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish