Ubutaliyani: Afungiwe gusakuriza abaturanyi atera akabariro
Iyo umugabo atera akabariro rimwe na rimwe kubera urugwiro ndetse n’uburyohe bukabije aba akomora muri iyo mibonano n’umugore, akunze kugira agasaku ariko kadakabije.
Ariko mu gihugu cy’Ubutaliyani mu gace ka Vigodarzere ko mu ntara ya Padua umugabo w’imyaka 42, ari mu maboko ya polisi, kubera urusaku rukabije cyane yateye mu gihe yateraga akabariro.
Uyu mugabo akaba yaratawe muri yombi, kuko urusaku rwe rwabangamiraga abaturanyi bagahora bamwiyama kuko rwababuzaga gusinzira.
Uyu mugabo izina rye ritatangajwe mu bitangazamakuru, yatawe muri yombi nyuma yo gusuzugura umwe mu baturanyi be waje kumwihanangiriza akamusuzugura, maze agahita ageza iki kirego mu rukiko.
Umucamanza waburanishije uru rubanza, nyuma yo gusuzuma iki kirego yavuze ko ibi bikabije cyane kuko ngo aribwo bwa mbere umugabo ajyanywe mu nkiko kubere gusakuza cyane igihe ari gutera akabariro.
Aragira ati « Ibi bigaragaza ko uyu mugabo yateje umutekano muke akabuza abaturanyi be amahoro. »
Uyu mugabo uregwa gusakuriza abaturanyi mu gihe atera akabariro akaba yarananiwe kwemeza abacamanza uburyo arengana nk’uko abivuga, bituma urukiko rumukatira igifungo cy’amezi atandatu.
Crazy News
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ubwose amezi 6azayamara atubaka urugo ngaho rero
yararenganye
Ego ko Mana! Arashoboye!