RMC irasaba Polisi guha uburenganzira umunyamakuru Ntamuhanga Cassien
Mu kiganiro n’abanyamakuru bakorera mu Rwanda kuri uyu wa 15 Mata , Umuyobozi w’Urwego Rwigenzura rw’Itangazamakuru (RMC), Fred Muvunyi yatangaje ko we n’urwego ayobora bahangayikishijwe n’ifungwa ry’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien kandi ngo barasaba Polisi kubahiriza uburenganzira bwe.
Muvunyi Fred atangiza ikiganiro n’abanyamakuru, yabanje gutanga ibyufuzo we n’urwego ayobora bafite kuri Polisi y’igihugu yataye muri yombi Ntamuhanga.
Muribyo Muvunyi yagize ati « Duhangayikishijwe n’ifatwa n’ifungwa ry’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien. Tuributsa ko afite uburenganzira bw’ibanze ku butabera. Ubutabera bugomba kubahirizwa, kandi umuryango ugahabwa amakuru. »
Muvunyi yavuze ko ubwo uyu munyamakuru Ntamuhanga yaburirwaga irengero tariki ya 7 Mata 2014, Polisi itiyigeze ivuga ko imufite ndetse ngo n’aho itangarije ko ariyo imufite ntiyigeze yemerera uru rwego rw’abanyamakuru kumusura aho afungiye.
Police y’igihugu kuri uyu wa kabiri ubwo yagaragazaga Ntamuhanga Cassien hamwe n’abareganwa nawe, yatangaje ko Ntamuhanga yafashwe ejo kuwa 14 Mata agerageza guhunga nyuma yo kumenya ko ari gukorwaho iperereza.
Muvunyi ati « Ntitwemerewe uburenganzira bwo kumusura, ni yo mpamvu dufite n’impungenge ko n’umuryango we utahawe uburenganzira bw’ibanze. »
Abanyamakuru bashatse kumenya niba Cassien afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko Muvunyi Fred yirinda kubyemeza ku buryo bweruye.
Mu gusubiza umunyamakuru wari ubajije icyo kibazo, Muvunyi yagize ati «Ntamuhanga Cassien ni umunyamakuru, yabuze tariki ya 7 Mata, Polisi ntiyigeze itangaza ko yafashwe, nyuma ni bwo yavuze ko imufite. Nubwo ntari inzobere mu mategeko binyuranye n’ifunga ry’agateganyo. »
Ku kuba hari impungenge mu muryango wa Ntamuhanga, Muvunyi yavuze ko umuryango we uhangayitse ndetse na RMC ngo irahangayitse.
Yagize ati « Umuryango we umuze igihe uhangayitse natwe turahangayitse kubera kubura umunyamwuga wacu. »
None se mu gihe bimeze gutya, uru rwego rwo kwigenzura kw’abanyamakuru, rugiye gukora iki? ese umunyamakuru wakora ibindi byaha bitajyanye n’umwuga we byamubuza gufatwa na Polisi agakorwaho iperereza ?
Iki ni ikibazo cyasaga n’ikigoye ariko mu kugisubiza, Muvunyi Fred yagize ati « Icyo dukora ni ubuvugizi, ntidufunga cyangwa ngo dufungure. Ntabwo tuzabangamira akazi ka Polisi, ariko natwe dufite akazi kacu. »
Yongeraho ati « Ntabwo tuzaceceka igihe umunyamakuru azaba ahutazwa. »
Ntamuhanga Cassien wari umunyamakuru n’umuyobozi wa Radio Ubuntu Butangaje ifite amatwara ya Gikirisitu, yaburiwe irengero hari hashize icyumweru kirengaho gato.
Nnyuma mu itangazo rya Polisi ryasohotse kuwa mbere tariki 14 Mata ku gicamunsi ryavugaga ko uyu mugabo n’umuhanzi Kizito Mihigo, na Jean Paul Dukuzumuremyi wabaye umusirikare wa RDF ndetse Agnes Niyibizi bari mu maboko ya Polisi baregwa ibyaha bikomeye.
Bose uko ari bane baregwa gukorana na RNC na FDLR imitwe Leta y’u Rwanda ifata nk’iy’iterabwoba. Baregwa kandi gushaka gukuraho guverinoma, guhitana bamwe mu bagize guverinoma y’u Rwanda no gukangurira abaturage gukora ibikorwa byo kugumuka.
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
nawe bamufunge hubwo banyirubwite bemeye ibyaha uyu nawe aravuga ubusa .
murasekeje , nonese umuntu azakora ibyaha ntafatwe ngo ni uko ari umunyamakuru? yewe murababaje, uwo uri we wese ugomba gukurikiranwa ntakabuza , rero wikwigira injiji ngo uvuge ngo ntimwaceceka umunyamakuru yahutajwe, kuko iyo uvuze utyo ubyumva agirango yazize amakuru yataze cg yatangaje mu binyamakuru , mbese bijyanye n umwuga, niyo mpamvu ugomba kubisobanura neza, icyo yafatiwe cyo kuba akoranana na RNC ,FDLR , urumva , ntimuzagirengo abanyarwanda tuzajya twemerera utubuza amahoro, ibyo byararngiye kera, ubu ntawe wo kwizerwa ,mugihe ukekwa urafatwa bigacukumburwa. ikindi kandi urumva iyo police ihita ivugako yamufashe, uruhuri rw abakoranaga nawe rwabatoroka, so iperereza ni iperereza iyo biri ngombwa barakubika bakakwigaho, ikindi urumvako nawe yageragezaga gutoroka,kandi birumvikana, buriya na kizito iyo adafatwa kare yari gutoroka,nyuma abatishimira ku u Rwanda ruba amahoro bagatangira ngo leta iyobowe na FPR ihonyora abantu, ibaziza ubusa ,etc. nyamara ntibasubize amaso ngo barebe ko amahoro dufite tuyakesha ko barinda igihugu neza. banyarwanda njye ndababuriye nti dufite amahoro yose twicare dukore twubake igihugu aho kukigambanira, ubu se nkuriya ngo wari gutera grenades city tower ,ubwo koko ntibibereka abaturwanya icyo bagamije? kudusenyera ibyo tugezeho ntakindi, ubuse niba kubaho neza kwacu bibarya ni ikosa ryacu? nukuri buri wese ajye asubiza amaso inyuma arebe pe, intambara irasenya ntiyubaka, utera igihugu abantu bagapfa ubwo se uzabana na nde nibashira, nonese kubaho ntawe ubangamiye bitwaye iki? ushaka byinshi? wabaye muri bike bifite amahoro, ko biruta byinshi ubamo kandi ukirirwa ubunza imitima, nukuri rwose buri wese aharanire amahoro, niba ufite umuvandimwe ushaka gusenya igihugu mutange hakiri kare, uhishira impyisi ikakurira abana,kuko uranga kumutanga, ibyo azakora nawe bikugiraho ingaruka. ikindi kandi ujye wicara utekereze uramutse uhawe u Rwanda rwose ngo uruturemo wenyine ntiba byagushimisha, kuko wakwicwa n irungu,kutagira uwo ureba , byakurangirana wiyahuye
Nta kindi narenzaho uretse kuvuga ko uri Umugabo. Ujye ukomeza utange ibitekerezo byubaka nk’ibi kandi birimo ubushishozi n’ubusesenguzi.
Hari igihe njya nibwira ko abanyamakuru batarebwa n’amategeko areba abandi baturarwanda, umuntu yiyemerera ubwe amahano, abanyamakuru bati uburenganzira bwe; ahubwo afungirwe ahatava n’akazuba abo yari kwica RMC mwari kuzabishyura ? ahubwo namwe mukurikiranwe amazi atararenga inkombe kuko niba mubereyeho kurengera umugizi wa nabi muri abafatanya-cyaha be. Igihugu kiracyafite abanzi b’amahoro koko kuba abantu nka bariya bize bazi ibibazo igihugu cyanyuzemo bakaba bataramenya cyangwa ngo babone ingaruka, bakwiye guhanwa inshuro mirongo irindwi karindwi (70 x 7)
@bigabo, niba utali ubizi rero, burya abize nibo babi; kuko nibo bashora rubanda mu byaha. Mbese reba: jenoside yavuye mu gitekerezo cya abiswe ngo bariize; aba RNC abenshi nabo baraminuje cyangwa byibula bageze niba bataranarangije kubera imyifatire mibi nka Nsabimana Callixte wirukannye i Butare. Ndetse nabaroshye igihugu ubwambere muli za 1950s, bitwaga ngo ni ba evolue.Kandi iyo igihugo bamaze kugikongeza bikabapfubana nibo babanza guhunga, inshuti zabo cyangwa abo bakorana nabo mu mahanga bakabashakira ubuhungiro, rubanda babishoyemo bakabasiga mu kangaratete nkuko tubibona mu abakuru baFDLR cyangwa RNC bibereyeho neza iburayi cyangwa muli Afurika y’Epfo abayoboke babo bicwa n’imvura n’izuba nindi mibereho mibi mu amashyamba yo muli Kongo cyangwa babana n’umutima uhagaze batinya yuko polisi ishobora kubafata igihe icyo aricyo cyose.
uyumugabo nawe wivugisha ubugambo nkaburiya bushigikira umugizi wanabi bamucunge neza.
Ariko nagahoma munwa murareba mwese uyu mugabo ngo Ntamuhanga ubwo se abanyamakuru bagomba gukora ibyaha nuko bati murakoze ariko se POlICE ubwo uriya wigize syiori mwamurebye hakiri kare ubwo ntimumyumva?
haaaaaaaaaaaa hari igihe Policeitababurira ko igomba kubakosora ntabanga rihari
Ariko murasetsa rwose, izi comments zirerekana ko abantu mudashungura, kuki se bavugiye umunyamakuru ntibavugire abandi? Ikindi kandi ntabwo RMC/Muvunyi asaba ko uwo munyamakuru afungurwa ahubwo arasabirwa uburenganzira nubundi yemererwa n’amategeko kandi ubutabera bugakora akazi kabwo! Ntimukagendere mukigare; mujye mubanza mushungure; ikindi uyu Cassien ari mu muryango w’abanyamakuru; kuba bagira icyo bamuvugaho, si icyaha! Twibuke ko bashobora kwemera ibyaha imbere ya Police bagera murukiko bakabihakana! Ibyo ni ibisanzwe rwose, mwitonde gushinja ibyaha kandi namwe mudatunganye, wowe se wandika ibi ubacira urubanza wowe wakwizerwa gute? wigeze ukora byiza(werekana ko ukorera ibyiza igihugu nka Kizito), wasanga wigira ko ukunze igihugu ari wowe wo kucyoreka! Gusa birababaje kuba abantu bizewe aribo bashaka kudusenyera igihugu
Ariko murasetsa rwose, izi comments zirerekana ko abantu
mudashungura, kuki se bavugiye umunyamakuru ntibavugire abandi? Ikindi kandi
ntabwo RMC/Muvunyi asaba ko uwo munyamakuru afungurwa ahubwo arasabirwa
uburenganzira nubundi yemererwa n’amategeko kandi ubutabera bugakora akazi
kabwo! Ntimukagendere mukigare; mujye mubanza mushungure; ikindi uyu Cassien
ari mu muryango w’abanyamakuru; kuba bagira icyo bamuvugaho, si icyaha! Twibuke
ko bashobora kwemera ibyaha imbere ya Police bagera murukiko bakabihakana! Ibyo
ni ibisanzwe rwose, mwitonde gushinja ibyaha kandi namwe mudatunganye, wowe se
wandika ibi ubacira urubanza wowe wakwizerwa gute? wigeze ukora byiza(werekana
ko ukorera ibyiza igihugu nka Kizito), wasanga wigira ko ukunze igihugu ari
wowe wo kucyoreka! Gusa birababaje kuba abantu bizewe aribo bashaka kudusenyera
igihugu
Comments are closed.