KENYA: Polisi irashinjwa kwaka ruswa Abasomali
Abaturage bakomoka mu gihugu cya Somalia baba muri Kenya bararega polisi y’iki gihugu kubaka ruswa muri ibi bihe Kenya yatangiye imikwabo ikarishye yo gushakisha abantu bahaba batagira ibyangombwa, gusa Polisi y’iki gihugu irabihakana.
Radio Ijwi ry’Amerika VOA yasuye bamwe mu baturage b’Abasomali bayitangariza akaga bahura nako muri iki gihe.
Farhia w’imyaka 20, ni Umusomali wavukiye muri Kenya, aba mu gace kazwi cyane ko kiganjemo abantu bakomoka muri Somalia (Somali Eastleigh), yaganiriye na VOA hashize akanya gato asatswe na Polisi yo muri Kenya.
Yagize ati “Baje iwanjye mu kanya gato, naberetse ibyangombwa by’ishuri, ariko ibyo ntibyari bibashishikaje. Bansabye kubaha amafaranga maze bakandekura.”
Uyu Farhia avuga ko yatanze amashilingi ya Kneya 5000, ni hafi amafaranga y’u Rwanda 40 000.
Kubaturage batuye mu gace ka Eastleigh kiganjemo Abasomali, ibi bikorwa by’umukwabo byabaye rusange, polisi ikaba ijya gusaka mu ngo nibura inshuro esheshatu ku munsi kandi ikabikora igihe cyose ishakiye, ndetse no mu gicuku saa sita z’ijoro ngo ntibatinya kwinjira mu ngo z’abantu.
Abasomali bamaze kubahimba izina rya bya byuma bya banki bisohora amafaranga ATMs, bo babies ‘human cash machines.’
Abandi baturage barashinja polisi kuza ikabatwarira imitako, amaterefone agezweho yo mu bwoko bwa ‘smart phones’ n’ibindi bintu by’agaciro.
Muri Kenya polisi iri mu mikwabo aho ica muri buri rugo isahakisha abantu bahaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko nyuma y’ibitero bimaze iminsi biba mu gihugu bikavugwa ko bigabwa n’intagondwa z’Abasilamu zikorera muri Somalia.
Polisi muri Kneya ivuga yafashe abantu benshi muribo 82 ni Abasomali kandi byatangajwe ko basubijwe mu gihugu cyabo, imikwabo yatangiye ku cyumweru cyashize.
Mohamed Hussein Maalim, akaba aturanye na Farhia, yemeza ko imikwabo ikorwa ntacyo yari itwaye iyo iba ikoranwa ubwitonzi n’ubushishozi kandi ikurikije amategeko.
Yagize ati “Abo bantu badafite ibyangombwa bibaranga, bari muri iki gihugu ku buryo bunyuranye n’amategeko, mubasubize iwabo. Nta kibazo byadutera kandi turabyishimiye.”
Masoud Mwimyi, akaba umuvugizi wa Polisi muri Kenya, avuga ko bazi ibyo birego ariko ngo nta kirego cyanditswe bari bwakire.
Yagize ati “Turumva abantu batotomba mu binyamakuru binyuranye, kandi twababwiye ko ko niba ari abapolisi bakoze ibyo bikorwa bidahwitse, bagomba kuturegera mu buryo bwemewe na twe tugatangira iperereza ku bivugwa.”
Umutwe wa Al-Shabab, ukorana na Al Qaida wigambye ibitero byagabwe ku iguriro Westgate mu mujyi wa Nairobi mu mpera z’umwaka ushize, bikaba byarahitanye abasaga 67, usaba ko ingabo za Kenya ziri muri Somalia zicyurwa.
Nyuma haje kubaho mu kwezi gushize guhitana bamwe mu bayobozi bakuru b’idini ya Islam bagendera ku matwara akaze, ibi bikaba byarateje umwuka mubi mu baturage.
Maalim, Umusomali wiga ibijyanye na tekiniki muri college i Nairobi, avuga ko Abasomali batagifitiwe icyizrere muri Kenya.
Yagize ati “Ikiba abantu bankuyeho icyizrere, inshuti zose, abo twigana ntibakinyizera. Ejo nari kuzahatanira umwanya mu buyobozi bw’abanyeshuri, ariko sinkibikoze kuko mfatwa nk’ikihebe, ni yo sura bampaye.”
Polisi mu gihugu cya Kenya itangaza ko iyi mikwabo izakomeza mu gihugu hose mu rwego rwo gushakisha abantu bahaza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bikazakorwa mu mijyi mito mito yose mu rwego rwo gushakisha ababa baranyuze polisi mu rihumye ubwo umukwabo watangiraga mu mujyi wa Nairobi.
ububiko.umusekehost.com