Nyuma yo gushinga urugo, Tom Close yiyunze na Muyoboke Alex
Umuhanzi Tom Close nyuma yo gushinga urugo byatumye asubiza amaso inyuma abona ko akwiye gukemura bimwe mubibazo yagiranye na buri wese akiri umusore kuko ubu atakiri wenyine yabaye umwe n’umufasha we Tricia.
Ibi byatumye Tom Close atekereza cyane ku buzima ndetse n’imibanire ye, aho yatekereje kwiyunga na Muyoboke Alexsi wamubereye manager kuva yatangira umuziki mu 2006, kugeza mu mpera za 2010.
Tom Close yasanze ntampanvu y’uko ibyo bibazo byahoraho dore ko bari bakiri abasore kuri ubu bakaba barabaye abagabo.
Tom Close ati “Ubu nahinduye ubuzima namaze kuba undi muntu (umugabo) bityo kuri ubu sinifuza ko inzigo yaba yarabaye hagati yanjye na Muyoboke yagira uwo igeraho ku muryango wanjye cyangwa uwa Muyoboke ngo izane urundi rwango.”
Nyuma yo kuba abagabo, aba bantu babanye igihe kinini bikwiye ko bafatanyiriza hamwe mu kwiyubaka no kubaka u Rwanda ndetse no kubera abandi bari muri iyi uyu mwuga wa muzika urugero.
Tom Close yongeraho ati “Ibi maze kubitekerezaho nafashe iyambere mpamagara Muyoboke mubwira ibi byose maze musaba ko twakwiyunga. Muyoboke ntiyangoye yansabye umwanya wo kubitekerezaho wenda ngo arebe ko ntakibyihishe inyuma.”
Kuri uyu wa kabiri nibwo Muyoboke yahuye n’umuhanzi Tom Close mu mujyi ahitwa Bourbon maze baraganira, barababarirana ndetse na Muyoboke abwira Tom Close ko amwatse imbabazi aho yaba yaramubabaje mu minsi babanye kugeza ubu.
Umuseke washatse kumenya niba aba bagabo bagiye kongera gukorana, maze Tom Close avuga ko ntabihari kuko ubu afite uko yikorera muri Kina Music.
Yagize ati “Gusa icyifuzo cyanjye ni ugukuraho urwangano hagati yanjye n’undi muntu uwo ari we wese kandi na Muyoboke simvuze ko tutazakorana kuko duhuzwa na byinshi byatuma dukorana gusa inzigo yavuyeho.”
Twagerageje kuvugana na Muyoboke Alexis gusa kumurongo wa Tel ye igendanwa ntiyabashije kuyifta.
Plaisir Muzogeye
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Uri umuntu w’umugabo bishobora bake courage nubundi inzangano ntacyo zimaze.
usibye no kuba amakuru ibi ni isomo ryiza.ibi nibyo tuba ducyeneye.
uri umuntu wumugabo peee