Uruhare rw’Ikigo ‘Mutagatifu Andreya’ mu iterambere ry’umujyi wa Muhanga
Ikigo cya Mutagatifu Andreya (Centre Saint André) kibarizwa muri Diyoseze ya Kabgayi mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga cyatangiye mu mwaka wa 2001 kigamije gushyira imbere ibikorwa by’ubucuruzi mu rwego rwo kugira ngo abahagana barusheho kwakirwa neza.
Mu kiganiro umubikira ushinzwe iyamamazabikorwa mu kigo cya Mutagatifu Andreya, Amahirwe Consolėe yatangarije Umuseke ko mbere y’uko iki kigo kigenerwa ibikorwa by’ubucuruzi cyabanje kuba ikigo cy’amasengesho, ariko nyuma basanga cyakorerwamo ubucuruzi bikabangikana n’amasengesho.
Soeur Amahirwe yavuze ko batangiza ibikorwa by’ubucuruzi muri Diyoseze ya Kabgayi ngo byatewe n’umubare munini w’abagana iki kigo bikabera umutwaro munini abahakorera kubera ko ari inyuma gato ugereranyije n’aho umujyi wa Muhanga uri.
Kubera rero iyo mpamvu byaje kuba ngombwa ko batangiza imirimo y’ubucuruzi bagambiriye guha serivisi nziza kandi inoze.
Iki gitekerezo cyo kwagura ibikorwa by’ubucuruzi bagishyize mu bikorwa batangira kubaka inyubako zitandukanye zirimo amacumbi n’ibyumba by’inama bigezwho, bifite ibiciro bitandukanye ugereranyije n’ubushobozi bw’abantu bakunze kugana iki kigo.
Amahirwe akomeza avuga ko icyumba kimwe cyo kuraramo kirimo ibikoresho nkenerwa bya buri munsi bakibarira 10 000 by’amafaranga y’u Rwanda, ibindi bisigaye bigenda bigabanuka bitewe n’amikoro ya buri wese.
Icyumba cya make kishurwa amafaranga y’u Rwanda 5000 ku munsi ariko kikaba ari icyumba gicirirtse.
Mu mpeshyi ngo ni bwo abakiliya bahagana bakunze kuboneka cyane cyane mu mezi, gusa ngo mu mpera z’umwaka no mu ntangiriro zawo bakira abakiliya bake ugereranyije n’ubushobozi ikigo cya Saint Andrė gifite.
Abagana iki kigo bavuga ko isuku n’umutuzo biharangwa ngo bigaterwa n’amahugurwa bagiye baha abakozi babo aho bagenda babigisha buri gihembwe uburyo bwo gufata neza abakiliya.
Soeur Amahirwe yagize ati “Iyo utanze serivisi nziza ku bakugana bagenda babwirana ugasanga nyuma y’igihe gito ufite inyungu zitabarika. Hari aho ugera ukabura umuntu ukwakira twebwe uyu muco wo kutakira neza abakiliya twarawurenze kandi bidufitiye akamaro kanini.”
Ikigo cya Saint Andrė Diyoseze ya Kabgayi cyafunguye n’irindi shami mu mujyi wa Muhanga bise centre Saint Andrė Lumina kirimo isoko rinini abantu bahahiramo ndetse, ibyumba byo kuraramo n’inzu abagenzi bafatiramo ifunguro.
Aha i Kabgayi honyine bahafite ibyumba by’inama 10 n’amacumbi 100 iki kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3000 nibura buri kwezi.
Muhizi Elisėe
ububiko.umusekehost.com/Muhanga
0 Comment
aha hantu harasobanutse pe