RMC yitandukanyije n’abanyamakuru bakora ibyaha bitajyanye n’umwuga
Urwego rwigenzura rw’Itangazamakuru rwatangaje ko rutagikurikiranye ikibazo cy’Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien nyuma yo kumenya ko ibyaha akurikiranyweho na Polisi y’Igihugu bidafitanye isano n’umwuga akora, ibi byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru, uru rwego rwakoresheje kuri uyu wa kane tariki ya 17 Mata.
Iki kiganiro cyari kigamije ku biri kuvugwa muri iyi minsi mu mwuga w’itangazamakuru, aho umunyamakuru Ntamuhanga Cassien aherutse gutabwa muri yombi hakavugwa byinshi, ubu hakaba havugwaga n’itabwa muri yombi ry’abanyamakuru Gatera Stanley na Mugabo Ntwali Williams.
Mu itangazo ryasomwe n’Umuyobozi w’urwego rwigenzura rw’Itangazamakuru, Muvunyi Fred, uru rwego rwa RMC rurasa n’urwivuguruje kubyo rwari rwatangaje kuwa kabiri w’iki cyumweru ko ‘ruhangayikishijwe n’itabwa muri yombi rya Ntamuhanga kandi rukaba rwarasabaga Polisi kumuha uburenganzira.’
Mu itangazo ryo kuri uyu wakane tariki ya 17 Mta 2014, urwego RMC rwavuze ko nyuma yo kumenya amakuru yisumbuye ku byaha Ntamuhanga akurikiranweho, uru rwego rwitandukanyije na we.
Muvunyi Fred ati « Twasanze ikibazo cya Ntamuhanga Cassien ntaho gihuriye n’umwuga we, inzego zibishinzwe zigomba gukora akazi kazo. »
Undi munyamakuru wari watawe muri yombi kuwa gatatu tariki ya 16 Mata 2014, ifatwa rye rikaba ryari ryateje urujijo ko rifitanye isano n’umwuga w’itangazamakuru, ni uwitwa Gatera Stanley umwanditsi akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru, Umusingi.
RMC yabwiye abanyamakuru ko Gatera Stanley yaraye mu maboko ya Polisi kubera gufatirwa mu cyuho yakira ruswa.
Uyu Gatera ngo mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, we n’umuturage baziranye ufite akabari, babaga bikinira biard (pool) mu kabari ke, nyuma Gatera aza gusanga byavamo icyaha, ni ko gutera ubwoba uwo muturage ko azamwandikaho mu kinyamakuru abereye Umwanditsi mukuru.
Uyu muturage yaje kwemerera Gatera Stanley ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 300 000Rwf ngo ntamwandike, ariko igihe cyo kuyamuha ahamagara Polisi ihita ita muri yombi Gatera nk’uko byasobanuwe na Fred Muvunyi.
Gusa nyuma bitewe ngo n’imikoranire myiza hagati ya Polisi y’igihugu na RMC, byabaye ngombwa ko ikibazo cya Gatera gisobanurirwa uru rwego rwigenzura rw’Itangazamakru kugira ngo rube arirwo rukurikirana icyo kibazo.
Gatera Stanley yahise arekurwa nk’uko Muvunyi Fred yabitangarije abanyamakuru.
Ku bijyanye na Mugabo John Williams wo mu gitangazamakuru cyo kuri Internet, Ireme.net, Muvunyi Fred yavuze ko nta byaha Polisi imukurikiranyeho kuko nta kirego cyanditse gihari.
Muvunyi yasabye ko Ntwali Wiliams yafatwa nk’umuntu watembereye kuko ngo ubwo aheruka kuvugana na Radio imwe yo mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko ari muri Uganda kandi ko atahunze ahubwo yajyiye mu mirimo isanzwe.
Ntwali Williams yari yagejeje ikibazo kuri RMC avuga ko ‘hari abantu atazi bigaruriye igitangazmakuru cye (cyandikirwa kuri Internet), bakaba bari gushyiraho ibyo bishakiye bityo ngo akaba atakibasha kukigenzura…’.
Abanyamakuru bagaragaje ko ngo hariho ubwoba bwo gutinya kuvuga bitewe n’uko umwuka umeze, ariko Muvunyi Fred avuga ko nta mpamvu yo kugira ubwoba, keretse abafite ibyo bikeka.
Yagize ati « Sinumva impamvu abantu bakorera mu bwoba keretse niba hari ibyo bikeka. »
Uru rwego rwigenzura rw’abanyamakuru rwasabye abanyamkuru kuba abanyamwuga, kandi rutangaza ko rutazakurikirana ibibazo by’abanyamakuru bidafite aho bihuriye n’umwuga bakora.
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
NAKAMARAMAZA MBA NAMBUYE MWISHYWA NJE