Misiri: Senghor University bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyeshuri biga muri Kaminuza yitiriwe Senghor (Université Senghor d’Alexandrie) iherereye mu gihugu cya Misiri, bifatanyije na bagenzi babo b’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu muhango wabaye kuwa gatatu tariki ya 16 Mata 2014, kuri Kaminuza ya Senghor.
Nk’uko bisanzwe uyu muhango wari ugamije kunamira abazize Jenoside ndetse no gusobanurira abanyeshuri biga kuri iyi kaminuza, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka mu myaka 20 ishize.
Iyi kaminuza yigamo abanyeshuri barenga 160 baturuka mu bihugu birenga 20 bya Afurika, biga mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami atandukanye, arimo ibijyanye n’umuco, ubuzima, ubuyobozi, n’ibyo gukora no gucunga imishinga y’iterambere.
Emmanuel Nyandwi, umunyeshuri w’Umunyarwanda rukumbi wiga muri iyo Kaminuza yasobanuriye abitabiriye uyu muhango amateka ya Jenoside, uburyo yateguwe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe bwaryanishije Abanyarwanda biturutse ku mateka y’u Rwanda yagoretswe n’abazungu b’abakolone bagamije inyungu zabo.
Muri uyu muhango kandi hagarutswe ku buryo nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye u Rwanda rwiyubatse. Abanyarwanda bakaba babanye neza nk’uko byahoze mbere ndetse ubu bakaba baharanira kwivana mu bukene.
Umunyeshuri uturuka mu gihugu cya Guinea Konacry, yasomye umuvuga yahimbye ujyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, habaho gutanga ubutumwa mu buryo bw’umukino wateguwe n’abanyeshuri bo mu gihugu cya Tchad, Benin, Haiti ndetse n’Ibirwa bya Comores.
Uyu mukino muto ugaragaza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubugome bw’indengakamere ndetse amahanga akanatererana abicwaga mu gihe yagombaga kubatabara.
Uyu mukino kandi ugaruka ku buryo Abanyarwanda bamaze gutera intambwe mu bumwe n’ubwyunge, bakavuga ko bikwiye kubera isomo ibihugu by’Afurika birimo intambara n’amakimbirane.
Abanyeshuri biga muri iyi kaminuza bavuga ko n’ubwo Jenoside yakorewe mu Rwanda, kuyibuka ari ngombwa kugira ngo bibere isomo, cyane cyane urubyiruko rwo cyerekezo cy’ejo hazaza cy’Afurika.
Bavuga kandi ko usanga mu bihugu byabo harimo amakimbirane n’amacakubiri, n’ubwo ataremereye, kumenya ibijyanye na Jenoside bikaba bibabera isomo ry’uburyo baharanira ko ayo macakubiri atazagera kuri Jenoside iwabo.
Umuyobozi w’ishami ry’Umuco, Dr Jean Francois Fau, akaba ari na we wahagarariye umuyobozi wa Kaminuza, yagarutse ku buryo kwibuka Jenoside bitareba u Rwanda cyangwa Abanyarwanda bonyine ahubwo ari amateka y’umugabane wose w’Afurika n’isi.
Dr Fau, umuhanga mu by’Amateka, avuga ko Jenoside iba bitewe n’amacakubiri ndetse no gupfobya ikiremwamuntu, ibi akaba asa n’ubihuza n’ibibera mu bigu bimwe na bimwe by’Afurika nka Centrafrique.
Ku bwe ngo abanyeshuri barasabwa kuzirikana isomo bakura kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bagaharanira ko bitazongera ukundi.
ububiko.umusekehost.com